Ni byiza cyane kuba ndi mu rugo - Imbamutima za Brittney Griner wafunguwe

Inkuru zishyushye - 17/12/2022 12:14 PM
Share:
Ni byiza cyane kuba ndi mu rugo - Imbamutima za Brittney Griner wafunguwe

Icyamamare muri Basketball, Brittney Griner, yatangaje bwa mbere ku mugaragara ko yishimiye kugaruka mu rugo (muri Amerika), nyuma yo gufungurwa aguranywe umurusiya.

Brittney Griner yagize icyo atangaza bwa mbere kuva yagarurwa muri Amerika mu cyumweru gishize aguranywe imfungwa y'umurusiya Viktor Bout. Uyu mukinnyi wamamaye muri Basketball, yashimiye abantu bose bamufashije kurekurwa, ndetse aniyemeza gusubira mu kibuga muri shampiyona y'abagore ya WNBA, iri imbere.

Brittney Griner yatangaje bwa mbere kuva yafungurwa ko yishimiye kuba ari mu rugo (muri Amerika)

Mu nyandiko ndende yashyize kuri Instagram, Griner watsindiye umudari wa zahabu mu mikino ya Olympique, yagarutse ku buryo yagaruwe muri Amerika, maze avuga kuri gahunda ze z'ejo hazaza. 

Yakomeje ashimira abamushyigikiye benshi, barimo umuryango we, itsinda ry’amategeko, ishyirahamwe rya WNBA, n’ubuyobozi bwa Perezida Biden Harris.

Yagize ati "Ni byiza cyane kuba ndi mu rugo! Amezi 10 ashize yabaye intambara mu bihe byose." Yongeyeho ati "Narwanye no kugira ngo nkomeze kwizera kwanjye, kandi urukundo rwa benshi muri mwe ni rwo rwamfashije gukomeza."

Griner ubwo yaragiye mu Burusiya mu mikino ya Basketball mu cyiciro cya WNBA muri Gashyantare, yafatiwe ku kibuga cy’indege azira kuba yari afite amakarito y’amavuta y’urumogi mu mizigo ye. Amaze kwemezwa ibyaha yaregwaga, akatirwa igifungo cy'imyaka icyenda. 

Nyuma y'amezi menshi haba imishyikirano ikomeye hagati ya White House na Moscou, Griner yarekuwe mu cyumweru gishize aguranywe umucuruzi w'intwaro w'umurusiya witwa, Viktor Bout.

Lindsay Kagawa Colas, umuvugizi wa Griner, yabwiye ikinyamakuru NPR, ko  ameze neza kandi ko ari guhabwa inkunga na Guverinoma y'Amerika, nk'umuntu wanyuze muri byinshi none akaba ari kugerageza gusubira mu buzima busanzwe."

Griner yasobanuye kandi gahunda afite muri shampiyona itaha ati "Ndashaka kumvikanisha neza ikintu kimwe. Ndashaka gukina basketball muri Phoenix Mercury ya WNBA muri iki gihembwe. 

Kandi mu kubikora, ntegerezanyije amatsiko kuzabasha kubwira 'Murakoze' mwe mwese mwanyunganiye, n'abanyandikiye ku giti cyanjye." 

Brittney Griner ahobera umukunzi we ubwo yari afunguwe ageze muri Amerika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...