New York yakumiriye abiga mu mashuri y’incuke n’abanza ku gukoresha AI

Uburezi - 04/09/2026 9:54 AM
Share:

Umwanditsi:

New York yakumiriye abiga mu mashuri y’incuke n’abanza ku gukoresha AI

Umujyi wa New York wafashe icyemezo cyo guhagarika ikoreshwa rya Generative AI ku banyeshuri bo mu mashuri ya Leta kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu mwaka wa munani w’amashuri abanza. Iri tegeko rizamara umwaka umwe, rizatangira gukurikizwa muri uyu mwaka w’amashuri wa 2026-2027, rikazagera ku banyeshuri hafi 600,000.

Iki cyemezo cyatangajwe na Meya w’umujyi wa New York, Zohran Mamdani, afatanyije na Chancellor w’Amashuri ya New York City, Kamar Samuels, mu rwego rwo kugenzura uburyo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rikoreshwa mu burezi.

Iri tegeko rireba abanyeshuri biga mu mashuri ya Leta ya New York City biga mu mashuri y’incuke n’abanza. Abanyeshuri bageze muri Grade 9, ari na wo mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, bo bashobora gukoresha AI mu buryo bwagenzuwe kandi binyuze muri gahunda zemewe.

Muri uyu mwaka umwe w’igerageza, aba banyeshuri ntibazemererwa gukoresha ibikoresho bya Generative AI bigenewe abanyeshuri mu myigire yabo. Ibi birimo AI chatbots, abigisha bakoresha AI ndetse n’ibindi bikoresho bishobora gukora cyangwa gutanga ibisubizo mu mwanya w’umunyeshuri.

Ni ukuvuga ko umwana uri mu mashuri y’incuke, n’amashuri abanza atazemererwa gukoresha AI nk’igikoresho cye bwite cyo kumufasha mu masomo cyangwa gukora imikoro yahawe mu ishuri muri uyu mwaka w’amashuri.

Nk’uko tubikesha ikinyamakurur The New York Times, iri tegeko rireba hafi 600,000 by’abanyeshuri, bangana na hafi bibiri bya gatatu by’abanyeshuri bose biga mu mashuri ya Leta ya New York City.

Icyakora iri tegeko rivuga ko ku banyeshururi biga mu mashuri yisumbuye, bo bitandukanye. Aba banyeshuri bazashobora gukoresha ibikoresho bya AI byagenzuwe binyuze muri gahunda z’igerageza zashyizweho n’ubuyobozi bw’amashuri.

Aho kugira ngo AI ikoreshwe nta murongo ngenderwaho, abanyeshuri bazayikoresha mu bikorwa byagenwe kandi bikurikiranwa n’abarimu.

Biteganyijwe kandi ko abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bazajya bahabwa amasomo ya AI literacy kabiri mu mwaka. Aya masomo azabafasha kumenya uko AI ikora, kuyikoresha mu buryo bwiganjemo ubushishozi, gusuzuma ibisubizo itanga no kumenya ibibazo bijyanye n’imyitwarire n’imikoreshereze yayo.

Abarezi na bo ntibemerewe gukoresha AI mu gukosora

Iri tegeko ntirireba abanyeshuri gusa. Abarezi ntibazemererwa gukoresha AI mu gukosora no gutanga amanota ku mirimo y’abanyeshuri.

Icyakora, abarimu bashobora gukoresha ibikoresho bya AI mu bikorwa bimwe na bimwe by’akazi, birimo gutegura amasomo n’ibindi bikorwa by’imiyoborere, igihe ibyo bikoresho byemewe n’ubuyobozi.

Uretse AI, New York City yashyizeho n’amabwiriza mashya agamije kugabanya igihe abana bamara kuri mudasobwa, tablets n’ibindi bikoresho bifite screens. Abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke kugeza Grade 2 ntibemerewe guhabwa screen y’umuntu ku giti cye nk’igikoresho gisanzwe cyo kwigiraho.

Ku banyeshuri bari hagati ya Grade 3 na Grade 5, hasabwe ko igihe bamara kuri screen kitagomba kurenga iminota 30 ku munsi. Ku bari muri Grade 6 kugeza Grade 8, igihe bemerewe kumara imbere ya screen ntikigomba kurenga iminota 45 ku munsi.

Nubwo iri tegeko rikomeye, hari abanyeshuri bashobora koroherezwa. Abanyeshuri bafite ubumuga cyangwa abiga Icyongereza nk’ururimi rushya bashobora gukomeza gukoresha ibikoresho bya AI igihe bikenewe kugira ngo bibafashe kubona uburezi no kwiga neza.

Kuki New York yafashe iki cyemezo?

Ubuyobozi bw’Umujyi wa New York buvuga ko bugomba kubanza gusuzuma neza ingaruka AI ishobora kugira ku bana mbere yo kwemerera ikoreshwa ryayo ku rugero runini.

Meya Zohran Mamdani yavuze ko abana bakeneye abarimu ndetse n’imikoranire n’abandi bantu kugira ngo babashe kwiga no gukura neza.

Ni yo mpamvu ubuyobozi bwahisemo gutanga umwaka umwe wo kwiga no gusuzuma ingaruka z’iri koranabuhanga, aho guhita bwemerera abana bato kurikoresha nta mbibi.

Iri tegeko rizakurikizwa mu mwaka w’amashuri wa 2026-2027. Muri uwo mwaka, itsinda ryihariye rizakurikirana uko AI ikoreshwa mu mashuri, riganire n’abanyeshuri, abarimu, ababyeyi n’impuguke, hanyuma ritange inama ku cyakorwa mu myaka izakurikiraho.

Bityo, New York City ntabwo yabujije AI burundu mu mashuri. Ahubwo yashyizeho umurongo ushingiye ku byiciro by’imyaka: abana bo mu mashuri y’incuke, n’abanza ntibemerewe gukoresha Generative AI ibareba nk’abanyeshuri, mu gihe abo mu mashuri yisumbuye bashobora kuyikoresha mu buryo bugenzuwe.

Iki cyemezo cyatumye New York City iba imwe mu mijyi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizeho amabwiriza akomeye cyane ku ikoreshwa rya Generative AI mu burezi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...