Iyi
ndirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abantu banyura mu bihe
bikomeye, ibabwira kudacika intege no gukomeza kwizera ko ibihe bibi bishira,
ubuzima bugakomeza mu nzira nziza.
Amashusho
yayo yakozwe na John Elarts, mu gihe amajwi yatunganyijwe na Real Beat muri
Country Records, nyuma anononsorwa na Bob Pro.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Tera yavuze ko urugendo rwe rwa muzika
rwatangiye mu 2018, ariko icyo gihe ntiyabashije gukomeza kubera imbogamizi
zitandukanye zirimo ubushobozi buke bwo gushora imari mu muziki.
Ati:
“Ubwa mbere njya muri studio hari muri 2018. Nakoze indirimbo ebyiri, imwe muri
zo irasohoka bituma izina Tera ritangira kumenyekana muri bamwe mu nshuti
n’abakunzi b’umuziki.”
Yakomeje
avuga ko nyuma yaho yahisemo kubanza kwiyubaka mbere yo kongera kwinjira mu
muziki awukora nk’umwuga.
Ati:
“Nyuma narabivuyemo bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’ubushobozi, kuko
umuziki usaba amafaranga menshi. Nihaye igihe cyo kubanza kwiyubaka no gutegura
ejo hazaza hanjye mbere yo kugaruka mu muziki nkora ibyo nkunda mu buryo bwa
kinyamwuga.”
Uyu
muhanzikazi yavuze ko ubu yagarukanye intego nshya n’imbaraga nyinshi, ndetse
ko afite gahunda yo gukora ibikorwa byinshi bizamufasha kwagura izina rye mu
muziki nyarwanda.
Ati:
“Ubu ngarukanye imbaraga n’ibikorwa byinshi. ‘Blessings’ ni indirimbo ifunguye
amayira y’urugendo rushya rwa muzika yanjye.”
Yavuze
kandi ko atazagarukira kuri iyi ndirimbo gusa, kuko yamaze gutegura indi
ndirimbo ya kabiri izasohoka mu minsi iri imbere.
Ati:
“Kuri ubu ndi kwitegura gushyira hanze indi ndirimbo nshya ya kabiri. Si ibyo
gusa kuko mfite na EP ndi gutegura, izasohoka nyuma yayo. Ibikorwa ni byinshi
kandi harimo na gahunda yo gukorana n’abahanzi bazwi mu Rwanda.”
Tera
yavuze ko akunda umuziki ufite ubutumwa bwubaka abantu kandi ukabafasha
gukomeza urugendo rw’ubuzima bafite icyizere. Asobanura ko indirimbo
“Blessings” yanditswe mu rwego rwo kwibutsa abantu ko ibihe bikomeye
bidahoraho.
Ati:
“Iyi ndirimbo iributsa umuntu wese uri kunyura mu bihe bigoye ko bizashira,
ubuzima bukongera kuryoha. Hari igihe umuntu acika intege, ariko iyo ukomeje
guhangana n’ibigerageza kukugusha, Imana irabibona ikaguhindurira amateka. Ni
yo mpamvu no gusenga ari ingenzi kuko bifasha umuntu gukomeza kugira
ibyiringiro.”
Tera ni umukobwa ukunda Imana, ndetse avuga ko yifuza gukoresha impano ye
mu gutanga ubutumwa bwiza no gushishikariza urubyiruko gukomeza gukora cyane no
kwizera ejo hazaza habo.
Nyuma
y’imyaka umunani atagaragara cyane mu muziki, uyu muhanzikazi agarukanye
icyizere ko ibikorwa ateganya bizamufasha kongera kwiyubakira izina no kugera
kure mu ruganda rw’umuziki nyarwanda.
Tera
yatangaje ko yagarutse mu muziki nyuma y’imyaka umunani iherekejwe no kwiyubaka

Tera
yavuze ko muri 2018 yakoze indirimbo ebyiri, imwe niyo yabashije gusohoka

Tera
avuga ko yamenye ko umuziki usaba amafaranga no gushyigikirwa

Tera
avuga ko indirimbo ye ‘Blessings’ yitezeho gufasha benshi banyura mu bihe
bikomeye
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BLESSINGS’ YA TETA
