Mu kwezi kwa Mbere ni bwo uyu mukinnyi yerekeje muri iyi kipe ya Santos nyuma y'uko yari asheshe amasezerano mu ikipe ya Al Hilal yo muri Arabia Saudite. Yari yerekeje muri iyi kipe yumva ko agiye kwitwara neza ubundi agasubiea mu bihe amakipe akomeye ku mugabane w'Iburayi akaba yakongera kumwifuza binatuma asinya amasezerano y'amezi atandatu gusa.
Ibyo yatekerezaga ntabwo ariko byagenze kuko yongeye guhura n'ibibazo byimvune ndetse kuva mu kwezi kwa Mbere amaze gukinira Santos imikino 14 aho yatsinze ibitego 3 gusa.
Kuri ubu rero Neymar yongereye amasezerano muri iyi kipe azamugeza mu Ukuboza muri uyu mwaka. Uyu mukinnyi akimara kongera amasezerano yavuze ko yafashe umwanzuro akabyiyumbamo mu mutima ndetse ko Santos atari ikipe ye ahubwo ari mu rugo,imizi ye,amateka ye ndetse n'ubuzima bwe.
Yakomeje avuga ko yari muri Santos ari umwana ariko kuri ubu akaba yarabaye umugabo ndetse avuga ko abyishimiye. Ati: "Nari hano ndi umwana none nabaye umugabo,ndakunzwe mu byukuri. Hano nanjye ubwanjye ndishimye. Hano niho nshaka kuzuriza inzozi zabuze mu mwuga wanjye ndetse nta kintu kizabimbuza. Naragite, ndagaruka none ndahagumye. Aho byose byatangiriye ninaho bitazarangira."
Neymar w'imyaka 33 yari yavuye muri Santos muri 2013 yerekeje muri FC Barcelona nyuma yo kwitwara neza agatsinda ibitego 136 mu mikino 225 gusa.
Neymar yongereye amasezerano muri Santos y'iwabo muri Brazil