Ni agasuzuguro? Kuki abahanzi b'abanyamahanga baririmba Playback i Kigali, abahanzi nyarwanda bo bagasabwa kuririmba LIVE?

Imyidagaduro - 22/11/2021 3:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni agasuzuguro? Kuki abahanzi b'abanyamahanga baririmba Playback i Kigali, abahanzi nyarwanda bo bagasabwa kuririmba LIVE?

Ese umuziki wa Live urakundwa? Nonese kuki mu bitaramo biri kubera mu Rwanda muri iyi minsi abahanzi bo mu Rwanda bari gusabwa kuririmba 'Full Live' naho abanyamahanga akenshi bakunze gushyirwa mu majwi ko bari hejuru bakaba baba banishyuwe menshi bo batabikora?. Ni agasuzuguro cyangwa ni amikoro macye y'abashoramali?

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko rubanda rubona umuziki wa Live ndetse n'uwo gusubiramo indirimbo ariko bari kuyicuranga bizwi nka Semi-Live. Kuri iyi ngingo turanagaruka cyane ku bitekerezo by'abakurukiranira hafi umuziki nyarwanda n’abawubamo umunsi ku munsi mu kiganiro bahaye InyaRwanda.

Uburyohe bw’umuziki mu busanzwe bwumvikanirwa mu bicurangisho n’abacuranga uburyo bagendana n’uririmba bigatandukana cyane n’igihe wumvishe indirimbo kuri CD cyangwa kasete cyane ko iyo witabiriye igitaramo uba ugiye kureba ubuhanga bw’uwo muhanzi ariko atari gusubiramo ibyuma. 

Mu bihugu byateye imbere mu buryo bwíbitaramo biragoye ko mu gihe umuhanzi yaba agiye kurubyiniro ko wabona asubiramo indirimbo barimo kuyicuranga.  Mu bihe bitandukanye abahanzi baheruka mu Rwanda kandi bakomeye bakaba banakunzwe, hari kwibazwa impamvu bakenera kuririmbana n’indirimbo kuruta uko batanga ibyishimo ku baba bishyuye baje kugira ngo baryoherwe n’umuziki.

Ni kenshi umuhanzi w’umunyarwanda yakoraga igitaramo yaririmbira mu bicurangisho birimo na CD agahabwa inkwenene nyamara uko ibihe bigenda bishira bakagenda bikosora ku buryo ubu Playback zabaye amateka ku bahanzi nyarwanda.

Simon Kabare wabaye umuhanzi ndetse akaririmba mu matsinda atandukanye mu bihe bya kera mu muziki wa gakondo akaba ari umwe mu bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda yaba uwa gakondo n’umuziki ugezweho, ni umwe waganiriye na Inyarwanda akaba yavuze byinshi kuri uyu muziki anagaragaza impamvu zikekwa zaba ziri gutuma abahanzi baje baririmba bifashishije ibyuma.

Muri iki kiganiro hari aho agereranya no gusuzugura abantu mu buryo bukomeye ndetse akavuga ko hari igihe aba bahanzi baba badafite ubushobozi nk’ubwo tubabonamo mu bihangano byabo akongera akagaruka ku kwishyurwa macye ndetse n’ubushobozi bw’abamutumiye"abategura ibitaramo".


Adekunle Golde ni umwe mu baherutse gutaramira abantu ku Irebero

Simon yagize ati: "Ni byo rwose biri kugaragara kandi bimaze no gufata intera ariko ntabwo warenganya abashoramari kuko nabo ni bamwe mu bagerageza gushakira ibyishimo abakunda umuziki ku ntambwe ya mbere yo kubazana kugira ngo batarame. Gusa igihari ni uko nkanjye wakuze ukunda umuziki ndetse nkanawucuranga nta byishimo mba mfite kuko mba naje mu gitaramo kugira ngo numve uburyohe butandukanye na ya CD nasize mu rugo ari nayo mpamvu mvuga ko ari ubushobozi buke bw’ababatumira".


Umuhanzi Rema nawe yanyuze abantu muri Kigali Arena

Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Rukundo Patrick uzwi nka Patycope akaba umwe mu bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda ndetse ni n'umwe mu bubashwe muri wo na cyane ko yaharaniye iterambere ryawo kuva mu iyaduka ry'imbuga nkoranyambaga kugeza uyu munsi, ntabwo yagiye kure y’ibyo Simon yavuze.

Yavuze ko hari n’abaryoherwa kubera Live bitewe n’uko hari indirimbo zidashobora kuririmbwa hadakoreshejwe CD ari nayo mpamvu umuhanzi aba afite n’umuDj. Yagize ati’’ Ibyo ngibyo kubikora hari igihe wenda ariyo masezerano aba afitanye n’abamutumiye bitewe n'uko kugira ngo umuhanzi akore Live bisaba kuzana na Band ye ugasanga rero birahenze kuruta uko yaza ari kumwe na Dj".


Rema aherutse kuririmba nawe muri Kigali Arena

Patycope yakomeje agira ati’’Ukurikije ukuntu biba bimeze hari igihe umuhanzi aza habura nk’amasaha abiri kugira ngo ajye kuri stage ntabwo rero aba afite umwanya uhagije ngo akorere imyiteguro hano kandi n’ubundi aba ari muri tour ngo kuwa Gatandatu ajye muri Kenya ngo aririmbe, ajye muri Tanzaniya biba bisaba ngo abe ari kumwe na Dj aho kuba ari kumwe na Band ye.

Reba nkawe abacuranzi batandatu kugira ngo baze babajyane muri Hotel ihenze, kubaho biba bisaba ubushobozi buri hejuru cyane, kandi nta muhanzi uzi udafite Dj turebeye muri uyu muziki werekeranye n’ibyo urubyiruko rukunda".


Patycope yavuze ko umuhanzi agiye atumirwa akazana na Band byaba bihenze cyane

"Duhere hano hasi y’aba abahanzi bakomeye muri East Africa baba bafite aba Dj duhere kuri Diamond afite Dj, n’abandi. Impamvu baba bafite Dj ni uko bashobora kuba bakora Live cyangwa bagakora Playback. Ariko impamvu bakora Playback icya mbere nI ubushobozi bw’abaBAtumira kubera ko umuhanzi agiye ahagurukana n’ikipe ye ntiwabona ayo umwishyuye.’’


Gusa n’ubwo bimeze gutyo bitewe n’uburyo umuhanzi aba ashaka isoko ku muziki mpuzamahanga biba bisaba kwitoza no gukunda kuririmba udakoresheje ibyuma cyane ko hari aho ugera bikakugora cyane ndetse ibintu bimaze kuba byiza no gufata intera ku muziki nyarwanda.

Mu rusange mwiyi minsi umuziki nyarwanda hari aho umaze kugera ndetse kubitabira ibitaramo iyo urebye neza usanga abahanzi abanya-birori cyangwa abitabira ibitaramo bagaragaza amarangamutima ndetse n'inyota batewe no kubona abahanzi bo mu rw'imisozi igihumbi ku rubyiniro. 

Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali ubwo yari ari ku rubyiniro mu gitaramo cyitabiriwe na Omah Lay 

Ibi kubivuga birasa n'ibitagorana kuko mu bitaramo by'imbaturamugabo byabaye muri uku kwezi turimo bigera kuri 3 ari byp; igitaramo cy'umuhanzi w'umunya-Nigeria Adenkule, ikindi cyarimo Omah Lay ndetse na Rema uhakubutse muri izi mpera zicyumweru gishize, muri ibi bitaramo harimo abahanzi nyarwanda ndetse bitwane neza cyane ubagereranyije n'abanyamahanga n'uko abafana banabyerekanye yaba muri iki gitaramo no ku mbuga nkoranyambaga.

Ikintu gikomeje guteza intugunda ni uko aba bahanzi bo hanze y'igihugu bishyurwa amafaranga menshi ndetse bakaririmba mu buryo bwa Semi-Live, ariko abahanzi bo mu Rwanda bakishyurwa macye kandi akaba ari bo basabwa gukora umuziki wa LIVE.

Ubusesengzi bw'umunyamakuru: Ese ni ngombwa ko abahanzi bo hanze bakumirwa? 

Oya, gusa ku ruhande rwo guteza imbere ibikorwa by'ibyidagaduro bimwe mu bihugu ku Isi bigiye bifite uko bigenga iki gikorwa, urugero ibihugu nka Nigeria, Tanzania, Africa y'Epfo bagiye bafite impuzandengo yo gukwirakwiza cyangwa gucuranga ibihangano by'imbere mu gihugu akenshi uba usanga mu binyamakuru bakwiye gukoresha ibihangano by'imbere mu gihugu ku rwego ruri hejuru ya 70%.

Mu minsi yashize ubwo umuhanzi Omah Lay yazaga mu Rwanda bamwe mu bakunzi b'umuziki ndetse n'abawubamo umunsi kuwundi bavuze ko yabasuzuguye kubera uko yitwaye, gusa ntabwo akwiye guterwa ibuye cyangwa akwenwe kuko wasanga yarakoze ibyo yishyuriwe kuza gukora kandi akabitanga neza! 

Ikindi kintu benshi bakamenye ni uko umuziki ari ubucuruzi nk'ubundi ndetse ababukoramo cyangwa abawukora bagomba kujya babubora mu buryo bunoze mu rwego rwo kwirinda intugunda cyangwa kwitsa ku magambo y'ibitagenda neza kurusha kurebera hamwe uko uruganda rw'umuziki rwatezwa imbere bityo abawukoramo n'abawukora bose bakunguka.     




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...