Ikigamijwe ni ugutanga
umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no
kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu
nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki
usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu
nganzo. Umwe mu bahanzi bakoze mu nganzo muri iki cyumweru, ni Uworizagwira
Florien uzwi nka Yampano ukomeje urugendo rwe mu muziki, uherutse gusohora
indirimbo nshya yise “Show y’Igikwe” yakoranye na Uncle Austin, umwe mu bahanzi
bakomeye mu Rwanda unazwi mu mwuga w’itangazamakuru.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Yampano yavuze ko Uncle
Austin ari umwe mu bantu bamuhaye ishusho nshya y’umuziki nyarwanda kuva kera,
dore ko ngo mbere na mbere yamumenye ari umuhanzi, nyuma akaza kumenya ko ari
n’umunyamakuru.
Yagize ati: “Uncle Austin muzi kuva kera cyane, nko
muri 2012. Icyo gihe namumenye nk’umuhanzi kuko yari afite imiziki yihariye
yumvikanaga kuri Radio, ariko sinari nzi ko ari umunyamakuru. Namenye ko ari
umunyamakuru nyuma ngeze i Kigali, kuko Radio yakoreragaho ntabwo yageraga mu
Karere nabagamo.”
Uyu muhanzi avuga ko kuva icyo gihe yakunze ibihangano
bya Uncle Austin, ndetse yagiye agerageza inshuro nyinshi kugira ngo bakorane
indirimbo bikanga bitewe n’akazi kenshi Austin yagiranaga.
Ati: “Nagiye ngerageza gukorana nawe indirimbo ariko
bikanga. Nyuma nibwo namuhamagaye mubwira ko mfite indirimbo yitwa ‘Show
y’Igikwe’ numva twakorana, ndamwifuriza ko yaza. Yaramwemeye vuba ambwira ko
azaboneka mu ‘weekend’, twahise tujya gufata amajwi.”
Yampano avuga ko byamushimishije cyane kubona umuhanzi
nka Uncle Austin yemera gukorana nawe byoroshye, ndetse akamugaragariza
ubunyangamugayo no guca bugufi mu muziki.
Ati: “Niba hari umuntu wanshimishije mu byo twakoze,
ni Uncle Austin. Ni umuntu w’umunyempamo cyane, afite ijwi ryihariye kandi
afite ubushake bwo kugeza ibintu ku musozo. Mbonereho no kumushimira uburyo
yemeye gukorana nanjye iyi ndirimbo.”
Indirimbo “Show y’Igikwe” igaragaramo injyana isanzwe
imenyerewe kuri Uncle Austin, ariko kandi ikerekana uburyo Yampano ashaka
kwiyubaka mu ruganda rw’imyidagaduro binyuze mu bufatanye n’abahanzi bafite
ubunararibonye.
Mu bandi bakoze mu
nganzo harimo Gauchi, Khalfan, Igor Mabano, Yago Pon Dat, Mutagoma ukora umuziki wa Gospel washyize hanze indirimbo nshya yise "Iryo Jwi" n’abandi
benshi.
Dore urutonde rw’indirimbo 10 InyaRwanda yaguhitiyemo zakwinjiza neza muri weekend:
1. Show y’Igikwe – Yampano ft Uncle Austin
2. Hoza – Nel Ngabo ft Platin P
3. My Way – Igor Mabano ft Steves J.Bryan & DT Keyz
4. La Fin – Khalfan Govinda
5. Padiri n’umudari – Yago Pon Dat
6. Downtown – It’s Major
7. Byihorere – Yee Fanta
8. Ubuzima – Gauchi The Priest
9. My Ex - Kdri
10.Niringiye – Patrick Maz