Nel Ngabo, Kivumbi King na CKay bataramiye i Burayi mu iserukiramuco rya AfrOstrava 2026

Imyidagaduro - 16/08/2026 11:31 AM
Share:

Umwanditsi:

Nel Ngabo, Kivumbi King na CKay bataramiye i Burayi mu iserukiramuco rya AfrOstrava 2026

Abahanzi Nyarwanda Nel Ngabo na Kivumbi King, ndetse n’Umunya-Nigeria CKay, bataramiye abakunzi b’umuziki bitabiriye iserukiramuco rya AfrOstrava 2026, ryabereye mu Mujyi wa Ostrava muri Repubulika ya Tchèque.

AfrOstrava ni iserukiramuco rihuza abakunzi b’umuziki nyafurika baba muri Repubulika ya Tchèque ndetse no mu bindi bihugu by’i Burayi, rikagaragaza umuco, umuziki n’ubuhanzi nyafurika.

Kivumbi King yataramiye abitabiriye, aririmba zimwe mu ndirimbo zirimo “Kirigute”, “Kikankane”, “Sabrina” na “Hanze”, zatumye abakunzi be bifatanya na we mu kuririmba no kubyina.

Nel Ngabo na we yahaye ibyishimo abitabiriye iki gitaramo, abinyujije mu ndirimbo zamamaye zirimo “Zoli”, “Molomita” na “A La Vie”, ndetse n’izindi ndirimbo ze.

Muri iri serukiramuco, Nel Ngabo na Kivumbi King bahuriye ku rubyiniro n’umuhanzi w’Umunya-Nigeria CKay, na we wagaragarije abitabiriye ubuhanga bwe mu muziki.

CKay kandi yagiranye ikiganiro Kivumbi King na Nel Ngabo ndetse n’umuyobozi wa Kina Music, Ishimwe Clement, mu gihe bari muri iri serukiramuco.

Uretse ibitaramo by’umuziki, AfrOstrava 2026 yanagaragaje ibikorwa bitandukanye birimo kumurika umuco nyafurika, imbyino, ibiribwa gakondo n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere no kumenyekanisha umuco wa Afurika mu Burayi.

Nel Ngabo kandi ategerejwe mu kindi gitaramo gikomeye cyiswe ‘Diamond Platnumz Experience’, giteganyijwe ku wa 29 Kanama 2026.

Muri iki gitaramo azahurira ku rubyiniro n’abahanzi barimo Diamond Platnumz, Bruce Melodie, Ish Kevin na Etania wo muri Uganda, ndetse n’abandi bahanzi batandukanye.


Nel Ngabo yatanze ibyinshimo kubitabiriye iserukiramuco rya AfrOstrava 


Kivumbi King na Nel Ngabo bahuriye ku rubyiniro i Burayi


Kivumbi King yanyuze abakunzi b’umuziki i Burayi mu ndirimbo ze zakunzwe


CKay yaganiriye na Kivumbi King, Nel Ngabo na Ishimwe clement nyuma yigitaramo

Nel Ngabo, Kivumbi King na CKay bataramiye i Burayi mu iserukiramuco rya AfrOstrava 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...