Gukoreshwa bitera agahinda cyane, nta muntu n'umwe
wakwishimira kubona ari gukoreshwa by’umwihariko iyo bigeze mu rukundo. Abahanga
basobanura ko aho gukoreshwa mu rukundo wakoreshwa mu bindi bintu, kubera ko mu rukundo bigusaba gutanga umwanya n'ibirenze umwanya kandi ukazicuza
nyuma.
Binyuze mu biganiro mugirana uzabasha kumenya neza
niba koko agukoresha cyangwa niba ari ibya nyabyo koko warakunzwe. Mbere yo kujya
kure rero banza usome izi ngingo twaguteguriye.
1.Genzura
ibyiyumviro byawe n’ibyo uteganya kuri we
Ikintu cya mbere usabwa gukora ngo umenya neza niba uri
gukoreshwa, ni ukubanza kugenzura neza ibyiyumviro byawe wowe ubwawe, ukareba
niba bijyanye n’urukundo rwa nyarwo koko. Nusanga wowe urimo neza koko ubone
umwibazeho bigeye kure urebe niba nawe ari uko. Ese ashaka ubushuti busanzwe
gusa? Ese ashaka ko mujya muryamana gusa? Ese aba yifuza ko mutakaza amafaranga
menshi buri gihe mu bidafite umumaro? Ese ni byo nawe ushaka?
2.Ese arakumva
cyangwa akuvugiramo?
Ikindi kimenyetso simusiga kizakwereka ko ari kugukoresha ni uko atazajya akumva mu gihe
wowe uri kuvuga, azajya akuvugiramo cyane akubuze umwanya wo kuvuga ibitekerezo
byawe. Niba atari kugukoresha rero menya ko atakumva kandi atakwitayeho
na gato. Ntabwo yita kuri wowe, yita ku bye gusa kuko ni byo ashaka ko bishyirwa mu
bikorwa, ntabwo ashaka ko ugira ibyo umwemeza.
3.Ese ashishikajwe nawe?
Menya neza niba akora uko ashoboye ngo amenye amakuru yawe. Menya neza niba agukunda
koko. Ese hari ubwo ajya agusiga mu gitaramo mwasohotse? Ese hari ibintu
bibahuza yaremye we ubwe?
4.Menya neza
niba atuma ugera ku ntego zawe
Hari abantu benshi mushobora gukundana ariko ntihagire
icyo bakumarira mu buzima. Menya neza niba hari icyo ubona waragezeho cyangwa
uzageraho nimumara gushyira urukundo rwanyu ku rundi rwego.
5.Ese
agukundiye amafaranga ufite?
Menya neza niba akurikiye amafaranga ufite. Iki ni
ikimenyetso cy’umuntu uri kugukoresha. Bishobora kurenga amafaranga akaba agukurikiyeho ikindi kintu ufite cyamutera ishema muri rubanda.
Urukundo ntabwo rugira icyo rushingiraho na kimwe,
rero genzura neza uwo muntu umenye neza niba koko agukunda. Ntabwo ari byiza
kugenzura mugenzi wawe cyane ariko Abanyarwanda baravuga ngo “Ibuye ryamenyekanye
ntiriba ricyishe isuka ". Ahari ni wo mwanya wawe wo kwigobotora ku ngoyi
izakuzirika iteka ryose, mu buzima uzamara aha ku isi.
Inkomoko: Wikihow