Ni igisobanuro cyo gukura - Ross Kana waririmbye bwa mbere muri MTN Iwacu Muzika Festival - VIDEO

Imyidagaduro - 22/06/2026 12:32 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni igisobanuro cyo gukura - Ross Kana waririmbye bwa mbere muri MTN Iwacu Muzika Festival - VIDEO

Umuhanzi Ross Kana yavuze ko kuba yarabonye amahirwe yo kuririmba ku nshuro ye ya mbere mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko bimufasha kurushaho kwegera abakunzi b’umuziki bo hirya no hino mu gihugu no gukomeza kwagura izina rye mu ruhando rw’abahanzi nyarwanda.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma yo gutaramira mu Karere ka Huye, mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2026, aho yasangiye urubyiniro n’abahanzi batandukanye bamaze igihe kinini bakunzwe mu muziki nyarwanda.

Ross Kana wari umwe mu bahanzi bashya bitabiriye uru rugendo rw’ibitaramo, yavuze ko kuri we kuririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival atari amahirwe asanzwe, ahubwo ari ikimenyetso cy’uko umuziki we uri kugenda utera imbere ndetse ukagera ku rwego rwo guhuza abantu benshi bo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Yasobanuye ko amaze igihe akora umuziki ariko atarabona uburyo buhagije bwo guhura n’abafana benshi imbonankubone, ibintu avuga ko byamushimishije cyane muri iki gitaramo.

Ati: "Ni ugukura. Ni ukumpuza n’abaturage cyangwa se Abaturarwanda bose muri rusange, kuko maze igihe nkora umuziki ariko ntarahura na bo ngo tugirane ibihe byiza. Rero navuga ko East African Promoters (EAP) yampaye amahirwe yo gukura hamwe na bo. Kandi mwabonye ko nishimye cyane uburyo ab’i Huye banyakiriye."

Uyu muhanzi yavuze ko uburyo yakiriwe n’abatuye Huye ndetse n’uburyo bamuririmbiye indirimbo ze byamweretse ko umuziki we uri kugera kure kurusha uko yabitekerezaga, nubwo amaze igihe gito awukora ku rwego rw’umwuga.

Ross Kana kandi yagarutse ku buryo atagowe no gutegura urutonde rw’indirimbo yaririmbye, cyane cyane ko kugeza ubu ataragira umubare munini w’indirimbo nk’abandi bahanzi basanzwe bazwi.

Yavuze ko afite indirimbo enye gusa, ariko ko izo zose ari zo yifashisha igihe ari ku rubyiniro kuko ari zo abakunzi be bazi kandi bakunda.

Ati: "Buriya njyewe mfite indirimbo enye gusa. Ntabwo mpitamo, ahubwo nziririmba zose kandi bikagenda neza. Abafana banjye cyangwa abakunzi banjye bari hano ndabashimira cyane ko baje."

Nubwo afite indirimbo nke ugereranyije n’abahanzi bamaze igihe kinini mu muziki, Ross Kana yagaragaje ko yishimiye uburyo izo ndirimbo zakiriwe n’abakunzi b’umuziki, ibintu avuga ko bimwongerera icyizere cyo gukomeza gukora cyane no gushyira hanze indi mishinga mishya.

Ross Kana kandi yongeye kuvuga ku buzima bwe bw’umuziki nyuma yo gutandukana na sosiyete ya 1:55 AM yari amazemo igihe ikurikirana ibikorwa bye.

Uyu muhanzi yavuze ko kugeza ubu ataratangaza indi sosiyete bazakorana, ariko ko hari ibiganiro byinshi biri kuba hagati ye n’abifuza gukorana na we.

Yasobanuye ko hari abantu n’ibigo bitandukanye byamugejejeho ibyifuzo byo gukorana, ariko ko adashaka kwihutira gufata umwanzuro ahubwo ashaka kubanza gusesengura neza amahitamo afite kugira ngo azafate icyemezo cyiza kizamufasha mu rugendo rwe rw’umuziki.

Ati: "Hari abantu benshi tuvugana ku mikoranire, hari n’ababisaba. Ariko kubera ibyo hari igihe utuza kugira ngo ubashe guhitamo neza. Rero ngomba guhitamo neza."

Amagambo ya Ross Kana agaragaza ko nubwo ari umwe mu bahanzi bakiri kuzamuka, afite intego yo kubaka umwuga we mu buryo bwitonze kandi butanga icyizere cy’igihe kirekire.

Kugaragara muri MTN Iwacu Muzika Festival, kimwe mu bitaramo bikurikirwa cyane mu Rwanda, ni imwe mu ntambwe zikomeye zimushyira mu cyiciro cy’abahanzi bari kugenda bagaragaza ko bafite ejo hazaza heza mu muziki nyarwanda.

 

Ross Kana yashimye East African Promoters (EAP) yamuhaye amahirwe yo kuririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival


Ross Kana yavuze ko kuririmba muri ibi bitaramo ari igisobanuro cyo gukura mu rugendo rwe rw’umuziki


Ross Kana yavuze ko yashishimijwe n’uburyo yakiriwe i Huye n’ibihumbi by’abafana


Bamwe mu bafana ba Ross Kana bari bitwaje ibyapa bigaragaza ko bamukunda

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ROSS KANA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...