Ni ryari ushobora gutekereza ko imibonano mpuzabitsina
wakoze yabaye myinshi kuri wowe? Ese ni izihe ngaruka zo kurenza urugero mu gihe
wowe uba ubona ntacyo bitwaye?
Ubuzima ubwabwo bugaragaza ko hari umubare wo gutera akabariro n’uwo bashakanye umuntu aba atagomba kurenza mu gihe kingana n’umwaka.
Mu
gihe nta kibazo cy’ubuzima ufite utabangamiwe n’ubuzima cyangwa undi uwo ari we
wese, ugomba gukora imibonano mpuzabitsina uko ubyifuza n’inshuro ubyifuza.
Gusa mu gihe wumva ufite uburibwe butandukanye muri wowe, uba usabwa gufata akaruhuko. Hari aho watangiye kubyimbirwa se, cyangwa ikindi
kintu kibi kiri kukubaho, mu gihe byakomeje gana muganga agufashe anakugire
inama.
Hari urwego ugeraho ukumva ko umubiri wawe unaniwe
cyane, ako kanya ruhuka ndetse umare
igihe runaka utayikora.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko byibura umuntu ku giti cye ukunda gukora imibonano mpuzabitsina cyane, ava kuri umwe ajya kuwundi ashyiramo umwanya wo kurangiza no kugarura imbaraga gusa, aba asabwa kubikora byibura inshuro 54 ku mwaka. Bivuze ko ari inshuro imwe mu cyumweru.
Ubushakashatsi bwo muri 2017 bwagaragaje ko uko umuntu abikora cyane ariko umubiri we unanirwa cyane. [aha ni ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi ku munsi nk’abicuruza, n’abandi babikora inshuro nyinshi bitandukanye n’ibisanzwe].
ESE GUKORA IMIBONANO MPUZABITSINA CYANE BIGIRA IZINDI
NGARUKA?
Igisubizo ni ‘Yego!’ Ingaruka ya mbere kub’igitsina
gore ni uko igitsina cyiyongera cyane mu bunini na ‘Labia’, nk’uko byemejwe n’umuhanga
Dr.Rose. Uretse iki, hari n’izindi ngaruka nyinshi zishobora gutuma habaho
ikibazo mu buzima bw’ahazaza bw’ubikora ku rwego rukabije.
Hari ubwo ujya kwa muganga bakagusaba kugabanya ingano y’imibonano mpuzabitsina ukora ku munsi, mu cyumweru cyangwa ku mwaka.
Ingaruka zikunze kugera ku muntu wakoze imibonano mpuzabitsina cyane harimo; kuva bidashira (Abagore), gutwita inda zikavamo, kubabara mu gihe cyo
kwihagarika (Kunyara), no kuribwa muri nyababyeyi.
Kubikora cyane binatuma umuntu ahinduka imbata yabyo,
bikamugiraho ingaruka zo kutazashobora kubaka urugo.
Inkomoko: Opera News