Ni gute ukwiye kwambara kasike mu gihe ugendera kuri moto?

Amakuru ku Rwanda - 30/01/2026 2:45 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni gute ukwiye kwambara kasike mu gihe ugendera kuri moto?

Mu gihe utega cyangwa se ugendera kuri moto, ni ngombwa kwambara kasike yujuje uburizanenge nk’uko yatangajwe na RSB ndetse ukayambara neza ku buryo mu gihe haba impanuka waba wizeye umutekano w’umutwe wawe.

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bwiza bw’abanyarwanda by'umwihariko abakoresha moto nk’ikinyabiziga, Leta y’u Rwanda n’ikigo cy’ubuziranenge (RSB) bashyizeho "laboratwari" ipima kasike mu mwaka wa 2024.

Iyi laboratwari igamije gupima kasike kugira ngo hamenyekane izizewe ku buryo mu gihe cy’impanuka zaba zifite amahirwe menshi yo gutuma umuntu arokoka ndetse no kurinda umutwe w’uwakoze impanuka.

Iyi "laboratwari" niyo ya mbere igezweho ku mugabane wa Afurika aho ifite ubushobozi bwo kugenzura kasike 30-40 ku munsi kandi igatanga ibisubizo byizewe ku kigero cya 100%.

Iyi laboratwari igezweho kandi yizewe ikaba ari iya mbere ku mugabane wa Afurika, yahise itangira ibikorwa byayo byo gupima kasike aho ubu yamaze kugaragaza kasike basanze zujuje ubuziranenge bwose.

Kuri ubu, kasike zujuje ubuziranenge ndetse zemejwe n’iyi laboratwari ya RSB ziri ku isoko aho buri wese ashishikarizwa kugura kasike yujuje ibyangombwa n’ubuziranenge. Izo kasike, zigomba kuba ifite icyemezo cyemewe n’amabwiriza ya RSB (RS 576:2024).

Mu gihe ugiye kwambara iyi kasike yujuje uburizanenge, ni ngombwa kwitondera ibi; wibuke kumva ko igufashe neza mu mutwe, wibuke kugenzura ko imigozi ya kasike ifunze kandi neza ndetse wibuke kumanura ikirahure mu gihe muri mu rugendo.

Mu gihe uri mu rugendo, irinde kandi urinde uwo muri kumwe kwambara kasike ireba inyuma kuko itaba ikibashije kukurinda mu gihe waba ukoze impanuka.

N’ubwo kwambara kasike birinda umutwe kwangirika mu gihe umuntu akoze impanuka, kasike ntabwo irinda impanuka akaba ariyo mpamvu buri wese asabwa kuba ijisho rya mugenzi we mu kwirinda impanuka izo ari zo zose.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...