Neymar yashyize Brezil mu mazi abira - VIDEO

Imikino - 18/06/2015 9:13 AM
Share:
Neymar yashyize Brezil mu mazi abira - VIDEO

Kapiteni w’ ikipe y’ igihugu ya Brezil Neymar Junior yashyize mu mazi abira ikipe y’ igihugu ayoboye mu mikino ya Copa America nyuma y’ uko ahawe ikarita itukura mu mukino batsinzwemo n’ ikipe y’ igihugu ya Colombia igitego 1-0, akaba atazagaragara ku mukino ukomeye bazakina na Venezuela iyoboye itsinda.

Umukino ubanza ikipe ya Brezil yari yabashije gutsinda bigoranye  ikipe ya Peru ibitego 2-1. Muri uyu mukino kapiteni wa Brezil Neymar Junior usanzwe ukinira ikipe ya FC Barcelona yo mu gihugu cya Espagne niwe watsinze igitego cya mbere ku munota wa 5, kishyura icyo Peru yari yatsinze ku munota wa gatatu. Uyu mukino wakomereye cyane Brezil kuko yaje kubona itsinzi ku munota wa nyuma ku gitego cyatsinzwe na Douglas Costa ku munota wa 90.

Umukino wa kabiri bakinaga n’ ikipe y’ igihugu ya Colombia nawo ntiwaboroheye na gato ndetse uza kurangira ikipe ya Colombia ibatsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Jeison Murillo ku munota wa 36, Brezil biyinanira kucyishyura, n’ ubwo abakinnyi bayo nka Neymar bagerageje gushaka ibitego ariko bikanga umukino ukarangira gutyo.

Delight is etched on the face of Inter Milan's Murillo after the centre half broke the deadlock in the 36th minute

Colombia players celebrate in typically exuberant style after taking a deserved lead against the much-fancied Brazilians

Murillo wa Colombia hamwe na bagenzi be bishimira igitego cyabahesheje intsinzi ya mbere nyuma yo gutsindwa umukino ubanza

Neymar goes close with a header from inside the area, with Colombia keeper David Ospina saving the effort with his legs

Neymar went close with the rebound but couldn't properly connect with the ballfalling into the arms of a grateful Ospina

Ospina is patted on the back by team-mate Cristian Zapata following his double save as an inconsolable Neymar can't believe his miss

Neymar yagiye agerageza ngo abonere intsinzi  ikipe ya Brezila ayoboye ariko umunyezamu David Ospina ukinira Arsenal na ba myugariro ba Colombia bamubera ibamba

A smiling Ospina sportingly checks on Neymar following the incident, which summed up a tough night for the Brazilian

Umunyezamu ati: " Nzi icyo naje gukora muri iri rushanwa." ambwira Neymar wari ubabajwe n' uko ahushije igitego

Wari umukino ukomeye ku mpande zombi zaherukaga guhurira mu mikino ya kimwe cya kane cy’ igikombe cy’ isi, icyo gihe ikipe ya Brezil ikaba yari yatsinze Colombia ibitego 2-1. Kuba uyu mukino wari ukomeye byaje gutuma hatangwamo amakarita 6 yose harimo amakarita 4 y’ umuhondo hamwe n’ amakarita 2 y’ umutuku yahawe Neymar wa Brezil na Carlos Bacca wa Colombia.

Aba bakinnyi bombi ntibazaba bemerewe gukinira amakipe yabo imikino ibiri ikurikira kubera aya makarita y’ umutuku, Neymar ufatwa nk’ umucunguzi wa Brezil anabereye kapiteni ntazakina umukino uzahuza ikipe ya Brezil na Venezula ari nawo usoza amatsinda nyamara Brezil izaba isabwa gutsinda uyu mukino byanze bikunze nabwo igategereza ahandi uko bizaba byarangiye ngo yizere gukomeza.

Both sets of players continue to clash as officials - and peacemakers from both sides - attempt to cool matters between Brazil and Colombia 

Armero (fourth right) holds back Robinho to prevent him to join a scuffle between the players as tempers continue to flare

Ubu bushyamirane bwabaye muri uyu mukino bwatumye Neymar ahabwa ikarita itukura ndetse akaba atazakina umukino wa nyuma wo mu matsinda uzabahesha itike cyangwa bagasezererwa

Carlos Bacca shoves Neymar in the back after the Brazilian blasted the ball at Armero as things get heated in the Chilean capital

Carlos Bacca yakubise Neymar mu mugongo

Chilean referee Enrique Osses show a red card to Bacca as tempers flare following full-time of a precious win for Colombia

Nyuma y' imirwano Neymar na Carlos Bacca bahawe amakarita y' umutuku

Real Madrid's James Rodriguez whispers in the ear of Barcelona's Neymar following a bad-tempered conclusion to the game

N' ubwo aba bombi bakina mu makipe y' amakeba James Rodriguez ukinira Real Madrid ntibyamubujije kwihanganisha Neymar ukinira FC Barcelona

Radamel Falcao (left) endured another anonymous display in a Colombia shirt, which seems to be of interest to Miranda 

Kapiteni wa Colombia Radamel Falcao ukomeje kwifuzwa n' ikipe ya Chelsea akomeje kwibazwaho binhsi nyuma yo kutitwara neza muri Manchester United, akaba nta n' umusaruroa ari gutanga mu ikipe y' igihugu ya Colombia ndetse akaba yaje gusimburwa ku munota wa 69

Kugeza ubu muri iri tsinda rya C cyangwa rya gatatu ririmo Brezil, Colombia, Venezula na Peru, ikipe ya Venezuela niyo iyoboye itsinda ikaba ifite amanota 3 n’ igitego izigamye mu mukino umwe yakinnye, ikaba ifite undi mukino wa kabiri igomba gukina na Peru. Colombia na Brezil nizo zikurikiye Venezuela zombi n’ amanota 3 ariko zikaba zimaze gukina imikino 2. Bisobanuye ko Venezuela niramuka itsinze biza guha akazi aya makipe kugirango azabashe kubona itike yo gukomeza.

Reba uko byari byifashe hagati ya Carlos Bacca na Neymar ubwo bahabwaga ikarita itukura

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Brazil: Jefferson, Alves, Silva, Miranda, Filipe Luis, Fernandinho, Elias (Tardelli 76), Willian (Costa 69), Neymar, Fred (Coutinho 46), Firmino.

Colombia: Ospina, Zuniga, Zapata, Murillo, Armero, Sanchez, Valencia (Mejia 80), Cuadrado, James Rodriguez, Teo (Bacca 76), Falcao (Ibarbo 69)

 Umuzifuzi: Enrique Osses (Chile) 

 

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...