Urubuga rwa Netflix rwerekana filime, ibyegeranyo n’ibiganiro bya televiziyo rwashinjwe guharabika no gusebya umugore witwa Harvey Fiona binyuze muri filimi y’uruhererekane yitwa "Baby Reindeer."
Harvey ukomoka mu Bwongereza yasobanuye ko umugore uri muri iyi filimi wahawe izina ‘Martha’ yamwitiriwe, aho akina ahohotera umugabo akaza no gufungwa imyaka itanu.
Nk’uko BBC yabitangaje, uyu Mwongerezakazi yasobanuye ko umwanditsi w’iyi filimr yabeshye, agakabiriza inkuru kugira ngo iryohe, inakundwe cyane.
Iyi filime yanditswe n’umunyarwenya Gadd Richard, nk’inkuru mpamo y’ibyamubayeho ubwo yakoraga mu kabari yahuriyemo na Harvey Fiona. Yagaragaje ko uyu mugore yamugendagaho, akamuhohotera.
Ariko ibi Harvey ntabyemera na gato, ahubwo yavuze ko Netflix yakoze ikosa ryo kutabanza kugenzura neza niba koko ibyo uyu mugabo yanditse ari ukuri cyangwa se ngo irebe umubano wari hagati y’aba bombi.
Netflix itemera ikosa ishinjwa na Harvey, yatangaje ko ishyigikiye Richard Gadd kubera ko ari uburenganzira bwe kwandika filime uko abyifuza.
Uru rubanza rw’uyu mugore na Netflix ruri kubera mu rukiko ruri muri California. Harvey yasabye indishyi y’akababaro ya miliyoni 170 z’amadolari kandi ngo yizeye ko azatsinda.
Netflix yisanze mu nkiko kubera filime ‘Baby Reindeer’ ivuga ku nkuru ya Fiona Harvey

Fiona Harvey ashinja Netflix ko yashyizemo ibinyoma no kumusebya
