Ubuyobozi
bw’uyu muryango bwatangaje ko ubwitabire, ubumwe n’ubufatanye byaranze iki
gikorwa byatumye kiba umwanya wihariye wo kuzirikana abarenga miliyoni imwe
bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kongera gushimangira umuhate wo
kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, urwango n’amacakubiri aho ari hose ku
Isi.
Mu
butumwa bwashyizwe ahagaragara nyuma y’uyu muhango, ubuyobozi bwagaragaje ko
bwishimiye cyane kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
Mathilde Mukantabana, yifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri Buffalo,
Rochester na Syracuse muri ibi bikorwa byo kwibuka.
Bagaragaje
ko ubutumwa bwe bwuje icyizere n’ihumure, ndetse n’uburyo akomeje gushyigikira
Abanyarwanda baba muri Amerika, byongereye agaciro n’uburemere igikorwa cyo
kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri
uyu muhango kandi, Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Burengerazuba bwa New
York watangaje ko wahawe ibimenyetso bibiri (Proclamation) byatanzwe bigaragaza
ko Jenoside yakorewe Abatutsi yemewe kandi yibukwa ku rwego rw’inzego za Leta
muri Amerika.
Harimo
Itangazo ry’icyubahiro (Proclamation) ryatanzwe n’Intara ya Erie County n’irya
Sena ya Leta ya New York
Izi
nyandiko zose zashimangiye ko ubuyobozi bwa Amerika bukomeje gushyigikira ukuri
ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibuka abazize Jenoside no gukomeza
guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi.
Mu
itangazo rya Sena ya New York ryashyizweho umukono na Senateri Jeremy J.
Zellner tariki 9 Gicurasi 2026, hagarutswe ku mateka ya Jenoside yakorewe
Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa guhera tariki 7 Mata
1994.
Iri
tangazo rivuga ko Kwibuka ari umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenoside,
gufata mu mugongo abayirokotse, kubungabunga amateka nyayo no kongera kwibutsa
isi yose inshingano zo kwamagana urwango, ivangura n’ihohoterwa.
Sena
ya New York yashimye kandi uruhare Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Western
New York ukomeje kugira mu guteza imbere ubumwe, uburezi, umuco ndetse
n’imibanire myiza hagati y’abaturage.
Bashimangiye
ko ibikorwa nk’ibi byo kwibuka bifasha urubyiruko n’abazavuka nyuma
gusobanukirwa ingaruka mbi z’urwango n’amacakubiri, bityo hakubakwa Isi
ishingiye ku bumuntu, impuhwe no kubahana.
Ubuyobozi
bw’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Western New York bwashimiye kandi
abafatanyabikorwa bose bagize uruhare muri iki gikorwa, barimo amadini,
abayobozi b’imiryango itandukanye, urubyiruko, abanyeshuri, abakorerabushake
ndetse n’inshuti z’u Rwanda zaturutse hirya no hino muri Western New York.
Banashimiye
by’umwihariko Drew Kahn hamwe na Anne Frank Project ku bufatanye n’inkunga
bakomeje gutanga mu bikorwa byo kwigisha amateka, kwimakaza ubumuntu no
kurwanya urwango.
Basoje
basaba buri munyarwanda gukomeza kwimakaza amahoro, ukuri, ubwiyunge
n’ubumuntu, no gukomeza kwigisha amateka Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo
imvugo ya “Never Again” ibe impamo ku Isi yose.

Ambasaderi
Mathilde Mukantabana yifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri Western New York
mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, abashimira gukomeza kwimakaza ubumwe no kubungabunga amateka ya
Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubutumwa
bwa Ambasaderi Mathilde Mukantabana bwakomeje guha icyizere no gukomeza
Abanyarwanda bitabiriye. Aha yari yakiriye 'Proclamation' zatanzwe na Sena ya New York n'Intara ya Erie Country. Yari kumwe n'abarimo umuramyi Emmanuel Ganza [Ubanza ibumoso]


Sena ya New York n’Intara ya Erie County bashimye umuhate w’Abanyarwanda batuye muri Western New York mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwimakaza ubumuntu










