Ngarama: Hoziana, Alicia & Germaine na Theo bategerejwe mu gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Iyobokamana - 27/08/2026 8:27 AM
Share:
Ngarama: Hoziana, Alicia & Germaine na Theo bategerejwe mu gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Hashize iminsi muri Ngarama, mu Karere ka Gatsibo, hari kubera ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’izindi ngeso zangiza ubuzima. Ni ubukangurambaga bwiswe “Ngarama Pentecoste 26: Hitamo Ubuzima – Hitamo Yesu!”, bufite intero igira iti “Hehe n’ibiyobyabwenge!”. Mu minsi itatu isoza ubu bukangurambaga hazaba hari abaririmbyi n'abahanzi b'ibyamamare.

Kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu guhitamo ubuzima

Ubu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwateguwe na Baho Global Mission (BGM), ku bufatanye na ADEPR-Ngarama, ndetse n'amatorero ya Gikristo akorera mu Karere ka Gatsibo by'umwihariko mu Mirenge ya Ngarama, Gatsibo na Nyagihanga.

Intego yabwo ni ugukangurira abaturage, cyane cyane urubyiruko, kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi bukabije, inda ziterwa abangavu, guta ishuri n’amakimbirane mu miryango, ndetse no guteza imbere isuku n’isukura.

Ubu bukangurambaga bwashibutse ku butumwa bwo muri Abefeso 5:18 [Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka.], bushishikariza abantu cyane cyane urubyiruko kwirinda ubusinzi n’ibiyobyabwenge, ahubwo bakagira ubuzima bufite intego kandi bushingiye ku mahitamo meza.

Ibikorwa by'ingenzi bigize ubu bukangurambaga bigamije kugera ku baturage mu buryo bunyuranye, birimo siporo, ibiganiro n’inyigisho ku miryango, ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge, gupima indwara zitandura, ubwisungane mu kwivuza, indirimbo z'abahanzi n'abaririmbyi n’ibikorwa byo guteza imbere imibereho y’abaturage.

Imikino y’umupira w’amaguru yasize Ngarama yegukanye ibikombe byose

Kimwe mu bikorwa by’ingenzi byaranze iminsi ya mbere y'ubu bukangurambaga ni irushanwa ry’umupira w’amaguru ryahuje amakipe ahagarariye Ngarama, Gatsibo na Nyagihanga, haba mu cyiciro cy’abagore ndetse n’abagabo.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa 22 Kanama 2026, rikaba ryarakoreshejwe nk’umuyoboro wo kwegera urubyiruko no kurugezaho ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge, ubusinzi bukabije n’izindi ngeso zishobora kubangamira ubuzima n’ahazaza harwo.

Ku wa 24 Kanama, habanje gukinwa imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu. Mu bagore, Nyagihanga WFC B yatsinze Nyagihanga WFC A ibitego 4-0, ihita yegukana umwanya wa gatatu. Mu bagabo, Gatsibo FC yatsinze Nyagihanga FC ibitego 2-0, na yo yegukana umwanya wa gatatu.

Ku wa 25 Kanama, hakinwe imikino ya nyuma, aho Ngarama WFC yatsinze Gatsibo WFC ibitego 2-0, ihita yegukana igikombe mu cyiciro cy’abagore. Mu cyiciro cy’abagabo, Ngarama FC yatsinze Inyange FC ibitego 5-2, na yo yegukana igikombe. Ibi bivuze ko Ngarama yegukanye ibikombe byombi by’irushanwa, haba mu bagore ndetse no mu bagabo.

Amakipe yitwaye neza azahembwa ku Cyumweru 

Nubwo imikino yamaze kurangira, ibihembo by’abitwaye neza ntibiratangwa. Abakinnyi n’amakipe batsinze bazashyikirizwa ibihembo ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026, mu gikorwa cyo gusoza ku mugaragaro ubu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Baho Global Mission akaba n’umuhuzabikorwa w’iri rushanwa, Ev. Egide Ngombwa, yatangaje ko ibihembo bizatangwa muri uwo muhango wo gusoza.

Ikipe ya mbere mu cyiciro cy’abagore n’abagabo izahembwa: Igikombe; 100,000 Frw; ndetse n'Imipira ibiri yo gukina. Ikipe ya kabiri izahembwa: 60,000 Frw n'Imipira ibiri yo gukina. Ikipe ya gatatu izahembwa: 40,000 Frw ndetse n'umupira umwe wo gukina.

Bityo, ku Cyumweru hazaba umwanya wo kwizihiza no gushimira amakipe yagaragaje ubwitange n’umuhate muri iri rushanwa, ariko hanagaragazwe ko intego y’ibanze atari igikombe gusa, ahubwo ko siporo yari uburyo bwo kugeza ku rubyiruko ubutumwa bwo guhitamo ubuzima no kwanga ibiyobyabwenge.

Iminsi itatu yo gusoza ubukangurambaga izaba irimo ibikorwa bitandukanye

Nyuma y’irushanwa ry’umupira w’amaguru, ibikorwa byo gusoza ubu bukangurambaga bizaba mu minsi itatu kuva ku wa 28 kugeza ku wa 30 Kanama 2026, ku kibuga cya ADEPR-Ngarama kizwi nka “Sahara.”

Muri iyi minsi itatu, hazakomeza ubutumwa bugamije guhindura imyumvire y’abaturage no kubafasha gufata ibyemezo byiza ku buzima bwabo, imiryango yabo ndetse n’ejo hazaza h’urubyiruko.

Mu bikorwa biteganyijwe harimo gupima indwara zitandura (NCDs) ku bazitabira, ku bufatanye n’Ibitaro bya Ngarama, ndetse n’ibiganiro n’amahugurwa bigamije gufasha imiryango gukumira no gukemura amakimbirane yo mu ngo.

Hazatangwa kandi ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge, ubusinzi bukabije, ubusambanyi, inda ziterwa abangavu, guta ishuri n’izindi ngeso mbi zishobora kwangiza ubuzima n’ahazaza h’urubyiruko.

Abazatanga ubu butumwa bazaba barimo abayobozi, abashumba, abakozi b’Imana, abahanzi, abaririmbyi ndetse n’abandi bashyitsi baturutse hirya no hino.

Hoziana Choir, Alicia & Germaine na Theo Bosebabireba bategerejwe i Ngarama

Mu byitezwe cyane mu gusoza ubu bukangurambaga harimo ubutumwa n’ibitaramo by’abahanzi batandukanye. Abahanzi batumiwe barimo Theo Bosebabireba, Hoziana Choir ya ADEPR Nyarugenge yubashywe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana;

Alicia & Germaine abakobwa bavukana bakunzwe cyane muri iyi minsi mu muziki wa Gospel bakaba baramenyekanye mu ndirimbo zirimo "Uriyo", "Ibendera" na "Ibanga"; Pastor Kayiranga Innocent wamamaye mu ndirimbo "Ngarutse Imbere Yawe"; na Riberakurora Innocent uzwi nka Bivamuruyumwuga.

Aba bahanzi n'abaririmbyi ndetse n’abashyitsi bazagira uruhare mu kugeza ku bitabiriye ubutumwa binyuze mu ndirimbo, ubuhamya, ibiganiro n’inyigisho, bityo ubuhanzi bukomeze kuba umuyoboro wo gukangurira urubyiruko guhitamo ubuzima bwiza no kwirinda ibiyobyabwenge.

Abakozi b'Imana bazatanga ubutumwa harimo Rev. Baho Isaie, uyobora Baho Global Mission yateguye ubu bukangurambaga, Rev. Isaie Ndayizeye uyobora ADEPR ku rwego rw’igihugu, Ev. David & Stephanie Herzog, Dr. Stephen Mutua na Pastor Ren Schuffman.

Uru ruhurirane rw’abayobozi b'amatorero, abahanzi n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye rugamije gutuma ubutumwa bw’ubu bukangurambaga bugera ku bantu benshi kandi bukagira uruhare mu guhindura imibereho yabo.

Abaturage 625 batishoboye bazarihirwa Mituweli

Kimwe mu bikorwa byihariye biteganyijwe mu gusoza ubu bukangurambaga ni ugufasha abaturage batishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza.

Abaturage 625 batishoboye bazishyurirwa Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Santé), igikorwa kigamije kubafasha kubona serivisi z’ubuvuzi no kugabanya imbogamizi zituruka ku kutagira ubushobozi bwo kwishyura ubwisungane.

Usibye ibi, hazaba kandi igikorwa cyo gutombora ibikoresho bitandukanye, aho abaturage bazagira amahirwe yo gutwara ibihembo birimo igare, telefoni, radiyo na televiziyo (TV screen).

Ibi bikorwa bigaragaza ko ubukangurambaga butibanda gusa ku gutanga ubutumwa, ahubwo bunagamije kugira uruhare rufatika mu mibereho y’abaturage.

Hoziana Choir ikunzwe bikomeye mu gihugu itegerejwe i Ngarama mu gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Alicia na Germaine bakunzwe cyane mu ndirimbo 'Ibanga' batumiwe mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Pastor Kayiranga Innocent waririmbye "Ngarutse Imbere Yawe" azitabira isozwa ry'ubu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Theo Bosebabireba ari mu bahanzi bategerejwe i Ngarama mu bukangurambaga bwiswe "Ngarama Pentecoste 26: Hitamo Ubuzima – Hitamo Yesu!”, bufite intero igira iti “Hehe n’ibiyobyabwenge!”

Rev. Baho Isaie, Umuyobozi Mukuru wa Baho Global Mission yateguye ubu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Rev. Isaie Ndayizeye uyobora ADEPR ategerejwe mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwateguwe na Baho Global Mission ku bufatanye na ADEPR Ngarama ndetse n'andi matorero akorera muri Ngarama

Siporo, ubuhanzi, ubuzima n’inyigisho byahujwe kugira ngo ubutumwa bugere ku rubyiruko mu buryo bworoshye kandi bubashishikarize gufata ibyemezo byubaka ejo hazaza

Nubwo irushanwa ry’umupira w’amaguru ryamaze kurangira, aho Ngarama yegukanye ibikombe byombi, hategerejwe iminsi itatu yo gusoza ubu bukangurambaga

Korali Hoziana, Alicia & Germaine, Theo Bosebabireba, Pastor Kayiranga Innocent na Bivamuruyumwuga bategerejwe i Ngarama mu gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...