Netanyahu yavuze ko Israel izakomeza ibikorwa bya gisirikare muri Gaza na Iran

Hanze - 25/09/2026 8:34 AM
Share:
Netanyahu yavuze ko Israel izakomeza ibikorwa bya gisirikare muri Gaza na Iran

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yashimangiye ko igihugu cye kizakomeza ibikorwa bya gisirikare muri Iran, Gaza n’ahandi mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ibi yabivugiye mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ku wa 24 Nzeri 2026, nyuma y’uko intumwa z’ibihugu byinshi zisohotse mu cyumba mu rwego rwo kwamagana ibikorwa bya Israel.

Netanyahu yavuze ko Israel izakomeza kurwana kugeza itsinze, agira ati: “Tugiye gutsinda. Nta yandi mahitamo dufite.” Yanenze abari basohotse, abasaba ko n’abandi batemera ibyo avuga basohoka.

Netanyahu kandi yahakanye ibirego bivuga ko Israel iri gukora jenoside muri Gaza.

Ku rundi ruhande, Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas, yabwiye ONU ko ibikorwa bya Israel, cyane cyane kwagura imidugudu y’Abayahudi muri West Bank, bibangamiye ubuzima n’ukubaho kw’Abanya-Palestine ku butaka bwabo.

Abbas yavuze ko Abanya-Palestine muri Gaza barimo kwicwa, gusenyerwa no kwicishwa inzara, ashinja ingabo za Israel gukora ibyo yise intambara ya jenoside.

Abbas yagejeje ijambo kuri ONU akoresheje videwo, nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika imwimye viza yo kwinjira muri icyo gihugu.

Yavuze kandi ko ibikorwa bya Israel muri West Bank bishobora kubangamira igisubizo cy’ibihugu bibiri, gishyigikiwe n’amahanga nk’imwe mu nzira zo gushakira amahoro Israel na Palestine.

Netanyahu ubwo yajyaga kuvuga ijambo intumwa z’ibihugu byinshi zasohotse mu cyumba.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...