Ngiye gusohora indirimbo y’umwaka! Nyuma yo gusezererwa muri The Voice Alyn Sano agarutse mu isura nshya

Imyidagaduro - 16/06/2021 10:17 AM
Share:

Umwanditsi:

 Ngiye gusohora indirimbo y’umwaka! Nyuma yo gusezererwa muri The Voice Alyn Sano agarutse mu isura nshya

Integuza y’indirimbo ‘Hono’ yagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri umuhanzikazi Alyn Sano ariwe ubyitangarije binyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye akoresha.


Alyn Sano yateguje indirimbo y'umwaka

Ubutumwa bwa mbere umuhanzikazi Alyn Sano yanyujije kuri sitati ye ya WhatsApp bwagiraga buti (…) Nyuma ya The Voice nishimiye kubasangiza inkuru nziza, indirimbo nshya yanjye ngenyine yitwa ‘Hono’ iraza muri iki cyumweru. Mureke dusangize iyi nkuru nziza isi yose.’’

Nyuma y’ubu butumwa uyu muhanzikazi yahise akurikizaho integuza y’ifoto ibisobanura neza ko ari indirimbo izasohoka muri iki cyumweru ikaba izasohoka ifite n’amashusho yayo.


Alyn Sano yagarutse mu isura nshya

Mu kiganiro uyu muhanzikazi aherutse kugirana na InyaRwanda yavuze ko ari kwitegura gusohora indirimbo y’umwaka nyuma y’irushanwa rya The Voice. Yagize ati ’’Ngiye gusohora indirimbo y’umwaka nyuma y’amarushanwa nari mazemo iminsi ya The Voice’’

Mu Ijoro ryo ku itariki 25 rishyira ku itariki 26 Mata 2021,  ni ijoro ritazibagirana mu mateka y’umuziki wa Alyn Sano. Uyu muhanzikazi wari watangiye kurunguruka ahari igihembo cya ‘The Voice Afrique’, ntiyabashije kugera mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.

Gusa uyu muhanzikazi yashimwe n’abatari bake ubuhanga n’umurava yakoranye mu guhesha ishema u Rwanda ubwo yarengaga ibyiciro bitandukanye mu byananiye abatuye aka karere k’iburasirazuba cyane ko ariwe muhanzi wenyine wari watsindiye kujya mu kindi cyiciro.

   Alyn Sano yasabye abatuye Isi gusangiza abantu inkuru nziza

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...