Hashize igihe kinini Neymar afatwa nk'umuhanuzi muri
Brazil. Uyu mukinnyi yatengushye benshi mu mupira w'amaguru ku Isi yose bitewe
n'impano idasanzwe afite.
Kuvunika kwa hato na hato nibyo bikunze kuranga uyu
mukinnyi. Kuba atari gutanga umusaruro mu ikipe ye ya Paris Saint-Germain
ndetse n'ikipe y'igihugu ya Brazil bikomeje kubabaza abaturage bo mu gihugu
cye.
Neymar bamwe bavuga ko iyo ageze kuri Tik Tok ari bwo
akora neza buri gihe. Ku mukino Paris Saint-Germain iheruka gutsindwamo na
Bayern Munich igitego 1-0 mu mikino ya 1/8 muri Champions League, Neymar yari mu
kibuga ariko ntacyo yafashije.
Bamwe bashinja uyu mukinnyi kuba adatanga umusaruro
ariwe ubishaka bitewe n’uko yitegura kujya gukina igikombe cy'Isi yatsindaga
buri munsi ariko kuva yavayo byaranze.
Lionel Messi ashobora kudatanga umusaruro akibasirwa
nabo mu Bufaransa ariko abo mu gihugu cye cya Argentine bakamuvugira.
Kuri Neymar ntabwo ariko bimeze kuko hose nta numwe
umuvugira ndetse haba n'abaturage baturuka muri Brazil uyu mukinnyi akunda
gushinjwa kwikundira ibirori gusa bitewe n'ubuzima abayemo.
Bamwe mu banyamakuru bo muri Brazil bakomeje kuvuga
nabi Neymar nyuma y’uko Paris Saint-Germain itsinzwe na Bayern Munich.
Neto ni umunyamakuru uzwi cyane ukora muri gahunda yitwa Os Donos da Bola yagize ati “Neymar n'igisebo. Iminota 5 Kylian Mbappé yagiyemo yakoze ibikomeye kurusha Neymar wakinnye umukino wose. Abakinnyi nkabo ni beza kuri Instagram na Tik Tok gusa."
Eduardo Tironi nawe ni umunyamakuru ukomeye kuri UOL
Esporte nawe yakoresheje amagambo akomeye agira ati “Gutsindwa kwa Paris
Saint-Germain bifite izina ariryo Neymar."
“Niwe (Neymar) kimenyetso cy'umushinga w'ikipe.
Ntakindi kintu Paris Saint-Germain yagerageza, iyo tubonye Neymar tukibuka icyo
yamaze kuba cyo biratubabaza."
Akomeza ati “Ni umukinnyi uhembwa amafaranga menshi munini
mu itangazamakuru ariko uwo ariwe mu mu mupira w'amaguru ni muto cyane
ugereranyije n’uwo yagakwiye kuba ari we."
Walter Casagrande yabaye umukinnyi wabigize umwuga
ukomoka muri Brazil, yakunze kumvikana anenga Neymar cyane ndetse na nyuma yo
gutsindwa na Bayern Munich yagize icyo avuga kuri uyu mukinnyi.
Yagize ati “Abantu baha agaciro kanini ndetse bakavuga
kuri shampiyona y'u Bufaransa bakavuga ngo Neymar arakomeye ariko se muri
Champions League yakoze iki, nta kintu aricyo. Nta muvuduko agira yararangiye
rwose kumwaka umupira biba byoroshye cyane."

Neymar ishinjwa guhombera umupira w'amaguru

Neymar afite umupira ku mukino batsinzemo na Bayern Munich


