Kuri uyu wa Kane ni bwo Eric Blessed yashyize hanze indirimbo "Bugingo" yakoranye na Bosco Nshuti. Yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyamujemo ubwo yasomaga Bibiliya, mu gitabo cya 1 Yohana 5:11, havuga ku bugingo buhoraho Imana yahaye abantu bubonerwa mu Mwana wayo.
Ati: “Indirimbo Bugingo yaje ndimo gusoma Bibiliya muri 1 Yohana 5:11, havuga ngo: ‘Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo.’ Mpita numva ko Bugingo ari Kristo Yesu.”
Mu kiganiro na inyaRwanda, Eric Blessed [Eric Ndayizeye] wo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko gukorana na Bosco Nshuti ari amahirwe akomeye, bitewe n’ubunararibonye bwe mu muziki wa Gospel ndetse n’uruhare agira mu gufasha abandi bahanzi gutera imbere.
Eric Blessed ati: “Gukorana na Bosco Nshuti ni iby’agaciro gakomeye ndetse ni amahirwe akomeye cyane, kuko ari mu bahanzi batatu bakuru mu Rwanda twigiraho ndetse dufatiraho icyitegererezo. Kwemera gukorana na we sinabura kubyita umugisha ukomeye.”
Yakomeje avuga ko Bosco Nshuti atari umuhanzi bakoranye gusa, ahubwo ko ari n’inshuti ye n’umujyanama umufasha mu rugendo rwe rw’umuziki.
Yagize ati: “Bosco Nshuti ni inshuti yanjye, ariko akaba n’umujyanama wanjye mu bijyanye n’umuziki. Iyo nkeneye kumwitabaza ngo angire inama cyangwa ampe ibitekerezo, aranyitaba akamfasha. Muri make, ni mukuru wanjye.”
Eric Blessed yavuze ko afite imishinga myinshi y’indirimbo zigaruka ku rukundo rw’Imana, asaba abakunzi be gukomeza kumuba hafi no gushyigikira ibikorwa bye.
Ati: “Abakunzi banjye ndetse n’abankurikirana bose, mbafitiye byinshi byiza kandi byose bivuga ku rukundo rw’Imana. Indirimbo ni nyinshi zigiye kuza kandi muzagenda muzumva zitandukanye.”
Yongeyeho ko ari no gutegura igitaramo gikomeye kizahuza abakunzi be, abasaba kuzitabira igihe azaba amaze gutangaza amakuru arambuye.
Ati: “Ndimo ndategura igitaramo kinini cya ‘Live Concert’. Nimubona mbibamenyesheje, muzanyitabe. Kandi ndabasaba gukomeza kumba hafi no kumfata mu mugongo, kuko ntabafite ibyo nkora nta ho byagera. Ndabakunda cyane.”
Eric Blessed yashimangiye ko inkunga y’abakunzi be ari ingenzi mu rugendo rwe rw’umuziki, mu gihe akomeje gutegura ibihangano bishya bigamije kugeza ubutumwa bw’urukundo rw’Imana ku bantu benshi.
Eric Blessed wakoranye indirimbo na Bosco Nshuti ni muntu ki?
Eric Blessed asengera muri ADEPR Nyarugenge akaba ari umuririmbyi wa Shalom Choir, imaze kumenyekana cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Urugendo rwe mu murimo w’Imana rwatangiriye mu bwana bwe, aho yatangiriye mu Sunday School, akuriramo akunda kuririmba no gukorera Imana.
Yavukiye mu i Rubavu, ari na ho yatangiriye kuririmba, aririmba muri korali y’urubyiruko, mbere yo kwerekeza muri Herimoni Choir yaririmbyemo ndetse anagira uruhare mu bijyanye n’imitegurire y’amajwi (dirigeance).
Eric Blessed yaje kwimukira i Kigali, atangira gukorera Imana muri Shalom Choir kuva mu 2018 kugeza ubu. Ni ho yamenyekaniye cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe nka “Mana Yo mu Ijuru”, “Sinzarambarara”, n’izindi nyinshi zikomeje gukora ku mitima ya benshi.
Kuva akiri muto, yari afite icyifuzo gikomeye cyo kuririmba ku giti cye (solo career), cyane ko yumvaga kandi akabona Imana ikomeza kumwereka ko iri kumwe na we muri uwo murimo.
Icyo cyifuzo cyagiye gikura uko imyaka yicumaga, kugeza aho afashe icyemezo cyo gutegura igitaramo cye cya mbere gikomeye. Icyo gitaramo cyabaye tariki ya 15 Werurwe 2026, kuri ADEPR Nyarugenge – Chappelle Internationale, ari naho yafatiye amashusho y'indirimbo ze zitandukanye zirimo n'iyi nshya yashyize hanze.


Eric Blessed arakataje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Bosco Nshuti yashimiwe na Eric Blessed ku bwo gushyigikira abanyempano batandukanye
REBA INDIRIMBO "BUGINGO" YA ERIC BLESSED YAKORANYE NA BOSCO NSHUTI
