N'Golo Kanté wabuze Se afite imyaka 11, ni muntu ki? Ese kutavuga mu kibuga yabitewe n'iki?

Imikino - 30/05/2021 6:19 PM
Share:

Umwanditsi:

N'Golo Kanté wabuze Se afite imyaka 11, ni muntu ki? Ese kutavuga mu kibuga yabitewe n'iki?

Chelsea yaraye yegukanye igikombe cya Champions League itsinze Man City igitego kimwe kubusa, umukino Ngolo Kante yabayemo umukinnyi w'umukino.

Kante yavutse tariki 29 Werurwe 1991 avukira mu gihugu cy'u Bufaransa ku babyeyi bakomoka muri Mali, bari barahungiye muri iki gihugu mu 1980.

Se umubyara yitabye Imana N'golo Kante yujuje imyaka 11 gusa byatumye abaho mu buzima bugoye ndetse atangira kwishakamo ibisubizo kuko uwabahigiraga yari amaze gupfa kandi bari basanzwe bari mu buzima butari bwiza.


Izina Ngolo ryaturutse ku mwami w'aba Bamana witwaga Ngolo Diarra. Urugendo ry'umupira w'amaguru, Kante yarutangiye afite imyaka 8 mu gace bita JS Suresnes. Nyuma yaje kwangirwa kujya mu irerero rya Clairefontaine aho icyo gihe Ranaldo, Ronaldinho na Diego Maradona aribo bakinnyi yakuze areberaho.


Ubwo yuzuzaga imyaka 21 akina mu ikipe ya Boulogne, yaje kubona diporome muri Vocational

Kante yakinnye umukino we wa mbere w'irushanwa mu 2012 aho yinjiye mu kibuga asimbuye ubwo yakiniraga ikipe ya Boulogne umwaka ukurikiye ho yakinnye mu cyiciro cya 3, nyuma ahava agaruka mu cyiciro cya 2 mu ikipe ya Caen yaje no kuzamuka mu cyiciro cya mbere.


Mu 2015 ni bwo Ngolo Kante yerekeje mu ikipe ya Leicester City kuri Miliyoni £5.6 aribwo uwo mwaka yatwaraga igikombe cya Shampiyona. Nyuma yaho yerekeje muri Chelsea ahatwarira Champions League, Europa League na shampiyona, ubwo yahitaga ashyiraho agahigo ko kuba umukinnyi utwaye shampiyona ebyiri zikurikiranya mu makipe atandukanye, ibintu byaherukaga gukorwa na Eric Cantona mu 1992.

Kante yakiniye Abafaransa bwa mbere mu mikino y'iburayi mu 2016, atwara igikombe cy'Isi mu 2018. Ibindi wamenya kuri uyu mukinnyi ni umusore ukunda Tennis cyane ndetse niyo atari mu kibuga, niyo aba arimo gukina cyangwa se kureba.

Kimwe mu bintu abakunzi b'umupira w'amaguru bakunze kwibaza kuri Ngolo Kante ni impamvu atajya avuga mu kibuga ndetse n'iyo avuze avuga macye. Impamvu nyamukuru yabaye ubwo yaburaga Se. Icyo gihe, yahize gukina umupira n'umutima we wose nk'intwaro izarengera umuryango we.

Mu kiganiro yagiranye na BBC ubwo yageraga mu Bwongereza, Ngolo Kante yavuze ko impamvu atajya avuga mu kibuga, ari uko aba afite ubwoba bwo gutsindwa, ndetse hakiyongeraho n'isoni zisanzwe.

Yagize ati "Nkina umupira w'amaguru kugira ngo abantu bambone nk'umukinnyi. Simba nshaka ko abantu benshi banyibazaho uwo ndiwe hanze y'ikibuga ni yo mpamvu nkunda guceceka nkakina umupira ku buryo n'umuntu unyibazo agumana amakuru yo mu kibuga gusa. Twakuze tudahura n'abantu kandi byatumye ngira isoni mu buzima busanzwe, numva ko intwaro yanjye ari ukumbona nkina kandi nshaka intsinzi, naho kuvuga numva byatuma abantu banyibazaho byinshi".


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...