Gufata ifunguro rya mu gitondo (Breakfast) ku muntu ufite akazi ni inkingi ya mwamba mu kugira umunsi uzira umunaniro ndetse bigatera umusaruro ushimishije.
Nyuma y'amasaha menshi usinziriye, umubiri uba ukeneye gusubizwamo imbaraga ngo ubwonko n'imikaya bikore neza. Ibyo biri mu bituma akazi kagenda neza.
Ku bakozi bafite akazi, igihe cyiza cyo gufata breakfast ni hagati ya saa mbiri n'igice (8:30 AM) na saa tatu n'igice (9:30 AM) z'igitondo.
Imapmvu nyamukuru zo gufata iri funguro rya mu gitondo ni izi zikurikira:
Gukangura umubiri ku gihe: Ubwonko n'imikaya biba bikeneye glucose kugira ngo umuntu atangire inshingano z'umunsi afite imbaraga zihagije.
Kugabanya umuhangayiko (Stress): Kurinda umubiri gukora umusemburo wa cortisol utera 'stress' iyo utinze gufata ifunguro rya mu gitondo.
Kuringaniza igihe cy'amafunguro: Iki gihe gituma habaho intera ihagije mbere y'ifunguro rya sasita (lunch), bityo igifu kitazaba kigifite ibiryo bitashize mu nda.
Kurinda indwara z'igifu: Isunika rya aside mu gifu riragabanuka iyo uhawe ibiryo bidatinze cyane, bikakurinda kubabara mu nda.
Kongera umwete mu kazi: Bituma umera neza, ukagira ibitekerezo bityaye, bigatuma umuntu akorana umwete kuko nta kibazo cy’inzara uba ufite.
Kurinda umururumba n’urwangano hagati y’abakozi: Kubera ko hari ushobora gufata amafunguro mu buryo bujagaraye agatera umururumba abandi batabonye ayo mafunguro ndetse batafashe n’ifunguro rya mu gitondo.
