Liliane wamamaye mu ndirimbo nka 'Yesu Ndakwihaye', 'Yakoze Imirimo' n'izindi ziramya zirimo izivuga ku
gukomeza kwizera n’ubuntu bw’Imana akaba yaranamamaye bikomeye muri Rehoboth Ministries, yavuze ko yakurikiranye urugendo rwa
Richard Nick Ngendahayo kuva kera, akabona uburyo Imana imukoresha mu buryo
budasanzwe mu kuruhura imitima y’abantu.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Liliane Kabaganza yagize ati: “Richard
Ngendahayo arimo kuduhesha umugisha mu gihugu cya Kenya. Imana igukomereze
amaboko kandi izagukoreshe iby’ubutwari mu gikorwa ufite mu Rwanda.”
Nk’umuririmbyi w’imyaka irenga 20 mu murimo wo kuramya,
Liliane avuga ko indirimbo za Ngendahayo zifite ubutumwa bwimbitse, butuma
umuntu yongera kugira icyizere n’amahoro mu mutima.
Ati: “Twari mu buriri ntungurwa no kumva DJ acurangiye
indirimbo ye ababyinnyi basusurutsaga ibirori. Indirimbo ze ziramfasha cyane
cyane ‘Cyubahiro’. Ndayikunda cyane, sinjya nyihaga.”
Iyi ndirimbo “Cyubahiro” yagiye ikundwa n’abantu benshi ku
buryo yarenze imbibi z’u Rwanda, ikaba imwe mu ndirimbo zigaragaza neza uburyo
Richard Ngendahayo ahuza impano ye n’ubutumwa bw’ihumure.
Liliane akomeza avuga ko Ngendahayo ari umwe mu bahanzi
yigeze gusengera igihe kirekire, asaba Imana kuzamugarura imbere y’Abanyarwanda
ngo bongere kumubone amaso ku maso.
Ati: “Mu by’ukuri iki gitaramo kuri njye nagisobanura
nk’igisubizo cy’amasengesho yanjye nahoraga nsenga Imana mvuga nti ‘Mana,
wagaruye Richard Ngendahayo akongera kuduhesha umugisha.’”
Richard Nick Ngendahayo, umaze imyaka irenga 24 mu murimo wo
kuramya no guhimbaza Imana, azwiho indirimbo zafashije imitima ya benshi nka “Cyubahiro”,
“Niwe”, “Ntwari Batinya”, “Yambaye Icyubahiro” n’izindi.
Liliane Kabaganza avuga ko impano ya Richard irenze ijwi — ari impano yo
kuririmbisha umutima no kuvuga ku Mana nk’iyo yigeze guhura nayo mu buzima bwe
bwite.
Ati: “Yafashije imitima ya benshi nanjye ndimo. Ndamukunda
cyane. Rero aziye igihe kandi ku isaha nziza Imana yagennye. Richard mufata
nk’umuramyi uririmbisha umutima. Yandika neza, aririmba neza, aririmbisha
umutima.”
Abamukurikira bamumenyereye mu mico yo kwicisha bugufi no
guha Imana icyubahiro mbere ya byose, ibintu byamugize umwe mu baramyi bubashywe
muri ‘Gospel’ nyarwanda no mu karere.
Ku wa 29 Ugushyingo 2025, BK Arena izakira ibihumbi by’abazitabira
igitaramo cyiswe “Richard Nick Ngendahayo Live in Kigali”, cyitezweho kuba umwe
mu minsi y’amasengesho n’amashimwe azibukirwa igihe kirekire.
Byitezwe ko azafatanya n’abandi baramyi barimo abaturutse mu
Rwanda no hanze, bose bafitanye isano y’iyerekwa rimwe, guha Imana icyubahiro
no gufasha imitima kugarura ibyiringiro.
Nubwo Liliane Kabaganza, atazabasha kuboneka muri BK Arena
uwo munsi, avuga ko umutima we uzaba uhari mu buryo bw’umwuka, anasaba
abanyarwanda kudacikanwa n’iki gitaramo cy’amateka.
Ati: “Ndasaba cyane kandi ndinginga abatuye mu Rwanda
kuzitabira iki gitaramo. Nanjye muzahambere, mbabajwe n’uko ntari hafi ngo
nzahabe. Muhabwe umugisha.”

"Ni igisubizo cy’amasengesho yanjye” – Liliane Kabaganza avuga
ku gitaramo cya Richard Nick Ngendahayo kizabera muri BK Arena, avuga ko kubona
agaruka kuririmbira mu Rwanda ari ibyishimo bikomeye mu buzima bwe bw’umwuka

Umuramyi Liliane Kabaganza yashimiye Imana ku bwo kugarura
Richard Nick Ngendahayo kuririmbira i Kigali, avuga ko indirimbo ze zifite ubushobozi bwo gukiza imitima myinshi

“Indirimbo Cyubahiro yaramfashije cyane. Sinjya nyihaga.” - Liliane
Kabaganza ashimangira uko umuziki wa Richard Nick Ngendahayo wamufashije
gukomeza kwizera, avuga ko uyu muhanzi ari “uririmbisha umutima"

“Yafashije imitima ya benshi nanjye ndimo. Ndamukunda cyane!”
– Liliane Kabaganza avuga ku buryo umuziki wa Richard Nick Ngendahayo wakomeje kuba
isoko y’ihumure n’icyizere ku baramyi benshi mu karere

Igitaramo Richard Nick Ngendahayo gitegerejwe nk’umunsi w’amateka
muri Gospel nyarwanda, umunsi w’amashimwe, amasengesho n’ubusabane n’Imana muri
BK Arena

Ku bwa Liliane Kabaganza, igitaramo cya Richard Nick
Ngendahayo si igitaramo gusa, ni igisubizo cy’amasengesho y’abantu benshi bari
barategereje kongera kumva ijwi rye ryuzuye umutuzo n’icyubahiro cy’Imana
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA RICHARDNICK NGENDAHAYO
