Ni gute wamenya ko warengeje urugero rwo gukora imibonano mpuzabitsina n’ingaruka zabyo?

- 29/11/2022 9:12 AM
Share:
Ni gute wamenya  ko warengeje urugero rwo gukora imibonano mpuzabitsina n’ingaruka zabyo?

Ushobora kuba ugira ikibazo cy’ubuzima ukumva urabangamiwe cyane, biturutse ku kuba warengeje urugero rw’imibonano mpuzatsina n’ubushobozi bw’umubiri wawe ariko ntubimenye.

Ni ryari ushobora gutekereza ko imibonano mpuzabitsina wakoze yabaye myinshi kuri wowe? Ese ni izihe ngaruka zo kurenza urugero mu gihe wowe uba ubona ntacyo bitwaye?

Ubuzima ubwabwo bugaragaza ko hari umubare wo gutera akabariro n’uwo bashakanye umuntu aba atagomba kurenza mu gihe kingana n’umwaka.

Mu gihe nta kibazo cy’ubuzima ufite utabangamiwe n’ubuzima cyangwa undi uwo ari we wese, ugomba gukora imibonano mpuzabitsina uko ubyifuza n’inshuro ubyifuza.

Gusa mu gihe wumva ufite uburibwe butandukanye muri wowe, uba usabwa gufata akaruhuko. Hari aho watangiye kubyimbirwa se, cyangwa ikindi kintu kibi kiri kukubaho, mu gihe byakomeje gana muganga agufashe anakugire inama.

Hari urwego ugeraho ukumva ko umubiri wawe unaniwe cyane, ako kanya ruhuka ndetse umare igihe runaka utayikora.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko byibura umuntu ku giti cye ukunda gukora imibonano mpuzabitsina cyane, ava kuri umwe ajya kuwundi ashyiramo umwanya wo kurangiza no kugarura imbaraga gusa, aba asabwa kubikora byibura inshuro 54 ku mwaka. Bivuze ko ari inshuro imwe mu cyumweru. 

Ubushakashatsi bwo muri 2017 bwagaragaje ko uko umuntu abikora cyane ariko umubiri we unanirwa cyane. [aha ni ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi ku munsi nk’abicuruza, n’abandi babikora inshuro nyinshi  bitandukanye n’ibisanzwe].

ESE GUKORA IMIBONANO MPUZABITSINA CYANE BIGIRA IZINDI NGARUKA?

Igisubizo ni ‘Yego!’ Ingaruka ya mbere kub’igitsina gore ni uko igitsina cyiyongera cyane mu bunini na ‘Labia’, nk’uko byemejwe n’umuhanga Dr.Rose. Uretse iki, hari n’izindi ngaruka nyinshi zishobora gutuma habaho ikibazo mu buzima bw’ahazaza bw’ubikora ku rwego rukabije.

Hari ubwo ujya kwa muganga bakagusaba kugabanya ingano y’imibonano mpuzabitsina ukora ku munsi, mu cyumweru cyangwa ku mwaka. 

Ingaruka zikunze kugera ku muntu wakoze imibonano mpuzabitsina cyane harimo; kuva bidashira (Abagore), gutwita inda zikavamo, kubabara mu gihe cyo kwihagarika (Kunyara), no kuribwa muri nyababyeyi.

Kubikora cyane binatuma umuntu ahinduka imbata yabyo, bikamugiraho ingaruka zo kutazashobora kubaka urugo.

Inkomoko: Opera News


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...