Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nyakanga 2025, hirya no hino mu Gihugu, hatangiye ibizamini bya Leta bisoza Icyiciro Rusange n'icya Kabiri cy'amashuri yisumbuye. Mu karere ka Ngoma ibi bizamini byatangirijwe muri IPRC Ngoma. Abanyeshuri bangana na 6,941 bo muri aka karere nibo batangiye ibizamini aho bari ku bikorera kuri site 27.
Muri aba banyeshuri ariko harimo uwatangiriye ibi bizamini mu bitaro bya Kibungo witwa Adeline Niyonagize. Uyu munyeshuri w’imyaka 20 usanzwe wiga ubukerarugendo kuri GS Mutenderi nyuma y’uko akoze impanuka bigatuma ukuguru kwe kuvunika.
Alexandre Tuyishime ushizwe uburezi mu Karere ka Ngoma yabwiye The New Times ko uyu munyeshuri yakoze impanuka ubwo ibizamini bya Leta byari byegereje ubundi akajyanwa mu bitaro bya Gahini gusa nyuma akajyanwa mu bya Kibungo. Yavuze ko Adeline Niyonagize yakoze ibizamini neza nta kibazo cyabayemo.
Biteganyijwe ko bi bizamini bya Leta bizasozwa ku wa 18 Nyakanga 2025.
Adeline Niyonagize yatangiriye ibizamini bya Leta mu bitaro