Umwe mu bamamaye muri filime nyarwanda, benshi
bamenye nka Ngenzi, yatangaje ibikorwa bye bigiye kujya ahagaragara birimo
filime ze bwite, ndetse na gahunda yo gutangiza amasomo afasha abifuza kwinjira
muri uyu mwuga wo gukina filime no kugira ubumenyi buhagije kuri wo.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Ngenzi yatangaje imbuga
nkoranyambaga ze na numero ya telefone igendanwa abifuza kumugana bakoresha, akabafasha
byinshi bijyanye n’uyu mwuga wo gukina filime, bakagaragaza n’impano zabo
zikazabatunga.

Yagize ati “ Abantu bifuza gukora Sinema ariko
batazi aho bahera, banyegera nkabafasha. Ibyo bizajyana no kubigiisha icyo bakora
kugirango bakore filime zabo. Abibaza ngo nahera hehe?, ndasabwa iki, ni iki kibanza, ni iki
giheruka,iyo wamaze kugira iyo filime ni iki wakora kugirango igere ku isoko,
uzayigurisha hehe?, uzayikoresha iki?, ndahari kugira ngo mbigishe ibyo byose,
uwankenera uwo ari we wese yanshaka ntakibazo ".
Umukinnyi wa filime Ngenzi yatangaje ko hari bimwe yaretse byamutwaraga umwanya birimo Inzoga no gutakaza umwanya asohoka.
Yavuze ko bimwe mu
byamutwaraga umwanya w’ubusa yabihagaritse kugira ngo akore cyane agere kuri
byinshi yateguye, ndetse akomeze kwegera Imana kuko yamaze kwakira
agakiza no kwiyegurira Yesu.

Ngenzi asaba abantu bifuza kwifatanya nawe mu
bikorwa byo kuzamura sinema nyarwanda ko bamwegera bagafatanya bakagera kure,
yaba abashoramari, abifuza kuba abafatanyabikorwa n’abandi.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE NGENZI YAGIRANYE NA INYARWANDA TV
