Netfilx yavuze ko izasohora iyi filime mu bice bibiri; Vol 1 izasohoka tariki 02 Nzeri 2021, naho Vol 2 izayisohora tariki 03 Ukuboza 2021.
Ãlex Pina wahanze iyi filime yavuze ko batangiye kwandika igice cya Gatanu cy’iyi filime mu mwaduko w’icyorezo cya Covid-19, kandi ko batekereje guhindura ibiri mu duce icumi tugize igice cya gatanu cy’iyi filime, ariko ko bakoresheje uburyo bwose mu gutuma ‘finale’ ya Vol 1 izagenda nk’uko yari iteganyijwe.
Yavuze ko muri iki gihe abantu bazamenya uko ibya Sierra na Professor byagenze, kandi ko ‘hazaba harimo ibiteye amatsiko byinshi’.
Iyi filime iryohera abakunda filime z’imirwano (Actions) igaragaramo abakinnyi nka Úrsula Coberó (Tokyo), Ãlvaro Morte (The Professor), Itziar Ituño (Lisbon), Pedro Alonso (BerlÃn), Miguel Herrán (Rio) na Jaime Lorente (Denver).
Hari kandi Esther Acebo (Stockholm), Enrique Arce (Arturo), Darko Peric (Helsinki), Hovik Keuchkerian (Bogotá), Luka Peros (Marseille), Belén Cuesta (Manila), Fernando Cayo (Coronel Tamayo), Rodrigo de la Serna (Palermo), Najwa Nimri (Inspector Sierra) na José Manuel Poga (GandÃa).
Yitezwemo abakinnyi bashya barimo Miguel Ãngel Silvestre uzwi muri filime nka Sky Rojo na Sense 8 ndetse na Patrick Criado uzwi muri filime La gran familia Española na Vivir sin permiso.
Jesús Colmenar azaba ari ‘Executive Producer’ w’iyi filime, Alex Pina azaba ari Executive Producer& Showrunner naho Cristina López Ferraz azaba ‘Director of Productio&Executive Producer.
Javier Gómez Santander ni we ukuriye abanditse iyi filime, Migue Amodeo yayoboye ifatwa ry’amashusho n’amafoto naho Esther MartÃnez-Lobato yafatanyije mu gutunganya iyi filime.
Jesús Colmenar, Koldo Serra nabo Ãlex Rodrigo nibo bayoboye ikorwa ry’igice cya nyuma cy’iyi filime La Casa De Papel.
Netflix igiye gusohora iyi filime yatangiye ikodesha ama-DVD ikayohereza abakiriya bose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ayo ma-DVD yayakuraga mu kigo cyitwaga Blockbuster. Amateka agaragaza ko Netflix yigeze gusaba ko Blockbuster yayigura, ariko Blockbuster irabyanga.
Uko internet yagiye ivugururwa yatumye Netflix itangira gushyira za filime zose kuri internet, abantu barabikunda cyane kugeza igihe Blockbuster yabuze ibyo ikora irafunga.
Netflix ni yo studio ya mbere yazanye uburyo bwo kwerekana filime kuri Internet (Streaming service). Kugeza ubu izindi studio zose zirimo kugenda zitangiza ubu buryo bwazo harimo Disney +, Hulu, HBO Max, Apple TV, Amazon Prime n’izindi.
Netflix ifite umuco wo kwemerera buri mukozi gukora ikintu cyose ashaka apfa kuba ari burangize akazi yashinzwe. Umukozi ashobora guhitamo gukorera mu rugo, ku kazi, gufata ikiruhuko ashaka ariko akazirikana ko agomba kurangiza neza akazi ke kandi mu gihe nyacyo.
Filime La Casa De Papel yamamaye
ku Isi igiye gusohoka mu bice bibiri kuri Netflix
Umukinnyi wa filime Pedro
Alonso (BerlÃn) azagaragara muri Season 5
Darko Peric (Helsinki) na
Úrsula Coberó (Tokyo) bagaragara mu gice cya kane cya filime "La Casa de
Papel
