AmaG The
Black ari mu baraperi badakunze kuripfana iyo bigeze ku biri kumuvugwaho cyangwa
ku bivugwa mu gisata cy'imyidagaduro yamamayemo. Kuri iyi nshuro aravuga ko asigaye
ameze nk’ibishingwe! Ese kuki uyu muhanzi yadukanye iyi mvugo?
Nusubiza
amaso inyuma ukareba ku rukuta rwe rwa Instagram urasangaho indirimbo 'Muntinye' imaze amezi arindwi isohotse, wareba n'iyayibanjirije yitwa 'Ubuzima bwange'
yakoranye n'umuraperi mugenzi we Jay Polly urasanga yo imaze amezi cumi ka kumwe.

InyaRwanda.com
twashatse kumenya impamvu ndetse n'ibyo AmaG The Black ahugiyemo muri ino minsi,
mu kiganiro kirambuye twagiranye yatubwiye ko ahugiye mu gutegura Album ye
nshya yitwa 'Ibishingwe'. Yararikiye abantu ko iyi album niza azaba ari Album buri muntu
wese yakumva.
Yagize
ati "Ndi gutegura Album yanjye yitwa 'Ibishingwe' izaba igizwe n'indirimbo
icumi. Ibishingwe abantu babica amazi ariko ibishingwe bifite
akamaro hari abandi babifata bakabikoramo ifumbire ndetse bigafumbira ibintu
barya". Ama G yanaduhishuriye ko n'ubwo umuzingo (Album) ye nta ndirimbo ye iriho
yitwa 'Ibishingwe', ati "Ariko ibishingwe ni njye wivugaga meze nk'ibishingwe".
Si ubwa mbere AmaG The Black yiyita izina
ridasanzwe bitewe n'ubutumwa ashaka gutambutsa kuko hari n'igihe yigeze kwiyita
imbwa, icyo gihe nabwo yari ari kwambamaza indirimbo yari amaze iminsi ashyize
hanze. AmaG yasobanuye ko Album ari gutegura mu buryo bwo kuyisohora
naba afite amafaranga azasohora videwo (Video) ariko naba atayafite bazumva
amajwi (Audio).
Uyu muraperi yagarutse ku mishinga ye ijyanye n'ubukorikori anadusobanura aho umushinga we witwa urubura wo gukora amafarigo ugeze
atubwira ko icyari gikomeye kwari ukubitekereza, none washyizwe mu bikorwa bityo kugurisha byo bikaba bitagoye. Arashimira n'abari kumuteza imbere. Mu butumwa
yageneye abakunzi b'umuziki we yavuze ko ibintu ari abantu kandi ufite abantu bafite amafaranga uba ufite ibintu.
