Ni gute Chameleone yabwiye Bruce Melodie na The Ben gukorana indirimbo kandi nawe ntayo agirana na Bebe Cool? (VIDEO)

Imyidagaduro - 28/08/2026 5:03 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni gute Chameleone yabwiye Bruce Melodie na The Ben gukorana indirimbo kandi nawe ntayo agirana na Bebe Cool? (VIDEO)

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Jose Chameleone, yagiriye inama The Ben na Bruce Melodie yo gukorana indirimbo, nyuma y’imyaka myinshi abakunzi b’umuziki w’u Rwanda bategereje ko aba bahanzi bombi bakora indirimbo bahuriyemo.

Gusa nyuma y’iyo nama, hari ikintu cyahise gihindura imvugo ya Chameleone: yabwiye abo bahanzi ko nawe atigeze akorana indirimbo na Bebe Cool, undi mu bahanzi bakomeye muri Uganda bakunze kugira umubano urangwa n’ihangana rikomeye mu muziki.

Ibi byagarutsweho na Muyoboke Alex, umwe mu bantu bamaze igihe bakurikiranira hafi urugendo rw’umuziki nyarwanda n’imikoranire y’abahanzi bakomeye.

Jose Chameleone ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Uganda no muri Afurika y’Iburasirazuba. Mu myaka myinshi amaze mu muziki, yagiye agira ihangana n’abandi bahanzi bakomeye, cyane cyane Bebe Cool, ibintu byatumye aba bombi batagaragara kenshi mu mishinga y’indirimbo bahuriyemo.

Nubwo aba bahanzi bombi bafitanye umubano w’inshuti, amateka yabo mu muziki yagiye arangwa n’ihangana ndetse no guhangana mu buryo bwagiye bukurura abakunzi babo.

Mu myaka isaga irindwi ishize, abakunzi ba muzika nyarwanda bakunze kwifuza kubona The Ben na Bruce Melodie bakoranye indirimbo.

Ni bamwe mu bahanzi b’abanyarwanda bafite amazina akomeye mu muziki w’iki gihe, ariko kuba bombi bakorana indirimbo imwe byakomeje kuba inzozi z’abakunzi babo.

Ndetse, mu bihe bitandukanye, aba bahanzi bagerageje gukorana indirimbo zigera kuri eshatu, ariko nta n’imwe yabashije gusohoka.

Ni muri urwo rwego ubwo Jose Chameleone yari mu Rwanda, yagarutse kuri iki kibazo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu rwego rwo gutegura igitaramo “Summer Country Tour” cyabereye muri Camp Kigali, Chameleone yabwiye The Ben na Bruce Melodie ko bakwiye gukorana indirimbo.

Icyo gihe, ndetse na Coach Gael wari uhari, yashyigikiye icyo gitekerezo.

Byasaga nk’aho inama ya Chameleone ishobora kuba intangiriro y’ikintu abakunzi b’umuziki nyarwanda bari bamaze imyaka bategereje.

Ariko nyuma y’icyo kiganiro, Chameleone yagize ikindi abwira aba bahanzi.

Muyoboke Alex yabwiye InyaRwanda ko nyuma yo kuva mu kiganiro n’itangazamakuru, Jose Chameleone yongeye guhura na The Ben na Bruce Melodie, maze ababwira ko nawe afite ikibazo gisa n’icyabo.

Yabasobanuriye ko nubwo we na Bebe Cool ari inshuti, ndetse bamaze imyaka myinshi baziranye, nta ndirimbo barakorana.

Muyoboke Alex yagize ati: “Buriya umuntu wabyishe ni Jose Chameleone. Chameleone yarababwiye ngo mukore indirimbo, urabyibuka cya gihe turi mu kiganiro n’itangazamakuru, hanyuma Coach Gael nawe arabyemeza.

“Bavuye hariya rero, Jose Chameleone yahise ababwira ati ‘njyewe hari indirimbo muzi yanjye na Bebe Cool?’ Umwe aravuga ati ‘uziko ari byo, nta ndirimbo bafitanye.’”

Muyoboke yakomeje asobanura ko Chameleone na Bebe Cool ari inshuti, ariko ko ihangana ryabo mu muziki ryatumye mu myaka yose ishize batagira indirimbo bahuriyemo.

Ati: “Ni inshuti, ariko bahora bahanganye. Chameleone yaravuze ati ‘njyewe njye gukorana indirimbo na Bebe Cool, bajye kutugereranya,’ abafana bati ‘twabibonye."

Iri jambo rya Chameleone ryahise rituma ikibazo cya The Ben na Bruce Melodie gifata indi sura.

Nubwo inama ya Jose Chameleone yasaga nk’aho igaragaza impamvu The Ben na Bruce Melodie bari bamaze imyaka batagira indirimbo bahuriyemo, Muyoboke Alex yahishuye ko hari ikintu gikomeye cyari cyaramaze kuba.

Muyoboke yavuze ko aba bahanzi bombi bageze muri studio, bakayikorana, bityo ko ikibazo kitakiri ukumenya niba bazayikorana, ahubwo ari ugutegereza igihe izasohokera.

Ati: “Indirimbo yarakozwe, bagiye muri studio barayikora. Ibyo byo ndabizi. Indirimbo ya Bruce Melodie na The Ben irahari, muyitegereze.”

Aya magambo ashyira iherezo ku myaka myinshi y’ibihuha n’amakuru yavugaga ku ndirimbo aba bahanzi bombi bashobora gukorana.

Mu gihe abakunzi babo bari bamaze imyaka isaga irindwi bategereje umushinga uhuriweho, ubu amakuru ahari ni uko indirimbo yamaze gukorwa kandi ko izasohoka mu minsi iri imbere.

Kuva mu myaka irindwi ishize, The Ben na Bruce Melodie bakunze kubazwa ku bijyanye no gukorana indirimbo.

Ni ibintu byagiye bigaruka mu biganiro byabo, mu itangazamakuru no mu byifuzo by’abakunzi babo, ariko igihe cyose umushinga ntiwageraga ku ndunduro.

Bombi ni abahanzi bafite imirimo ikomeye ku giti cyabo, kandi buri umwe amaze kubaka izina rikomeye mu muziki nyarwanda ndetse no hanze y’u Rwanda.

The Ben amaze imyaka myinshi ari umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bafite abakunzi benshi mu Rwanda no mu mahanga, mu gihe Bruce Melodie nawe amaze kwigarurira umwanya ukomeye mu muziki nyarwanda ndetse akagenda yinjira mu isoko mpuzamahanga.

Kuba aba bahanzi bombi bafite izina rikomeye ni kimwe mu byatumye indirimbo yabo ikomeza gutegerezwa n’abakunzi babo.

Ariko ubu, nyuma y’imyaka irenga irindwi, bisa n’aho icyo cyifuzo kiri hafi kuba impamo.


Jose Chameleone yibukije Bruce Melodie na The Ben, ko n’ubwo abashishikariza gukorana indirimbo nawe nta ndirimbo afitanye na Bebe Cool


Muyoboke Alex yatangaje ko The Ben na Bruce Melodie bakoranye indirimbo, igisigaye ari igihe cyo kuyishyira hanze

KANDAHANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUYOBOKE ALEX


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...