Ni byiza ko dushimira abantu bagiye batsikamira ubuzima bwacu - Didier Mukezangango

Urukundo - 04/09/2025 7:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni byiza ko dushimira abantu bagiye batsikamira ubuzima bwacu - Didier Mukezangango

Nk'uko ni ubusanzwe mbasangiza ibyo mba nicaye bikanyura mu mbamutima zanjye uyu munsi nicaye nsubiza amaso inyuma ngo ntekereze ku buzima nanyuzemo ndetse n'aho ngeze uyu munsi nsanga hari ijambo ryambayemo cyane ryitwa "Gushima".

Buriya nta muntu ubaho utagira uwo yashimira cyangwa icyo yashimira gusa kubera ko kenshi tubaho twigereranya n'abandi cyangwa duhihibikanira kuzagira ejo hazaza haruta aho twanyuze usanga n'ibyo twakagombye gushimira tutabifasheho umwanya tukabifata nk'ibisanzwe kandi nyamara ari iby'agaciro gakomeye.

Gushimira abatugiriye neza

Burya umuntu naguha ubufasha yaba mu bifatika yaba mu bitekerezo yaba mu kuguha umwanya ukamurondorera ibikurimo yaba mu kwishimira ibyo ugenda ugeraho yaba mu kugukomeza mu gihe wari ucitse intege yaba mu kugufasha gusobanukirwa ejo hazaza heza hagutegereje yaba no kuba yakumva cyangwa kuba akubona hari icyo bisobanura cyangwa byongera ku buzima bwawe.

Ni byiza ko mu gihe runaka wafata akanya atari italiki cyangwa igihe abyiteze ukongera ukamushimira by'umwihariko ndetse washaka ukanamuha impano nto y'urwibutso cyangwa se ukaba wabimwandikira mu buryo yazahora yibuka ko wamushimiye kuko uwo muntu kabone nubwo haba hashize igihe kiniki icyo yagukoreye kibaye burya aba ari imwe mu nkingi ya mwamba yatumye uba uwo uriwe uyu munsi.

Uko uhagaze ubu ni igiteranyo cy'ibyo wanyuzemo ibyiza cyangwa ibibi kuko byose byakubatse mu buryo bugaragara ndetse no mu buryo bw'amarangamutima kuko kuba waramenye icyo kubikoraho ukabirenga byose bishingira kubyo wagiye ufashwamo nabo banyuze mu buzima bwawe.

Gushimira abatugiriye nabi

Mu by'ukuri nubwo bigora kubyumva cyangwa kubikora ni byiza ko dushimira abantu bagiye batsikamira ubuzima bwacu cyangwa se bagiye bashyira za birantega mu rugendo rwacu kuko kabone nubwo ibyo badukoreye cyangwa badukorera mu buzima bituma twumva turemerewe ndetse tukumva urugendo rwacu rutihuta burya banatuma turushaho gutekereza ku buryo bw'ubwirinzi.

Binadutera kumenya ko nyuma y'imbaraga twakoresheje tuzi hari izindi nyinshi dufite ziturenza ibitari byiza baba badutegeye ngo bidusubize hasi...Mwene abo rero kubashimira ntibihenze kuko bo usanga badakeneye ko tubabwira ko tubashimye ahubwo kubashimira ni uko duharanira kandi tukabaho Ubuzima bwiza bahora batatwifuriza;

Ariko kandi tukanababarira mu mutima kugira ngo mu gihe turushaho gutera imbere tujye tugendana imitima itabangamiwe no kutababarira, ikindi kandi mu gihe cyose tubonye uburyo bwo kugira icyo tubavugaho tugaharanira guhora tubigisha ko nta cyiza kiva mu buhemu ahubwo ko icyabayobeje bitandukanyije nacyo nabo bahindurirwa ubuzima ndetse ko bakwiyunga ku bamaze gusobanukirwa urugamba rw'Ubuzima bityo twese mu gihe cyo kuzagororerwa tukazasangira ibyishimo birambye.

Mboneyeho gushimira buri wese wanyuze mu buzima bwanjye kuko kugeza uyu munsi mumbona nanjye mpirimbanira gutanga ikindimo ndetse kugeza uko mumbona mpagaze ubu ntabwo nari kuba ndi uwo ndiwe iyo Imana itemera ko mwese muba mu buzima bwanjye ndetse ngo inampishurire ko mu byo yandemanye nanjye harimo byinshi namarira abantu bayo.

Ndanezerwa cyane iyo mbonye hari abo nanjye nagize icyo marira mu buryo bumwe cyangwa ubundi kuva nkiri muto ariko kandi nkaba nanifuza cyangwa mpora nsaba Imana kuzakomeza kungira igikoresho cyayo kugira ngo ineza yayo imurikire benshi nanjye bimbere umugisha umperekeza mu minsi nsigaje kubaho ku Isi.

Ikintera ibi kuva mu buto bwanjye ni URUKUNDO Imana ihora inyibutsa ko inkunda kandi n'UMUHAMAGARO wo gukora umurimo mu bantu bayo abo ntazi, abo namenye, n'abo nzamenya mu gihe kizaza. Nzi neza ko turi abo Imana yaremye ituremeye imirimo myiza...,ariko kenshi kubera imihangayiko yo kubaho tujya twipfobya tukanapfobya uwadutumye ugasanga twibagirwa icy'ingenzi.

INAMA

Wowe usomye ubu butumwa ugerageze usubize amaso inyuma maze uwo gushima umushime kuko karya gato wakorewe karemye byinshi utabasha kubara ahubwo rimwe ujya wiyitirira ko ari wowe wabikoze.

Twiyambure umwambaro w'Ubwibone twumve ko kuba turi uko tumeze uyu munsi, hari abantu benshi bagiye bagira agakeregeshwa bashyira ku buzima bwacu maze twese nk'abitsamuye tujye dushimira abatugirira neza mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Kandi ntihakagire upfa n'undi ko hari uwo ari we wese wibutse gushima kuko hari n'uwabona bagushima kubera byinshi wakoze yaba we atarabihaye umwanya ugasanga bimuteye twa dushyari tuzanwa na sekibi ugasanga abifashe nkaho atari byiza kandi ari umugisha gushimwa.

Nongeye kugushimira wowe wanyuze mu buzima bwanjye waba umfasha cyangwa ngufasha kuko muri wowe hari icyo Imana yakoze ku buzima bwanjye kandi kugeza ubu ndi ushima Imana n'umutima wanjye wose.

Muhorane Imana, Ndabakunda.

Iyi nkuru ni igitekerezo bwite cya Didier Mukezangango [Di4Di] usanzwe afasha Urubyiruko, Abakundana n'Abashakanye mu kiganiro Love & Life Show kinyura ku Isibo FM no kuri Di4Di Muke Channel


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...