Ngoga Christophe, Yayeli na Tresor Nguweneza batumiwe mu giterane "Rabagirana Rwanda 2026"

Iyobokamana - 07/08/2026 4:38 PM
Share:
Ngoga Christophe, Yayeli na Tresor Nguweneza batumiwe mu giterane "Rabagirana Rwanda 2026"

Abaramyi Pastor Ngoga Christophe, Nitegeka Yayeli na Tresor Nguweneza ni bamwe mu bazafatanya n'abakristo mu giterane ngarukamwaka "Rabagirana Rwanda 2026", cyateguwe na True Vine Worship Team ku bufatanye n'itorero Eglise Vivante Kabuga.

Iki giterane kiri kuba ku nshuro ya kane, cyatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Kanama kikazarangira ku wa 9 Kanama 2026, kibera ku rusengero rwa Eglise Vivante ruherereye i Kabuga.

Pastor Ngoga Christophe, ukunzwe mu ndirimbo zirimo "Untware", "Ndabyemeye" n'izindi, ni umwe mu bazafasha abazitabira iki giterane mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana.

Azifatanya na Nitegeka Yayeli, umuramyi wamamaye muri Kingdom of God Ministries ndetse akaba abarizwa muri True Vine Worship Team, na Tresor Nguweneza, umwe mu baramyi bakunzwe muri True Promises Ministries.

Iki giterane kiri kurangwa n'ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana, kubwirizwa Ijambo ry'Imana no gusabana na Yo, hagamijwe gufasha abantu kwegera Imana no kongera gukomezwa mu kwizera.

Rabagirana Rwanda ni igiterane ngarukamwaka gitegurwa buri kwezi kwa Kanama na True Vine Worship Team ifatanyije n'itorero Eglise Vivante Kabuga. Mu myaka ishize cyagiye cyitabirwa n'abaramyi n'amakorali atandukanye, kikaba cyarafashije benshi mu rugendo rwabo rw'umwuka.

Mu bihe bishize, Ndayishimiye Celestin, uyobora True Vine Worship Team, yabwiye inyaRwanda ko iki giterane cyiswe "Rabagirana Rwanda" kubera icyifuzo cyo kubona imitima y'Abanyarwanda yuzuye ububyutse no kumurika urumuri rwa Kristo.

Ati: "Twahisemo kwita iki giterane 'Rabagirana Rwanda' kuko twifuza ko mu mitima y'Abanyarwanda hahoramo ububyutse no kurabagirana muri Kristo."

True Vine Worship Team ni umutwe w'abaramyi ukorera umurimo w'Imana muri Eglise Vivante Kabuga, ukaba warabereyemo ishuri abaramyi benshi bazwi muri Gospel nyarwanda.

Muri bo harimo Annette Murava, Nitegeka Yayeli, Kayitana Janvier, ndetse na Producer Camarade, uzwi no mu itangazamakuru rya Radio Umucyo.

Abateguye iki giterane bahamagarira abakunzi b'umuziki wa Gospel n'abifuza ibihe by'umwuka kwitabira Rabagirana Rwanda 2026, bavuga ko ari amahirwe yo kongera guhura n'Imana binyuze mu kuramya, guhimbaza no kumva Ijambo ryayo.

Rabagirana Rwanda itegurwa na True Vine Worship Team ku bufatanye n'itorero Eglise Vivante Kabuga

Tresor ni umwe mu baramyi batumiwe muri iki giterane ngarukamwaka

Ngoga Christophe azaririmba mu giterane "Rabagirana Rwanda 2026"

Producer Camarade ni umwe mu baririmbyi b'imena ba True Vine Worship Team

Abaramyi Ngoga Christophe, Yayeli na Tresor Nguweneza batumiwe mu giterane "Rabagirana Rwanda 2026"



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...