Ni muri urwo rwego umuhanzi
Nel Ngabo yavuze ko igisubizo cya mbere kidakwiye gushakirwa kure y'umuryango,
ahubwo gitangirira hagati y'ababyeyi n'abana babo.
Asanga umubyeyi utanga
umwanya wo kuganiriza umwana we, akamwumva kandi akamubera inshuti, aba yamaze
kumurinda ibyago byinshi birimo no kwisanga mu biyobyabwenge.
Nel Ngabo yabigarutseho ku wa
Mbere, tariki ya 4 Kanama 2026, mu kiganiro cyahuje inzego za Leta, abafata
ibyemezo n'abakora mu ruganda rw'imyidagaduro, cyibanze ku ngaruka
z'ibiyobyabwenge n'uruhare rwa buri wese mu kubikumira.
Ni ibiganiro byitabiriwe
n'abahanzi n'abandi bafite ijambo rikomeye mu muryango nyarwanda, barimo
Bushali, Coach Gael, DJ Iraa, ndetse biyoborwa n'Umuyobozi w'Ishuri rya Muzika
rya Nyundo, Mighty Popo.
Hari kandi abayobozi
batandukanye barimo Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri
w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah,
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa Guverinoma Yolande
Makolo n'abandi.
Mu gutanga ibitekerezo bye,
Nel Ngabo yavuze ko hari igihe ababyeyi bibwira ko inshingano zabo zirangirira
ku guha abana ibibatunga n'uburezi, nyamara hari ikindi gikomeye kurushaho ari
cyo kububakira icyizere no kubaha umwanya wo kuganira.
Yagize ati: "Kuri njyewe
numva bigomba guhera mu muryango mbere na mbere. Ababyeyi bagaha umwanya abana
babo, bakabaganiriza bakamenya icyo batekereza. Atari ukuvuga ngo umwana
wamwishyuriye ishuri, yambaye, yariye, yaryamye, ibindi uramuretse ngo ibyo ni
byo gusa."
Uyu muhanzi yavuze ko
umubyeyi agomba kuba inshuti y'umwana we ku buryo nta bwoba agira bwo
kumuganiriza ikibazo icyo ari cyo cyose, harimo n'igihe yaba ahuye
n'ibigeragezo byo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa se afite inshuti
zibikoresha.
Yagize ati: "Ugomba
kwicarana n'umwana wawe nibura mukaba inshuti, ku buryo yajya akwisanzuraho.
Yagera no muri iki kibazo akaza akakubwira ati 'mfite inshuti zikora ibi
n'ibi'. Ukamugira inshuti, ariko ukabanza kubaka ubushuti n'umwana wawe."
Nel Ngabo yemeza ko urugamba
rwo kurwanya ibiyobyabwenge rudakwiye gutegerezwa inzego za Leta cyangwa
ibikorwa byo kuburizamo ibyaha gusa, ahubwo ko rugomba kubanza kubakwa mu rugo,
aho umwana arererwa.
Yagaragaje ko iyo mu rugo
habuze ibiganiro hagati y'ababyeyi n'abana, bishobora gutuma urubyiruko
rushakira ibisubizo cyangwa inama ahandi, rimwe na rimwe rukisanga mu matsinda
arushora mu biyobyabwenge.
Yasoje ashimangira ko
umuryango ari wo shingiro ry'igisubizo kirambye. Ati "Numva ko bigomba
guhera ku muryango. Hatariho kuvugana ni iki kibazo, ngaho noneho bishyire ku
rwego rw'Igihugu bihita bizamba byose."
Ubutumwa bwa Nel Ngabo
bwiyongera ku bwatanzwe n'abandi bahanzi bitabiriye ibi biganiro, bagaragaje ko
umuziki n'imyidagaduro bishobora kuba umuyoboro mwiza wo gukangurira urubyiruko
kwirinda ibiyobyabwenge, ariko bakagaragaza ko uruhare rw'umuryango rukomeza
kuba inkingi ya mbere mu kubaka ubuzima bwiza bw'abana.
Ni ubutumwa buje mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, hibandwa ku bufatanye bw'inzego za Leta, imiryango, amashuri, amadini n'abahanzi kugira ngo urubyiruko rubashe gukurira mu bidukikije birinda ubuzima n'ejo hazaza harwo.

Nel Ngabo yavuze ko mu
rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge, umuryango ukwiriye kuba ku mwanya wa mbere
mu gufasha abana babo kutabyishoramo
KANDA HANO UBASHE KUREBAIKIGANIRO NEL NGABO YATANZE
VIDEO: Dox Visual /InyaRwanda
