Neza akomeje kugirira ibihe byiza mu Rwanda yasuye Pariki y’Akagera-AMAFOTO

Imyidagaduro - 20/07/2022 9:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Neza akomeje kugirira ibihe byiza mu Rwanda yasuye Pariki y’Akagera-AMAFOTO

Umuhanzikazi w’umunyarwanda ariko ukorera umuziki muri Nigeria, Neza Patricia Masozera ari kugirira ibihe byiza mu Rwanda aho yasuye Pariki y’Akagera.

Uyu muhanzikazi ari mu Rwanda kuva mu cyumweru gishize, aho yitegura kujya mu kirwa cya Zanzibar kujya gufata amashusho y’indirimbo 'Juju' yakoranye na Gabiro Guitar.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, uyu muhanzikazi yagaragaje ko yasuye zimwe mu nyamaswa zibarizwa muri Pariki y'Akagera.

Pariki y’Akagera ikora ku Karere ka Kayonza, Gatsibo na Nyagatare two mu Burasirazuba. Ni imwe muri pariki eshatu z’igihugu zisurwa cyane na ba mukerarugendo benshi.

Iyi pariki irimo inyamaswa z’inkazi zirimo Intare, Inkura, Imbogo, Inzovu n’ingwe.

Neza ni umuhanzikazi w'umunyakanada ukomoka mu Rwanda. Muri 2017, yahawe igihembo cya '"Most Promising Artist in Africa" na All Africa Music Awards.

Yatangiye umuziki mu ntangiriro za 2000. Mu 2010 uyu muhanzikazi yasohoye EP 7 yiswe 'Brand New', yagaragayemo indirimbo 'Go Gettaz'.

Iyi ndirimbo yagaragaye kandi kuri mixtape ya DJ Charlie Brown 'Brown Billz - R&B Edition'.

Mu 2017 Neza yimukiye i Lagos, muri Nigeria maze asinyana n'umuririmbyi wo muri Nigeria, Mc Galaxy amasezerano yo gukorana mu muziki, MCG Empire.

Neza yasohoye indirimbo eshatu zirimo ‘Uranyica’, ‘Shaba’ na ‘Vibe’. Uyu mukobwa yagaragaye kandi kuri Album ya Skales, umuhanzi wo muri Nigeria mu ndirimbo ebyiri "Gbe" na "Good Life. 

Neza yagaragaje ko yagiriye ibihe byiza muri Pariki y’Akagera


Neza yasuye inyamaswa z’amoko atandukanye abarizwa muri iyi Pariki


Intare ni imwe mu nyamaswa eshanu zibarizwa muri iyi pariki igizwe n’ibiyaga byinshi

Mu nyamaswa Neza yabonesheje amaso harimo n’imbogo, imwe mu nyamaswa z’inkazi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...