Netflix yatangaje amatariki izasohoreraho igice cya Gatanu cya filime La Casa De Papel yamamaye ku Isi

Imyidagaduro - 25/05/2021 12:39 PM
Share:

Umwanditsi:

Netflix yatangaje amatariki izasohoreraho igice cya Gatanu cya filime La Casa De Papel yamamaye ku Isi

Netflix, Ikigo cy'Abanyamerika cyerekana amashusho binyuze kuri internet, cyatangaje ko igihe kigeze kugira ngo abantu bashire amatsiko ku bihishe mu gice cya nyuma cya filime La Casa De Papel (Money Heist) yamamaye ku Isi kuva yasohoka.

La Casa De Papel cyangwa se Money Heist yabaye filime nyambukiranyamipaka yarebwe cyane itari mu rurimi rw’Icyongereza ku rubuga rwa Netflix, igiye kugera ku iherezo aho igice cya Gatanu ari nacyo cya nyuma cyamaze gutunganywa.

Netfilx yavuze ko izasohora iyi filime mu bice bibiri; Vol 1 izasohoka tariki 02 Nzeri 2021, naho Vol 2 izayisohora tariki 03 Ukuboza 2021.

Álex Pina wahanze iyi filime yavuze ko batangiye kwandika igice cya Gatanu cy’iyi filime mu mwaduko w’icyorezo cya Covid-19, kandi ko batekereje guhindura ibiri mu duce icumi tugize igice cya gatanu cy’iyi filime, ariko ko bakoresheje uburyo bwose mu gutuma ‘finale’ ya Vol 1 izagenda nk’uko yari iteganyijwe.

Yavuze ko muri iki gihe abantu bazamenya uko ibya Sierra na Professor byagenze, kandi ko ‘hazaba harimo ibiteye amatsiko byinshi’.

Iyi filime iryohera abakunda filime z’imirwano (Actions) igaragaramo abakinnyi nka Úrsula Coberó (Tokyo), Álvaro Morte (The Professor), Itziar Ituño (Lisbon), Pedro Alonso (Berlín), Miguel Herrán (Rio) na Jaime Lorente (Denver).

Hari kandi Esther Acebo (Stockholm), Enrique Arce (Arturo), Darko Peric (Helsinki), Hovik Keuchkerian (Bogotá), Luka Peros (Marseille), Belén Cuesta (Manila), Fernando Cayo (Coronel Tamayo), Rodrigo de la Serna (Palermo), Najwa Nimri (Inspector Sierra) na José Manuel Poga (Gandía).

Yitezwemo abakinnyi bashya barimo Miguel Ángel Silvestre uzwi muri filime nka Sky Rojo na Sense 8 ndetse na Patrick Criado uzwi muri filime La gran familia Española na Vivir sin permiso.

Jesús Colmenar azaba ari ‘Executive Producer’ w’iyi filime, Alex Pina azaba ari Executive Producer& Showrunner naho Cristina López Ferraz azaba ‘Director of Productio&Executive Producer.

Javier Gómez Santander ni we ukuriye abanditse iyi filime, Migue Amodeo yayoboye ifatwa ry’amashusho n’amafoto naho Esther Martínez-Lobato yafatanyije mu gutunganya iyi filime.

Jesús Colmenar, Koldo Serra nabo Álex Rodrigo nibo bayoboye ikorwa ry’igice cya nyuma cy’iyi filime La Casa De Papel.

Netflix igiye gusohora iyi filime yatangiye ikodesha ama-DVD ikayohereza abakiriya bose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ayo ma-DVD yayakuraga mu kigo cyitwaga Blockbuster. Amateka agaragaza ko Netflix yigeze gusaba ko Blockbuster yayigura, ariko Blockbuster irabyanga.

Uko internet yagiye ivugururwa yatumye Netflix itangira gushyira za filime zose kuri internet, abantu barabikunda cyane kugeza igihe Blockbuster yabuze ibyo ikora irafunga.

Netflix ni yo studio ya mbere yazanye uburyo bwo kwerekana filime kuri Internet (Streaming service). Kugeza ubu izindi studio zose zirimo kugenda zitangiza ubu buryo bwazo harimo Disney +, Hulu, HBO Max, Apple TV, Amazon Prime n’izindi.

Netflix ifite umuco wo kwemerera buri mukozi gukora ikintu cyose ashaka apfa kuba ari burangize akazi yashinzwe. Umukozi ashobora guhitamo gukorera mu rugo, ku kazi, gufata ikiruhuko ashaka ariko akazirikana ko agomba kurangiza neza akazi ke kandi mu gihe nyacyo.

Filime La Casa De Papel yamamaye ku Isi igiye gusohoka mu bice bibiri kuri Netflix Umukinnyi wa filime Pedro Alonso (Berlín) azagaragara muri Season 5 Darko Peric (Helsinki) na Úrsula Coberó (Tokyo) bagaragara mu gice cya kane cya filime "La Casa de Papel

KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA FILIME LA CAS DE PAPEL

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...