Nyuma yo guca mu nzira y’inzitane Karuranga Jean Chrysostome, ubu ni umucuruzi ukomeye ufatiye runini Akarere ka Ngoma ndetse n’ahandi afite ibikorwa. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Karuranga yarongeye arisuganya ubu afite umuryango.
Karuranga Jean Chrysostome yavutse mu mwaka 1955, avukira Bisenga mu karere ka Ngoma. Amashuri abanza yayatangiriye ku kigo cy’amashuri abanza cya Kibaya mu mwaka 1961 ariko aza kuyacikishiriza kubera inkoni yakubitwaga n’abana bagenzi be bamuziza ko ari Umututsi.
Umubyeyi wa Karuranga, mu buryo bwo gufasha umuhungu we kwiga, yamujyanye kuri umwe mu bavandimwe be wari umwarimu ngo ajye amufasha kwiga kuko abana bagenzi be bari bagiye kumwicisha inkoni .
Mu mwaka 1961, Se wa Karuranga yarishwe. Nk’uko yabitangarije Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru. Se yishwe ubwo yari yaraje mu biruhuko avuye ku muvandimwe we wamufashaga kwiga. Ubwo se yicwaga nawe baje kumufata bagiye ku mwica ariko kubw’amahirwe aza kubigobotora arabacika.
Umubyeyi wa Karuranga (Se) amaze kwicwa nibwo we na nyina n’abandi bavandimwe bafashe urugendo barahunga bagenda ijoro ryose bujya gucya bageze i Rwinkwavu. Inka zabo zose bazita Kibaya aho Se yari umutware.
Se wabo wa Karuranga wari warahawe Karuranga ngo amufashe kwiga nawe yaje gufungwa ariko aza kurekurwa ahita ajya kubashaka aho bari bahungiye i Rwinkwavu , yasabye nyina wa Karuranga ko yamumuha akamuhungisha nawe aramumuha.
Nk’uko Karuranga yakomeje abitangariza Imvaho Nshya ngo nibwo bahise bakomeza urugendo bagana muri Uganda. Bavuye i Rwinkwavu mu ijoro bagera i Nyagatare mu rukerera bambuka umuvumba bagera Rwempasha bambukira Kizinga bakomeza bagana Mbarara.
Abagabo bakuze bari kumwe ngo banze ko abana bato bajyanwa mu mashyamba ya Nakivale, Cyangware ndetse na Gahunge ahubwo bafata umwanzuro wo kujya mu Kibinge cya Masaka kugirango bajye babona uko bajya guhingira Abagande babone ibyo bagaburira abana.
Ubwo bari bageze muri Masaka ubuzima bwarakomeje ndetse ababyeyi bakazajya bahingira umuzungu wari ufite imirima y’icyayi bakabona icyo kurya . Kubera ko ubuzima muri ako gace bwari bugoye, Karuranga yaje kuva muri Uganda ajya muri Tanzaniya mu gace ka Kimuri ajyanwe n’umugabo witwaga Ntagozera wari ushinzwe umuryango mugari.
Ubu buzima bwose Karuranga yabubagamo nyina yarasigaye mu Rwanda ndetse abaturanyi b’iwabo baza gusura bene wabo mu Kimuri muri Tanzaniya bakababwira ko umubyeyi we ameze neza ndetse ko na bashiki be bamaze gushaka.
Ubwo umwe mu baturanyi b’Umubyeyi we yazaga muri Tanzaniya mu mwaka w’1973, Karuranga yandikiye nyina amubwira ko ariho kandi ameze neza ariko amubwira ko akomeje gushaka ubuzima ndetse akaba agiye gukomeza gushakira ubuzima Nairobi muri Kenya kuko hariyo Abanyarwanda bene wabo.
Nyina akibona urupapuro rw’umuhungu we “Karuranga” ngo yahise yiruka mu bakwe be bari batuye i Kigali abasaba ko bamufasha umwana we akagaruka mu Rwanda. Ubwo Karuranga yari yibereye Kimuri abona bamwikubiseho basaba uwamureraga ko yajya gusuhuza nyina nyuma akagaruka.
Karuranga akigera mu Rwanda umucekuru yasabye abakwe be ko atasubira mu mahanga ahubwo ko yakomeza kuba mu Rwanda bagakomeza bagafashanya. Mu mwaka wa 1975 umubyeyi we wari usigaye nawe yaje kwitaba Imana.
Mu mwaka wa 1976, Karuranga yaje gushaka umugore, umwana we wa mbere yavutse mu mwaka 1976. Nk’uko yakomeje abivuga yakomeje gucuruza ndetse arakomera agura imodoka akazajya ajya kurangura muri Tanzaniya.
Avuga ko yari yarimwe Passport yashaka kujya kurangura muri Tanzaniya akanyura inzira y’amazi. Ibyago yaje guhura nabyo! Mu mwaka wa 1979 yaje gufatirwa muri Tanzaniya afungirwa Bukoba nyuma ashyirwa mu bagomba guherekeza imodoka za Tanzaniya zijyanye ibikoresho by’abasirikare muri Uganda mu ntambara Tanzaniya yarwanaga na Uganda.
Imodoka Karuranga yagombaga guherekeza yajyaga ahitwa Mitiyana. Igikorwa cyo guherekeza izo modoka ngo cyakorwaga wambaye imyenda ya gisirikare ndetse ufite n’imbunda.
Iyo bagezaga ibyo bajyanye aho abasirikare ba Tanzaniya bari, barapakururaga , bakajya mu gace ka Rukaya bakarindana bagasubira muri Tanzaniya. Nk’uko yakomeje abitangariza Imvaho Nshya ubwo yari ategereje abandi ngo basubirane muri Tanzaniya, abacuruzi b’abanyarwanda baramufotoye yambaye imyambaro ya gisirikare bayizana mu biro bishinzwe iperereza mu Rwanda.
Ubwo yari yaragarutse mu Rwanda yarasubiye mu mirimo ye y’ubucuruzi, umuyobozi ushinzwe iperereza muri icyo gihe yaramuhamagaye amwereka ifoto ye amubaza niba azi umuntu uri ku ifoto, Karuranga avuga ko atamuzi. Ushinzwe Iperereza yamubwiye ko ari we, Karuranga arahakana ati “ Ntabwo ari jyewe Abanyarwanda bose barasa kandi baruzuye mu mahanga.”
Nyuma yo kubazwa n’ushinzwe Iperereza, Karuranga yafungwaga uko bwije n’uko bukeye, agakubitwa agakorerwa n’iyica rubozo
Guhera ubwo Karuranga yatangiye gufungwa bya buri gihe, uwari Perezida Habyarimana yagira ahantu ashaka kujya bakamufata bakamufunga, iminsi ibiri mbere yamara kugenda iminsi ibiri ishize bakamurekura. Karuranga yakomeje kubaho muri ubwo buzima kugeza mu kwezi ku Ugushyingo 1990 ubwo yafatwaga agafungwa.
Yakomeje abarira Imvaho Nshya ko hari bamwe mu bantu bafashwe babita ibyitso bakamutanga agafatwa agaafungwa yaburanishwa agakatirwa urwo gupfa. Nk’uko tubikesha Imvaho nomero 877 yo kuri tariki ya 14-20 Mutarama 1991, Karuranga yaregwaga gushinga agatsiko k’abantu bagomba gufatanya n’Inkotanyi mu gufata ubutegetsi, akabigisha imbunda,iterabwoba ndetse no gukora forode “ Ubucuruzi butemewe.”
Yagize ati Narakatiwe urwo gupfa sijye warotaga bwije. Bwariraga nkasaba Imana ngo budacya najya kubona nkabona burakeye. Bakubita urugi rwaho nari mfungiye muri 1930 nti noneho akanjye kararangiye.
Ubwo Ingabo za FPR Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohoza igihugu,ngo zarashe Abasirikare ba Habyarimana baracanganyikirwa ndetse zifata n’abasirikare babo benshi.
FPR Inkotanyi yakomeje kubaburanira ibasaba ko bafungurwa ndetse n’imiryango mpuzamahanga nyuma baje kumvikana ko abasirikare ba Habyarimana Ingabo za FPR zafashe zibarekura naho Leta ya Habyarimana igafungura abantu bari bafunze bitwa ibyitso by’Inkotanyi.
Nk’uko Karuranga yakomeje abitangariza Imvaho Nshya ngo abari abasirikare bagombaga gusubira mu gisirikare naho abari abaturage bagasubira mu ngo zabo. Karuranga nawe yasubiye iwe Bisenga.
Akigera iwe nyuma y’icyumweru kimwe gusa bari baje kumurasa kubw’amahirwe ntibamubona ahubwo barasa umushoferi we n’abandi bantu bari kumwe. Kuva uwo munsi ngo yatangiye gushaka uburyo yahunga kuko ubuzima bwe bwari bukomeje gusumbirizwa, araswa kenshi, akubitwa n’ibindi. Mbere yo guhunga yabanje kugurisha imodoka ye ya Toyata Hilux amafaranga ibihumbi 150 y’u Rwanda.
Mu mwaka 1992 nibwo yafashe inzira arahunga anyura muri Tanzaniya anyura mu ishami rya FPR Inkotanyi ryari Ngara abamenyesha ko yabacitse ndetse akomeza inzira ajya Dar es Salaam ashaka Passport akomeza urugendo ajya muri Kenya, akomeza Kampala na Mbarara, aba yinjiye mu ngabo za FPR Inkotanyi gutyo afatanya n’abandi urugamba rwo kubohoza igihugu.
Karuranga yatangaje ko ubwo bari ku mu Mulindi, abahungu be bazaga kumusura bavuye Bisenga muri Ngoma aho yari yarabasize uko ari batandatu n’umukobwa umwe na nyina ubabyara. Yakomeje gufatanya n’abandi intambara yo kubohora u Rwanda kugeza mu mwaka 1994. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Karuranga yasubiye Bisenga aho umuryango we wari warasigaye asanga abantu 10 bose babaga mu rugo iwe barishwe.
Abana be barindwi na nyina bose babiciye ku cyahoze ari Komini Kabarondo. Ku itariki 30 Mata 1994 nibwo Karuranga yasubiye aho yari yarasize umuryango we asanze baramaze kwicwa asubira i Kibungo atangira ubuzima bushya.
Uyu mugabo avuga ko yafashe akanya akitekerezaho agafata umwanzuro wo kongera gutangira ubuzima bushya. Yashatse undi mugore nyuma y’aho umuryango we bawutsembeye, akomeza ubucuruzi nk’uko yabikoraga mbere.
Ubu Karuranga ni umucuruzi ukomeye ukwirakwiza inzoga za Bralirwa ndetse akaba anafite uruhushya rwo gutumiza inzoga mu mahanga. Afite iduka rikomeye yageneye umugore buri mwana we afite inzu, afite depot zifatika 30 akaba ananyuzamo agahinga ndetse aranoroye.
Ubu Karuranga ni umucuruzi ukomeye, yabonye umuryango ubu atunze benshi
Atanga imirimo ku bantu batandukanye, muri buri depot ye hari abakozi babiri ahemba, abashoferi batwara imodoka ze kandi bose bakaba batunze imiryango yabo.
Karuranga avuga ko yahuye n’ibibazo bikomeye kandi ko mu Rwanda hari benshi bahuye n’ibyo yahuye nabyo ariko nyuma y’ibigeragezo ngo ubuzima burakomeza. Yagize ati
Buri muntu wese wacitse ku icumu agomba kumenya ko ubuzima bugikomeza, ntabwo wavuga ngo nararokotse nagize ibibazo ibi n’ibi ibyange birarangiye. Ubuzima bw’umuntu buhagarara iyo umuntu atagihumeka, mu gihe umuntu agihumeka akeneye kurya no kunywa tugomba gukora . Intwaro ya mbere ni umurimo kuko iyo umuntu ahaze atekereza neza yaba ashonje agatekereza nabi.
Kubana n’abantu neza kwirinda guhemuka ngo niwo muti w’ubutindi. Karuranga avuga ko yagiriwe nabi kenshi ariko adashobora kwitura inabi umuntu wayimugiriye. Yagize ati
Ndashimira FPR Inkotanyi yanyigishije kutihorera. Nsaba Imana ngo umuntu nangirira nabi sinihorere. Iyo angiriye nabi Imana ikindinze ntacyo antwara , iyo ntagize nabi ngenda ntacyo nikanga byose bikamfasha kwiteza imbere. Umuntu angiriye nabi nkihorera abana banjye Imana yanshumbushije naba mbateze umutego wo kugirirwa nabi. Nkora uko nshoboye ngo abana banjye Imana yampaye bebeho neza, abaturanyi banjye babeho neza kandi mu mahoro.
Ubu ni umuhinzi ukomeye
Srce-Imvaho Nshya