Ni abaraperi beza- Tom Close kuri Green P na P-Fla yahurije mu ndirimbo ikangurira gushima abantu bakiriho

Imyidagaduro - 27/06/2025 12:53 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni abaraperi beza- Tom Close kuri Green P na P-Fla yahurije mu ndirimbo ikangurira gushima abantu bakiriho

Umuhanzi akaba n’umuganga, Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, yasohoye indirimbo nshya yise “Cana Itara”, yakoranye bwa mbere n’abaraperi b’abanyempano Hakizimana Amani [P-Fla] na Rukundo Elia [Green P], igamije gukangurira abantu kwiga gushima no guha agaciro abariho, aho kubategereza mu kiriyo.

Iyi ndirimbo yasohotse ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 26 Kamena 2025. Ni iy’iminota ine n’amasegonda arindwi (4’07”), ikaba yarakozwe na Knox Beat mu buryo bw’amajwi, inonosorwa na Bob Pro.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Tom Close yavuze ko yahisemo gukorana n’aba baraperi bombi kuko abona ko ari abanyempano kandi batarigeze bahurira ku ndirimbo imwe. Yagize ati: “Ni ubwa mbere bombi dukoranye. Ikindi ni uko ari abaraperi beza b’abahanga, umuhanzi wese akwiriye gukorana nabo.”

Tom Close kandi yagarutse ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, avuga ko bayanditse bagamije guhindura imyumvire y’abantu bajya bashima abandi nyuma yo gupfa. Ati “Cana Itara irimo ubutumwa bukangurira abantu gushima ababikwiye bakiriho, aho gutegereza ngo bazabikore mu kiriyo gusa, abo bashima batakibumva.”

Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo atayihuje n’ibyavuzwe vuba aha na Ngabo Roben, wavuze ko Tom Close ari umwe mu bahanzi “bakabirijwe mu mateka y’umuziki nyarwanda.” Tom Close yasubije agira ati “Iyo saga ntayo nzi. Indirimbo maze igihe nyikoraho, ni umushinga umaze iminsi utegurwa.”

Hakizimana Murerwa Amani wamamaye nka P-Fla azwi nk’umwe mu baraperi barambye kandi bubashywe mu Rwanda. Yamenyekanye cyane mu itsinda Tuff Gang ryagize uruhare mu kongera ubukana bwa Hip Hop nyarwanda mu myaka ya 2000. Azwiho imivugo irimo uburemere n’ubushishozi, akanarangwa no kutarya iminwa ku ngingo zireba sosiyete.

Green P, na we waturutse muri Tuff Gang, azwi nk’umuraperi wihariye mu myandikire no mu buryo atanga ubutumwa. Mu minsi ya vuba, agaragaza ubukana bushya mu mikorere ye, aho ari gutegura EP nshya ndetse aherutse no gukorana indirimbo na Jay C Ambassador.

Ubuhanga bw’aba baraperi bombi bwatumye Tom Close abifashisha muri ‘Cana Itara’ kugira ngo ubutumwa atanga bube bufite uburemere ndetse bunyure mu ngeri zitandukanye z’abumva umuziki.

Tom Close ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakoze amateka kuva mu myaka ya 2006. Yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Sibeza’, ‘Mbwira Yego’, ‘Ntibanyurwa’ n’izindi. Afite umwihariko wo guhuzwa n’indirimbo zifite isomo, ndetse ni umwe mu bahanzi bake bashoboye kubaka umwuga w’ubuganga n’uw’ubuhanzi icyarimwe.

Yatwaye ibihembo byinshi birimo Salax Awards, Primus Guma Guma Super Stars, ndetse yanagize uruhare mu kuzamura urwego rw’umuziki nyarwanda binyuze mu ndirimbo z’urukundo, izigisha ndetse n’izihumuriza.

Indirimbo Cana Itara iri mu njyana yoroheje ihuriramo Hip Hop n’ubusanzwe bw’indirimbo za Tom Close. Ubutumwa buyirimo bwatumye benshi batangira kuyisangiza ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ari indirimbo ikwiye guhabwa umwanya mu buzima bwa buri munsi bw’abantu.

Ubwo bahurizaga amagambo n’ubuhanga, Tom Close, P-Fla na Green P bibukije abantu ko gushima bitagomba gutegereza urupfu. Ibi bishimangira ko ‘Cana Itara’, ivuga ku kamaro ko guha agaciro umuntu akiri muzima.


Tom Close yasohoye indirimbo ‘Cana Itara’ ikangurira abantu gushima abandi bakiriho kandi bigishoboka


Muri iyi ndirimbo 'Cana Itara', hari aho P-Fla aririmba agira ati "Umunsi nakarenze nibwo uzumva bari nkunkina. Umwana akundwa na Nyina, amubuze Isi iramubona..."


Green P hari aho ajya kure akaririmba muri iyi ndirimbo agira ati "Turyarya abazima, turyarya n'abadafite umwuka, gusaba imbabazi z'umutima nimpaka icyuya

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRMBO 'CANA ITARA' YA TOM CLOSE NA GREEN P NA P-FLA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...