Mu
rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bwiza bw’abanyarwanda by'umwihariko
abakoresha moto nk’ikinyabiziga, Leta y’u Rwanda n’ikigo cy’ubuziranenge (RSB)
bashyizeho "laboratwari" ipima kasike mu mwaka wa 2024.
Iyi
laboratwari igamije gupima kasike kugira ngo hamenyekane izizewe ku buryo mu
gihe cy’impanuka zaba zifite amahirwe menshi yo gutuma umuntu arokoka ndetse no
kurinda umutwe w’uwakoze impanuka.
Iyi
"laboratwari" niyo ya mbere igezweho ku mugabane wa Afurika aho ifite
ubushobozi bwo kugenzura kasike 30-40 ku munsi kandi igatanga ibisubizo byizewe
ku kigero cya 100%.
Iyi
laboratwari igezweho kandi yizewe ikaba ari iya mbere ku mugabane wa Afurika,
yahise itangira ibikorwa byayo byo gupima kasike aho ubu yamaze kugaragaza
kasike basanze zujuje ubuziranenge bwose.
Kuri
ubu, kasike zujuje ubuziranenge ndetse zemejwe n’iyi laboratwari ya RSB ziri ku
isoko aho buri wese ashishikarizwa kugura kasike yujuje ibyangombwa
n’ubuziranenge. Izo kasike, zigomba kuba ifite icyemezo cyemewe n’amabwiriza ya
RSB (RS 576:2024).
Mu
gihe ugiye kwambara iyi kasike yujuje uburizanenge, ni ngombwa kwitondera ibi; wibuke
kumva ko igufashe neza mu mutwe, wibuke kugenzura ko imigozi ya kasike ifunze
kandi neza ndetse wibuke kumanura ikirahure mu gihe muri mu rugendo.
Mu
gihe uri mu rugendo, irinde kandi urinde uwo muri kumwe kwambara kasike ireba
inyuma kuko itaba ikibashije kukurinda mu gihe waba ukoze impanuka.
N’ubwo
kwambara kasike birinda umutwe kwangirika mu gihe umuntu akoze impanuka, kasike
ntabwo irinda impanuka akaba ariyo mpamvu buri wese asabwa kuba ijisho rya
mugenzi we mu kwirinda impanuka izo ari zo zose.
