Itangazo ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga hariho n'umukono, abarikoze bagaragaza ko uwarisinye ari Dr Bernard Bahati, Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri (NESA).
Muri iri tangazo, uwarikwirakwije yanditse ko kuwa Gatanu tariki ya 9 Nzeri 2022, hazatangazwa amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse n'icyiciro Rusange cy'ayisumbuye. Uyu wahimbye iryo tangazo yagaragaza ko abakoze ibizamini bazahita bahabwa ibigo bazajya kwigamo.
Ubuyobozi bw'Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n'ubugenzuzi mu mashuri NESA, bwavuguruje aya makuru bubinyujije ku rubuga rwa Twitter, bavuga ko ari ibinyoma.
NESA yanyomoje amakuru y'ibihuha yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga