Harabura umunsi umwe ngo ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' icakirane n'ikipe y'Igihugu ya Grenada mu mukino wa mbere mu itsinda A ry'imikino ya gicuti ya FIFA Series 2026 uzakinirwa kuri Stade Amahoro saa 21;00.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026 mu kiganiro umutoza w'Amavubi Stephen Constantine na kapiteni Bizimana bagiranye n'Itangazamakuru, Djahad yatangaje ko abakinnyi bashya bahamagawe barimo, Umunyezamu Bigirimana Hugo, Mickels Joy Slayd, Ndayishimiye Karl Matteo, Mickels Lance, Mickels Leroy Jacques bakwiye guhabwa umwanya wo gukina n'ubwo ari abakinnyi beza.
Ati: "Buri mukinnyi wese uhamagarwa mu ikipe y'Igihigu aba afite icyo aje gutanga, ni abakinnyi beza ariko iminsi itatu yo nyine bakoze imyitozo ntibyakwereka neza ubuhanga bw'umukinnyi. Ni ukubaha umwanya bakerekana ibyo bashoboye ariko kuri njye nabonye ari abakinnyi beza."
Bizimana Djihad abajijwe ku mukino bazahuramo na Grenada, yavuze ko biteguye gushimisha abafana b'ikipe y'Igihugu, Amavubi, ndetse ko bari gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo begukane igikombe cyo mu itsinda A mu mukino ya FIFA Series 2026.
Yagize ati: "Ndabizi neza ko Abanyarwanda bakunda umupira kandi ikipe yacu yiteguye neza. Iyo abafana baje muri stade bigaragara neza kandi byongerera imbaraga umukinnyi, bazaze ari benshi kandi bazataha bishimye."
Abavandimwe Mickels Joy Slayd, Mickels Lance, Mickels Leroy Jacques ni bamwe mu bakinnyi bitezweho byinshi mu gihe baramuka bahawe amahirwe ku mukino wabo wa mbere mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi'
Abarimo Mickels Joy Slayd, Mickels Lance, Mickels Leroy Jacques bahamagawe bwa mbere mu Amavubi
REBA IKIGANIRO BIZIMANA DJIHAD NA STEPHEN CONSTANTINE BAGIRENYE N'ITANGAZAMAKURU
