Iri
serukiramuco ngarukamwaka rizaba ku wa 14 na 15 Kanama 2026 mu gace ka DOV
Ostrava, rizahuza abahanzi n'abakunzi b'umuco nyafurika baturutse mu bihugu
bitandukanye, rikaba ritegerejwe nk'imwe mu minsi ikomeye izahuza umuziki,
umuco, ubukerarugendo n'ubuhanzi bwa Afurika ku mugabane w'u Burayi.
Ku
nshuro ya mbere, u Rwanda ruzagaragara muri iri serukiramuco ku rwego rwagutse
binyuze mu bufatanye bwatangajwe na Ambasade y'u Rwanda muri Czech Republic,
yabaye umufatanyabikorwa wa AfrOstrava Festival 2026.
Abategura
iri serukiramuco batangaje ko ubu bufatanye buzatuma abazaryitabira babona
amahirwe yo kumenya u Rwanda rwa none binyuze mu muziki, ibiganiro, sinema,
ibikorwa by'umuco ndetse na gahunda ya Visit Rwanda, hagamijwe kwerekana isura
y'igihugu gifite impano, guhanga udushya n'iterambere.
Mu
butumwa bwashyizwe hanze n'abategura iri serukiramuco, bagize bati: "Twishimiye
gutangaza ko Ambasade ya Repubulika y'u Rwanda muri Czech Republic yabaye
umufatanyabikorwa wa AfrOstrava Festival 2026. Abazitabira bazagira amahirwe yo
kumenya u Rwanda rwa none binyuze mu muziki, ibikorwa by'umuco, filime,
ibiganiro ndetse na Visit Rwanda Experience."
Banavuze
ko abazitabira bazabona ibikorwa birimo Made in Rwanda Experience, Ubuntu Forum
n'ibindi byinshi bizagaragaza u Rwanda nk'igihugu gifite umuco ukomeye
n'abahanzi bafite impano ku rwego mpuzamahanga.
Kivumbi
King, umaze kubaka izina rikomeye mu njyana ya Afro-fusion, Hip Hop na R&B,
yashyize ubutumwa ku rubuga rwa Instagram ashimangira ko yiteguye guhura
n'abafana bo mu Burayi.
Uyu
muhanzi amaze igihe agaragaza ko ashoboye kwiyubakira abafana hanze y'u Rwanda,
aho indirimbo ze n'ibitaramo akora bikomeje kumenyekana mu bihugu bitandukanye.
Abategura
iri serukiramuco bamusobanuye nk'umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda, bavuga ko
azwiho kuvanga neza Afrobeats, Afro-fusion, Hip Hop na R&B, kandi ko
ibitaramo bye birangwa n'amarangamutima, imbaraga n'ubuhanga bwo gushimisha
abafana.
Ku
ruhande rwa Nel Ngabo, na we yahamirije abakunzi be bo mu Burayi ko azitabira
iri serukiramuco.
Nel
Ngabo amaze imyaka mike ari mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda no hanze
yarwo. Azwi cyane mu njyana zirimo Afrobeats, R&B na Zouk, ndetse akunze
gushimwa ku ijwi rye n'uburyo yitwara ku rubyiniro.
Abategura
AfrOstrava Festival bavuga ko Nel Ngabo ari umwe mu bahanzi bafite impano
idasanzwe mu muziki nyarwanda, ushobora guhuza abakunzi b'ingeri zose binyuze
mu ndirimbo zifite injyana zikundwa n'abatari bake.
Uretse
Nel Ngabo na Kivumbi King, iri serukiramuco rizaba rinarimo umuhanzi wo muri
Nigeria CKay, wamamaye ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo zirimo Love
Nwantiti.
Abategura
iri serukiramuco batangaje ko CKay ari we uzaba ayoboye ibitaramo by'uyu mwaka,
bavuga ko kuzitabira kwe ari ikimenyetso cy'uburyo AfrOstrava ikomeje kuba
urubuga ruhuza abahanzi bakomeye bo ku mugabane wa Afurika n'abakunzi b'umuziki
bo mu Burayi.
Kwitabira
kwa Nel Ngabo na Kivumbi King muri AfrOstrava Festival si igitaramo gisanzwe
gusa. Ni amahirwe yo gukomeza kwagura isoko ry'umuziki nyarwanda,
kumenyekanisha umuco w'u Rwanda no gukomeza kubaka isura y'igihugu binyuze mu
buhanzi.
Mu
gihe umuziki nyarwanda ukomeje kwinjira mu maserukiramuco akomeye ku isi, aba
bahanzi bazaba bafite inshingano zo kwerekana impano z'Abanyarwanda imbere
y'imbaga y'abazitabira iri serukiramuco, ari na ko bakomeza urugendo rwo
gushyira izina ry'u Rwanda ku ikarita y'umuziki mpuzamahanga.


Kivumbi King yiteguye guhesha ishema u Rwanda mu iserukiramuco rya AfrOstrava 2026

CKay ni we uzayobora AfrOstrava Festival 2026 izahuza abakunzi b'umuziki nyafurika i Burayi

Iri
serukiramuco rizabera muri Czech Republic ku wa 14 na 15 Kanama 2026
