Osimhen yabivuze mu kiganiro cya Twitch cyabaye mu gitondo cya Gatandatu, aho yari kumwe na Carter Efe. Abajijwe ku mubano we n’aba bahanzi, Osimhen yavuze ko yahuye nabo imbonankubone kandi ko akunda cyane ibyo bakora.
Yagize ati: “Yego, nahuye nabo imbonankubone. Bakora ibintu bitangaje rwose. Ndabakunda cyane. Ibyo bakora bituma igihugu cyacu kigaragara ku rwego mpuzamahanga. Si ibintu bisanzwe.”
Yakomeje avuga ko ibyo aba bahanzi bakora bituma abanya-Nigeria biyumva bishimye cyane iyo indirimbo zabo zicurangirwa mu tubari n’ahandi ku isi.
Ati: “Uzi icyo bisobanura iyo winjiye mu tubari, bakaririmba indirimbo za Davido, Wizkid cyangwa Burna Boy, maze abantu bakavuga bati ‘izi ndirimbo ni za David, yego, ni za Nigeria.’ Ibi bituma twishima kandi bikatugaragariza ko Nigeria ifite abahanzi bafite impano idasanzwe.”
Nk'uko tubicyesha Daily Post, Osimhen yashimangiye ko aba bahanzi ari ab’ibihe byose, kandi ko umuziki wabo utuma Nigeria igaragara ku rwego mpuzamahanga.


Victor Osimhen yatangaje ko ari umufana ukomeye wa Davido, Wizkid na Burna Boy
