Abantu bibuka igitaramo cyabaye mu mpera za 2023 cya Dany Nanone, aho Butera Knowles ari mu bashyigikiye uyu muraperi, ikintu cyatunguye benshi ni uburyo uyu muhanzikazi yatigishije inyubako ya Camp Kigali mu muziki wa Live.
Kuri iyi nshuro Nel Ngabo akaba ari we abantu bari bategereje
kureba icyo ahereza abantu cyane ko atari umuhanzi ukunda kugaragara ku
rubyiniro.
Uyu musore bidashidikanywaho mu muziki wa Live, yerekanye
ko Kina Music igihagaze bwuma kandi ingeso yatoye ari ugutanga ibyishimo.
Nel Ngabo yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze ajyana n’abafana
bigeze kuri "Nywe" igaruka ku buzima rusange, Camp Kigali iratigita.
Abakurikiranira hafi umuziki bavuga ko Nel Ngabo
ari mu bahanzi b'abahanga u Rwanda rufite byagera ku myandikire no gushaka injyana akaba mu b’imbere ku buryo n’abandi bahanzi bamwiyambaza.
Nel Ngabo yafashijwe na Symphony aba umuhanzi wa
mbere waririmbye Live nyuma yuko Zeo Trap na Mr Kagame baririmbye 'Playback'.
Igitaramo cya Baba Xperience cyabereye muri Camp Kigali kuri uyu wa Gatandatu cyitabiriwe cyane kandi bishimangira ko uyu muhanzi yari amaze igihe agitegura.
Mu baje gushyikira uyu muhanzi harimo n’abandi bamaze gushinga imizi mu myidagaduro nka Alliah Cool, DJ Phil Peter, Ross Kana, Afrique, Shemi n’abandi.
Camp Kigali yuzuye, abanyeshuri, abakunzi b'umuziki nyarwanda n'ibyamamare bitabira ku bwinshi mu gushyikira Baba Xperience ya Platini P
Hari aho byegeze abafana barahaguruka bafasha umuhanzi Nel Ngabo
Nel Ngabo yari yabukereye ndetse atanga ibyishimo bisendereye mu bihangano binyuranye
Yashimangiye ko Kina Music igihari yose kandi ko umuziki uvuguruye ari cyo kintu bari gukoraho