Iyi Album nshya ije ikurikira iya mbere yise ‘Kanani’, yari
intambwe ikomeye mu rugendo rwa Ados rwo kwigaragaza no kubaka umwirondoro we
mu muziki. ‘Ma Vie’ yo ayifata nk'ikimenyetso cy'iterambere rye, gukura mu
bitekerezo no kurushaho gusobanukirwa umuhanzi yifuza kuba we.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Ados yasobanuye ko
izina ‘Ma Vie’ rikomoka mu Gifaransa, rikaba risobanura ‘Ubuzima bwanjye’.
Avuga ko yahisemo iri zina kuko iyi Album ari uburyo bwo gusangiza abantu uko
abona ubuzima, uko abusobanukirwa n'ibitekerezo abukurikiranaho.
Yagize ati: “Ma Vie ni ijambo ry'Igifaransa risobanura
‘Ubuzima bwanjye’. Nahisemo iri zina kuko iyi Album ari uburyo ngaragazamo uko
mbona, nitegereza kandi nsobanukirwa ubuzima. Ikubiyemo ibitekerezo ku rukundo,
imibanire y'abantu, inzozi, sosiyete n'ibindi bintu bitandukanye bigize ubuzima
bwa muntu.”
Akomeza avuga ko ubuzima abufata nk'igitabo gihora
cyandikwa, buri muntu akagira uburyo bwe bwo kugisoma no gusobanura
ibikubiyemo. Ni igitekerezo avuga ko cyamubereye umusingi mu gutegura iyi
Album, kugira ngo indirimbo ziyigize zitange ishusho y'ibintu bitandukanye
abantu banyuramo mu buzima.
Kuri uyu muraperi, gushyira hanze Album ya kabiri si
ukongera umubare w'ibihangano yakoze, ahubwo ni intambwe nshya mu rugendo rwe
rw'umuziki.
Asobanura ko Album ye ya mbere ‘Kanani’ yamufashije
gutangira kwigaragaza no kubaka umwirondoro we nk'umuhanzi, mu gihe ‘Ma Vie’
imusanga afite ibitekerezo byagutse, ubushobozi bwo kwiyungura ubumenyi
n'inyota yo kugerageza ibindi bishya mu muziki.
Agaragaza ko umuziki kuri we urenze gukora indirimbo no
gushaka kwamamara, kuko awufata nk'uburyo bwo gutanga ibitekerezo, kubika
amateka y'ibihe runaka no kugeza ku bandi ubutumwa bushobora gutuma
biyitekerezaho.
Yagize ati: “Mu myaka maze muri uru rugendo, nize ko impano
ari intangiriro gusa; hakenewe umurava, kwihangana, kwiga, kwiyubaka no
gukomeza gukora n'igihe ibisubizo bitaragaragara.”
Avuga ko iyi Album ari nk'indorerwamo igaragaza aho ageze mu
rugendo rwe, ariko kandi ikaba intangiriro y'ibindi byinshi yifuza kugeraho. Mu
ntego ze harimo gukomeza gukura mu muziki, kugerageza imvange z'umuziki
zitandukanye no kubaka umwihariko uzatuma inkuru ze zigera ku bantu b'ingeri
zitandukanye.
Nubwo yise Album ‘Ubuzima bwanjye’, Ados avuga ko atifuza ko
abayumva bayifata nk'inkuru ye bwite gusa. Ahubwo yifuza ko buri wese
yayisangamo igice cy'ubuzima bwe, bitewe n'ubutumwa n'amarangamutima bikubiye
mu ndirimbo ziyigize.
Avuga ko ubutumwa rusange bw'iyi Album bushingiye ku kuba
ubuzima ari urugendo rugizwe n'ibihe bitandukanye, birimo urukundo, kubura abo
dukunda, ibyishimo, guhangana n'ibibazo, gushaka icyerekezo no kwibaza ku
mwanya umuntu afite muri iyi si.
Ku bwe, umuntu ntakwiye gusobanurwa gusa n'aho yaturutse
cyangwa ibibazo yanyuzemo, kuko n'ibyo ahitamo gukora nyuma y'ibyo bihe bifite
agaciro gakomeye.
Ni muri urwo rwego yashyizemo ubutumwa bushishikariza abantu
gukunda, kwihangana, kugira icyizere, kwigirira icyizere no gukomeza guharanira
inzozi zabo.
Yifuza ko umuntu uzumva ‘Ma Vie’ atazumva ubuzima bwa Ado$
gusa, ahubwo ko azagira aho ahurira n'ibitekerezo n'amarangamutima biri mu
ndirimbo.
Ati: “Nifuza ko umuntu uyumvise atumva ubuzima bwanjye gusa,
ahubwo ko hari aho ashobora kubona ubuzima bwe muri izi ndirimbo. Kuko nubwo
inkuru zacu zitandukanye, amarangamutima ya muntu akenshi arasa.”
Kimwe mu bintu bigaragara kuri iyi Album ni ubufatanye Ados
yagiranye n'abandi bahanzi, barimo Mevis P, White Monkey, Diana_Ira,
Skilibombe, Beat Killer &Nessa, Remi Juśkiewicz na Agnieszka Kuchnia-Wołosiewicz.
Uyu muraperi avuga ko mu guhitamo abo bakorana atari agamije
gushyira amazina akomeye ku ndirimbo kugira ngo ziyobore abantu benshi, ahubwo
yashakaga ubufatanye bufite impamvu, aho buri muhanzi agira umusanzu wihariye
mu butumwa bw'indirimbo.
Asobanura ko buri muhanzi afite uburyo bwe bwo kuririmba,
imvugo ye n'uburyo yinjira mu muziki. Icyo yashakaga ni uguhuza ubwo buryo
butandukanye, ariko ubutumwa bw'indirimbo bugakomeza kumvikana.
Urugero atanga ni indirimbo ‘Eyes on You’ yakoranye na Mevis
P, aho avuga ko ubufatanye bwabo bwari bugamije kongera uburyo butandukanye bwo
kugaragaza amarangamutima.
Muri ‘I Will Shine’, yakoranye na White Monkey na Diana_Ira.
Avuga ko aba bahanzi bahuje imbaraga n'amabara atandukanye y'amajwi kugira ngo
batange ubutumwa bw'icyizere no gukomeza guharanira ibyo umuntu yemera.
Hari kandi indirimbo ‘Imirimo ya Big Boy’ yahuriyemo na
Skilibombe. Ados avuga ko iyi mikoranire yabahaye amahirwe yo guhuza imvugo
zabo n'ubunararibonye butandukanye, cyane ko bombi bafite aho bahuriye n'u
Rwanda ndetse n'ibikorwa by'umuziki.
Uretse abahanzi bo mu muziki nyarwanda, Ados yanakoranye
n'abahanzi bakomoka muri Poland, ari na cyo gihugu atuyemo.
Aba ni Remi Juśkiewicz na Agnieszka Kuchnia-Wołosiewicz,
bakoranye indirimbo yise ‘Nic bez przyczyny się nie dzieje’.
Uyu muraperi avuga ko iyi mikoranire ifite umwihariko kuko
ihuza imvugo zitandukanye z'umuziki, ikaba n'uburyo bwo kugaragaza icyerekezo
afite cyo kubaka ibiraro bihuza umuco w'u Rwanda, uwa Afurika n'uwo muri
Poland.
Asobanura ko ubufatanye nk'ubu bumufasha kwagura imyumvire
ye mu muziki, kwigira ku bandi bahanzi no kugeza ibihangano bye ku bantu bafite
indimi, inkomoko n'imico bitandukanye.
Ati: “Ntabwo nashakaga ko abantu bumva Ados wenyine, ahubwo
bumva n'ubushobozi bw'umuziki bwo guhuza abantu bafite inkomoko, indimi
n'imyumvire bitandukanye.”
Yongeraho ko kuri we ubufatanye bwiza atari ubwo kugaragaza
amazina menshi ku ndirimbo, ahubwo ari ubusiga hari icyo bwongereye ku
gihangano.
Mu gusoza, Ados agaragaza ko ‘Ma Vie’ ari Album igaragaza
urugendo amaze gukora, ibitekerezo afite ku buzima n'icyerekezo yifuza
gukurikira mu muziki.
Ni igihangano yubatse ashingiye ku nkuru ze bwite, ariko
akifuza ko cyagera no ku bandi bakisanga mu butumwa bukirimo.
Ados yashyize hanze Album ye ya kabiri yise ‘Ma Vie’, avuga
ko ari igihangano agaragarizamo uko abona ubuzima, urukundo, imibanire y’abantu
n’inzozi

White Monkey, Mevis P, Diana_Ira na Skilibombe bari mu bahanzi bafatanyije na Ados kuri Album ‘Ma Vie’, yanahuje umuziki nyarwanda n’uwa Poland

Umuraperi White Monkey ari mu bagize uruhare mu ikorwa rya Album ya Ados
