Indirimbo ye nshya "Mu Gitaramo" yageze hanze kuwa 06 Gicurasi 2026. Hari abibaza niba aririmba igitaramo cyo mu Ijuru, cyangwa niba ari igitaramo nk'icyo basanzwe bitabira hano ku Isi.
"Si ngombwa gutegereza undi muhanuzi, ni twebwe ba mbere bo guhanurira ubuzima bwacu," ni ko Aime Uwimana yanditse munsi y'iyi ndirimbo kuri Youtube.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Aime Uwimana yatangiye avuga uko iyi ndirimbo yaje. Ati: "Hari indirimbo iza, ikiza ukumva nawe ubwawe nturi kuyumva neza, ukabanza ugatuza.
Byagiye binabaho kuva mbere n'abagendanye n'Imana kuva kera hari nk'ababonaga Yesu bakamubona nk'uri kure, ntibabashe kubisobanura neza. Bakabibona mu iyerekwa cyangwa mu ihishurirwa ariko ntibabifatishe ijana ku ijana. "
Akomeza avuga ko uko igihe kigenda, hari ubwo umuntu ahabwa indirimbo cyangwa ahabwa amagambo, akagenda ayasobanukirwa buke buke. Ati: "Nanjye aya magambo aza, ntabwo navuga ko nahise nyasobanukirwa ariko hamwe n'igihe nagendaga nyumva, ariko ndavuga uruhande rumwe rw'indirimbo, urundi ndarubika. [Yahise aseka]."
Aime Uwimana bamwe bita 'Bishop w'abahanzi', yavuze urwo ruhande rumwe muri ubu buryo: "Mu isi dusa n'aho akenshi ibintu bisakuza cyane, ibintu bivuga cyane ni ibintu bibi. Akenshi tubona ibyadutsinze kurusha kubona ibyo twatsinze.
Akenshi tubona aho tutaragera kurusha kubona aho twageze, akenshi tubona inkuru z'incamugongo. Uzarebe n'amakuru asakuza cyane ni ya makuru ya biracitse kubera ko aba ahuye n'ibiri mu mitima y'abantu kenshi. Kuko umutima unezerewe akunda amakuru meza."
Yavuze ko ubwo yahimbaga iyi ndirimbo "nasaga nk'uzamutse ku munara hejuru aho ndeba ibintu mu bundi buryo. Igitaramo mvuga ni igitaramo cy'abantu b'Imana bahuriye hamwe ariko noneho bari kuvuga imirimo y'Imana, ntibari kuvuga ibintu byacitse, ntibari kuvuga ibintu byanze, byananiranye. Bahagaze ku wundi munara wo kubona ibyo Imana ikora cyangwa yakoze."
"Ni yo mpamvu mvuga ngo 'mu gitaramo cy'abavuga Imana huzuye impundu n'indirimbo'. Ndavuga nti 'ni amashimwe nk'ay'imbohe zihawe umudendezo'. Bafite amashimwe menshi nka za mbohe zibohowe'. Mbega ni amashimwe y'urufaya nk'imbohe zihawe umudendezo, ni indirimbo z'abakunzwe nta kiguzi, bari kuvuga urukundo rwa Kristo, urukundo rw'Imana."
Mu ndirimbo ye nshya "Mu Gitaramo", Aime Uwimana aterura avuga ati: "Ndumva umutima uririmba indirimbo nshya, ndumva amashimwe nk'ay'igihe cy'isarura, ndumva ibirenge by'uzanye inkuru nziza, ndumva amakuru y'ihumure mu murwa". Akomeza aririmba andi magambo y'ubutsinzi.
Avuga ko aba ahagaze ku munara hejuru agatangira kumva ibirenze ibyo hasi bari kuvuga. Yavuze ko kugira ngo abantu babashe kumva iyi ndirimbo, bisaba ko baba bahagaze nabo ku munara hejuru, ati "Birasaba ko uhagarara ku munara ugatangira kumva ibyo abandi batumva".
Yavuze ko hari abashobora kumva ko iyi ndirimbo ye nshya atari iy'amashimwe, bakaba bavuga ko uwayihimbye ari guteta, bati "Ubu koko iki gihe wavuga ko ari icy'amashimwe,..ko ibintu biba byarahindutse, ibintu byinshi bitameze neza!".
Aime Uwimana asubiza buri umwe wakwibaza gutya ko igikenewe kugita ngo uwo muntu asobanukirwe neza iyi ndirimbo ye ariko uwo muntu aba ari ku munara hejuru "akaba umuhanuzi w'ubuzima bwe cyangwa umuhanuzi w'ibihe.
Yakomeje avuga ko uwo muntu asabwa kuba ari ku munara akabasha kuvuga ibirenze ibyo ari kubona, akavuga ibirenze umubabaro we "kuko ni twe bahanuzi b'ubuzima bwacu kurusha uko abandi baduhanurira cyangwa kurusha uko ibihe bindi byaduhanurira".

Aime Uwimana yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yise "Mu Gitaramo"
Aime Uwimana ati: "Si ngombwa gutegereza undi muhanuzi, ni twebwe ba mbere bo guhanurira ubuzima bwacu"
REBA INDIRIMBO NSHYA "MU GITARAMO" YA AIME UWIMANA
