Iyi ndirimbo igaruka ku butumwa bwo gukora cyane (hustle), gushaka ubuzima no kudacika intege mu rugendo rwo kugera ku nzozi, ikaba ishishikariza urubyiruko gukoresha impano zarwo no guharanira ejo hazaza heza binyuze mu murava no kwigirira icyizere.
Big Banx yavuze ko ubutumwa buri muri "Skrilla$" bugamije kwereka urubyiruko ko nta ntsinzi iboneka mu buryo bworoshye, ahubwo ko umuntu agomba gukora atizigamye kugira ngo agere ku byo yifuza.
Yagize ati: "Skrilla$ ni indirimbo ivuga ku muhate, gushaka ubuzima no gukorana umurava kugira ngo umuntu agere ku ntego ze. Ivuga ku cyerekezo n'ingufu z'abahanzi n'urubyiruko rukora cyane ngo rwiteze imbere."
Big Banx yavuze ko gukorana na Bull Dogg ari kimwe mu bintu byamushimishije cyane mu rugendo rwe rwa muzika, kuko ari umwe mu bahanzi yubaha kandi afatiraho urugero.
Ati: "Byabaye iby'agaciro gakomeye cyane. Bull Dogg ni umwe mu bahanzi bubashywe cyane mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, kandi gukorana na we byampaye ubumenyi n'ingufu nshya mu muziki wanjye."
Yakomeje avuga ko Bull Dogg ari umwe mu nkingi za mwamba za Hip Hop nyarwanda, kubera ubuhanga bwe mu kwandika indirimbo no kuzishyira ku njyana mu buryo bwihariye.
Yagize ati: "Mbona ari icon kandi ari umwe mu ba mbere muri Hip Hop mu Rwanda. Ni umuhanzi w'umuhanga cyane wandika neza, kandi nkunda uburyo ashyira flow muri beat."
Big Banx, amazina ye nyakuri akaba ari Muhoza Arnaud, yavuze ko ubu ari mu myiteguro ya Album ye nshya yise "Beast Mode Album", izaba igizwe n'indirimbo zitandukanye zirimo n'izo yakoranye n'abahanzi bo hanze y'u Rwanda.
Mu bo amaze gukorana harimo Bo Lyrixs wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ladwan Chameleon na we wo muri Amerika ndetse na Big AC wo muri Cameroun.
Yanavuze ko ari gukorana n'abatunganya umuziki barimo Dz Beat na Dizzi Beat, mu gihe zimwe mu ndirimbo z'iyi Album zirimo gutunganyirizwa muri California na sound engineer uzwi nka Blinded Beats.
Big Banx yavuze ko azakomeza gusohora ibihangano bishya, ashimira abakunzi b'umuziki we bakomeje kumushyigikira no kumugirira icyizere.
Yabasabye gukomeza kumva no gusangiza abandi indirimbo "Skrilla$", avuga ko ari imwe mu ndirimbo zigaragaza icyerekezo gishya cy'umuziki we ndetse n'ubutumwa ashaka kugeza ku rubyiruko bwo gukora cyane, kwigirira icyizere no guharanira inzozi zarwo.

Big Banx ari mu baraperi bahagaze neza mu muziki nyarwanda

"Byabaye iby'agaciro gakomeye cyane. Bull Dogg ni umwe mu bahanzi bubashywe cyane mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda" - Big Banx

Umuraperi Big Banx yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Bull Dogg
REBA INDIRIMBO NSHYA "SKRILLA$" YA BIG BANX FT BULL DOGG
