Ibi hari benshi babigenderaho, bakanafata umwanzuro wo kujya barira kenshi kugira ngo koko ingohe zabo zikure. Icyakora niba uri muri aba bantu, ndagukomeje. Inzobere mu buvuzi n’ubwiza zivuga ko atari ukuri, ahubwo ari imyumvire idafite gihamya ya siyansi.
Inyandiko yasohotse ku rubuga rw’inzu y’ubwiza itunganya ingohe, The Lash Lounge ivuga ko imwe mu mpamvu zituma abantu batekereza ko ingohe zikura cyane iyo ukunda kurira, ni uko amarira atuma ingohe zibobera, zikagaragara nk’aho ari nyinshi, kandi zikarambuka neza. Icyakora, inzobere zisobanura ko ibyo biba ari ishusho y’akanya gato cyane.
Ibi biterwa n’uko amarira atuma ingohe ziba zijimye kurushaho, zikabobera, zikagaragara nk’aho ari nyinshi, kandi zikagororoka ku buryo zigaragara neza. Ariko iyo amarira amaze gukama, byose bisubira uko byari bisanzwe. Siyansi igaragaza ko amarira agizwe ahanini n’amazi ku kigero cya 98%, hamwe n’imyunyu ngugu.
Icy’ingenzi ugomba kumenya ni uko, amarira adafite intungamubiri cyangwa imisemburo (hormones) ituma imisatsi ikura, ndetse adafite ibintu nka prostaglandins bizwiho gufasha imisatsi gukura. Bityo rero, nta buryo na bumwe buhari amarira yagira uruhare mu gutuma ingihe zikura ku buryo budasanzwe.
Inzobere kandi zishimangira ko, imisemburo ituruka ku marangamutima idafasha ingohe gukura kuko, iyo umuntu arira kubera amarangamutima, umubiri urekura imisemburo nka cortisol, na prolactin.
Iyi misemburo rero, ntaho ihuriye no kongera imikurire y’ingohe, ahubwo mu bihe bimwe na bimwe stress ishobora no kugabanya imikurire y’imisatsi, ingohe, ndetse n’imiterere y’umubiri isanzwe.
Kurira ubwabyo si bibi, ariko inzobere zigaragaza ko ikibazo gishobora guturuka ku myitwarire iherekeza kurira, cyane cyane, gukuba no kubyiringira amaso, gukuba ku buryo bukomeye, gukurura ingohe mu gihe urira, gupfura ingohe zawe n’ibindi.
Inzobere zishishikariza abantu gukoresha uburyo bufite gihamya ya siyansi mu gihe bashaka kugira ingohe ndende zirimo: gukoresha imiti irimo peptides ifasha mu gukunza ingohe, kurya indyo yuzuye ifasha umubiri, kwita ku isuku y’amaso, no kwirinda gukorakora cyangwa kubyiringira cyane amaso. Ibi byose bifasha ingihe gukura neza kurusha kwiringira kurira.
Inzobere zemeza ko igitekerezo kivuga ko kurira bituma ingihe zikura ari ikinyoma kitagira gihamya ya siyansi. N’ubwo kurira ari ingenzi mu kugaragaza amarangamutima no gusukura amaso, si uburyo bwo gutuma ubwiza bw’amaso n’ingohe bwiyongera.
Ku bw’ibyo rero, kurira bishobora korohereza umutima, ariko ntibituma ingohe zikura. Ubwiza n’uburebure nyabwo bw’ingihe buboneka binyuze mu kwita ku buzima, indyo yuzuye, no kwita ku maso yawe, si ukurura cyane.
