New Melody Choir yateguje igitaramo cy’amateka muri 2026

Iyobokamana - 23/12/2025 11:50 AM
Share:
New Melody Choir yateguje igitaramo cy’amateka muri 2026

New Melody Choir, imwe mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ikomeje gutera intambwe igaragara mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu muziki.

Mu mwaka wa 2025, aba baririmbyi bashyize hanze indirimbo enye ari zo: "Ndashimira Umwami", "Soko y'Ibyishimo", "Nuzuye Ibyishimo" na "Yego" iri kwerekwa urukundo rwinshi cyane dore ko imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 69 mu minsi 11 gusa.

Umwaka wa 2024 na wo warabahiriye cyane nubwo bawukozemo indirimbo ebyiri gusa ariko imwe muri zo yabaye ibendera ry'umuziki wabo ari yo "Yarambabariye" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 780. Indi ndirimbo bakoze muri uwo mwaka ni "Haleluya".

Umwaka wa 2023, New Melody yakoze nabwo indirimbo eshatu ari zo "Ndakwiringiye", "Uhembuwe" na "Imbabazi". Imibare igaragaza ko umwaka wa 2025 ari wo bakozemo indirimbo nyinshi, ariko umwaka wa 2026 wo uzaba uw'amateka dore ko bazawukoramo indirimbo nyinshi ndetse n'igitaramo gikomeye.

Indirimbo yabo nshya iherekeza umwaka wa 2025 yitwa “Yego”, ikaba ikubiyemo ubutumwa bukomeye bushingiye ku kuri kudahinduka kw’Ijambo ry’Imana. Ishimangira ukwizera kudashidikanywa ko muri Kristo Yesu hari igisubizo kimwe rukumbi: Yego.

Iyi ndirimbo ishingiye ku Ijambo ry’Imana riri mu 2 Abakorinto 1:19, rigira riti: “Kuko Umwana w’Imana Yesu Kristo… muri We ntihabamo ‘Yego na Oya’, ahubwo muri We harimo ‘Yego’ gusa.” Ubutumwa bwayo bugamije gukomeza imitima y’abacitse intege no kubibutsa ko Yesu akiri muzima kandi agifite ububasha bwo gukiza, kubabarira no guhindura imibereho y’abantu.

Josue Shimwa washinze New Melody Choir akaba ari na we nyiri iyerekwa ryatumye ivuka (Founder & Visionary), yabwiye inyaRwanda ko indirimbo nshya “Yego” y'iminota 15 igaruka ku byiringiro by’ingenzi by’umukristo, aho yemeza ko:

"Yego, Yesu yarazutse kandi ni muzima, ntakiri mu mva; Yego, Yesu arababarira ibyaha byose, n’iyo byaba bitukura cyane; Yego, Yesu arakiza indwara zose, uko zaba zimeze kose. Yagize ati: “Biracyashoboka koko. Humura kandi wizere.”

Si indirimbo gusa, kuko New Melody Choir ikora n'ibikorwa bikomeye by’ivugabutumwa. Mu mwaka ushize wa 2024, yakoze igitaramo cyabaye imbwirwaruhame mu mitima ya benshi, cyiswe “Evening of Salvation Songs”, cyabaye ku itariki ya 08 Ukuboza 2024 muri Bethesda Holy Church ku Gisozi.

Iki gitaramo cyahuje New Melody n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Pastor Hortense Mazimpaka, Elie Bahati, Boanerges, Jado Sinza na Bosco Nshuti, kikaba cyaragaragaje ubushobozi n’icyerekezo cy’iri korali mu murimo w’Imana.

Igitaramo gikomeye baheruka gukora cyabaye mu mwaka wa 2018. Ni igitaramo bari bise 'Serah Concert II' cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo 2018 muri Camp Kigali, gihembura imitima ya benshi by'akarusho hanaboneka abakira agakiza.

Mu bacyitabiriye hari harimo abafite amazina akomeye mu muziki nyarwanda barimo Aline Gahongayire, Knowless Butera, Mani Martin na Christopher. Bamporiki Edouard wari Perezida w'Itorero ry'igihugu ni we wari umushyitsi mukuru ndetse ni na we wari uhagarariye abaterankunga ba New Melody.

Amateka agiye kwisubiramo! Nyuma y'imyaka 7 bakoze igitaramo cy'amateka, aba baririmbyi bavuga ko umwaka wa 2026 bazawukoramo igitaramo cyagutse, kizaba kidasanzwe haba mu mitegurire, mu butumwa no mu bwitabire. Josue Shimwa ati: "Mu 2026 turateganya] igitaramo cy’ivugabutumwa cyagutse kizahuza abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana".

Indi mishinga New Melody Choir iteganya umwaka utaha harimo: Imigoroba yo kuramya no guhimbaza Imana; Amahugurwa y’abaririmbyi, abayobozi b’indirimbo n’abatekinisiye; Gufata amajwi n’amashusho by’indirimbo nshya mu ndimi zitandukanye; no Gusura abarwayi mu bitaro, kubagezaho ihumure, ibyiringiro n’urukundo rwa Kristo.

Josue Shimwa yashimiye abakunzi ba New Melody Choir bakomeje kubashyigikira, agaragaza icyizere cy’uko mu 2026 bazarushaho gufatanya nabo mu kwamamaza no gukomeza ubutumwa bwiza bw’Imana binyuze mu muziki. Ati: "Turizera kandi tudashidikanya ko muri uyu mwaka uje tuzakomeza gufatanya mubikorwa bitandukanye dufite bijyanye n’umurimo w’Imana dufite".

New Melody Choir ni itsinda ribarizwa muri New Melody Industries, rihuriyemo abaririmbyi b'abahanga bava mu matorero atandukanye ya gikristo. Ikunzwe mu ndirimbo "Ndakwiringiye", "Imana Ntisinzira", "Ndashimira Umwami" na "Yarambabariye". Ibarizwamo abaririmbyi b'ibyamamare nka Neema Marie Jeanne, Josue Shimwa, Jado Sinza, Bosco Nshuti, Emelyne Penzi n'abandi.

New Melody Choir yatangaje ko umwaka utaha izakora igitaramo cyagutse

New Melody bashyize hanze indirimbo nshya bise "Yego"

REBA INDIRIMBO NSHYA "YEGO" YA NEW MELODY CHOIR


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...