Ikigamijwe
ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka
no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze
mu nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri
ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo
kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo. Bamwe mu bahanzi bakoze
mu nganzo muri iki cyumweru, ni itsinda ryabaramyi Vestine na Dorcas
bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya bise “Emmanuel.”
Ni
ndirimbo bari bamaze igihe bateguje abakunzi babo nyuma y’iyo bise ‘Yebo
(Nitawale)’ yamaze kuzuza miliyoni 12 z’abarebye ku rubuga rwa YouTube.
Mu
bandi bakoze mu nganzo harimo Nel Ngabo wahuje imbaraga na Platini P
bahuriye muri Kina Music, Social Mula, Papa Cyangwe, Mr Kagame, Racine, Yago n’abandi.
Dore
urutonde rw’indirimbo 10 InyaRwanda yaguhitiyemo zagufasha kuryoherwa n’impera
z’icyumweru:
1. A la Vie – Nel Ngabo ft Platini P
2. Emmanuel – Vestine & Dorcas
" alt="" width="auto">
3. Akana – Social Mula
4. Nshoboza Mana - Healing Worship Team
5. Lale – Nessa ft Symphony
6. Akahama - Omega 256 ft Yago
7. Aisha – Mr Kagame ft Dj Moon
8. Valhalla – Papa Cyangwe
9. My Guy - Racine
10.Niwe Nzira Yonyine - Nzungu