Boris ni izina
ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igisilave rikaba risobanura “Umurwanyi ".
Bimwe mu biranga abitwa
ba Boris:
Ba Boris bakunze kurangwa
no gutekereza cyane mbere yo kugira icyo bakora, bagira ibitekerezo byagutse
kandi baritanga.
Ntibivanga mu buzima bw’abandi
kandi bakunda umwimerere.
Boris ubona ari
umunyembaraga kandi agaragara nk'ufite ijambo.
Mu gufata ibyemezo
ntayoborwa n'amarangamutima cyane ahubwo aratekereza agashyira mu gaciro.
Ntashiturwa n'ibije byose
kandi iyo yihaye intego aruhuka aruko ayigezeho.
Boris ntiwamukoresha
ikintu adashaka, agaragara nk'utajya ava ku izima kandi asa nk'utashobora kwinginga.
Boris ntiyivuguruza, iyo
agusezeranyije ikintu aragikora.
Yanga uburyarya kandi ntaca hirya no hino iyo afite ikintu ashaka kukubwira.
Akunda akazi kanoze, ntazi gutegereza kandi agira umujinya ibi bigatuma bitorohera abantu bose kubana nawe.
Bimwe mu byamamare bifite
iri zina harimo:
Boris Johnson, wahoze ari
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
Boris Becker, yahoze ari
umukinnyi wa mbere mwiza wa Tennis mu Budage.
Boris Kodjoe, umukinnyi
wa filime w’umunya-Australia wahoze ari n’umunyamideli.
