Nel Ngabo ategerejwe muri Amerika ku nshuro ya mbere

Imyidagaduro - 30/09/2026 6:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Nel Ngabo ategerejwe muri Amerika ku nshuro ya mbere

Umuhanzi Nyarwanda Nel Ngabo agiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yatumiwe kuririmba mu gitaramo kizahuriza hamwe abacuruzi, abashoramari, abayobozi b’ibigo n’Abakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba baba muri Amerika n’ahandi ku Isi.

Nel Ngabo uri mu bahanzi bamaze kwigarurira umwanya ukomeye mu muziki w’u Rwanda, cyane cyane mu njyana za R&B na Pop, azasusurutsa abitabiriye umusangiro w’ihuriro ryitwa “East Africa Business Network (EABN)”, uzaba uri mu bikorwa by’inama ngarukamwaka yaryo yiga ku bucuruzi n’ishoramari.

Iki gikorwa giteganyijwe ku wa 3 Ukwakira 2026, kikazabera muri The Westin Irving Convention Center at Las Colinas, mu Mujyi wa Irving muri Leta ya Texas, muri Amerika.

Ni igitaramo kizaba mu ijoro risoza inama ya 21 ngarukamwaka ya EABN Trade & Investment Conference, izaba kuva ku wa 2 kugeza ku wa 3 Ukwakira 2026.

Nel Ngabo azaba ari umwe mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira iri huriro, rizaba rigamije guteza imbere imikoranire y’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’Abanyafurika y’Iburasirazuba, abari muri Diaspora ndetse n’abafatanyabikorwa bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu musangiro uzaba umwanya wo gusangira, guhuza abantu ndetse no kwizihiza umusaruro w’iminsi ibiri y’ibiganiro n’ibikorwa by’ubucuruzi.

Nel Ngabo, usanzwe azwiho gukora umuziki uvanze injyana za R&B na Pop, azaba afite umwanya wo kwereka abitabiriye iri huriro bimwe mu bihangano bye, mu gihe azaba ahagarariye u Rwanda mu rwego rw’imyidagaduro.

Uyu muhanzi abarizwa muri Kina Music, inzu ifasha abahanzi iyoborwa na Producer Ishimwe Clement. Yamenyekanye cyane mu muziki w’u Rwanda binyuze mu ndirimbo zitandukanye yakoze ku giti cye ndetse n’izo yagiye ahuriramo n’abandi bahanzi.

Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo ‘Solo’, ‘Nywe’ n’izindi zamufashije gukomeza kubaka izina mu muziki w’u Rwanda.

East Africa Business Network ni umuryango udaharanira inyungu ukorera mu gace ka Dallas-Fort Worth, ukibanda ku guhuza ba rwiyemezamirimo, abayobozi b’ibigo n’abashoramari bakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba n’amahirwe y’imari, ubucuruzi n’ishoramari muri Amerika no ku rwego mpuzamahanga.

Inama ya 21 ngarukamwaka ya EABN Trade & Investment Conference izaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Building Wealth Across Borders: Capital, Innovation, Investment & Opportunity”, bisobanuye ko hibandwa ku kubaka ubukungu n’ubutunzi burenga imipaka, binyuze mu mari, udushya, ishoramari n’amahirwe y’ubucuruzi.

Muri iyi nama hateganyijwe ibiganiro by’impuguke mu byiciro bitandukanye birimo imari, imitungo itimukanwa, ubuyobozi bw’abagore, ikoranabuhanga rishya, ubucuruzi n’ishoramari.

Abazayitabira kandi bazagira umwanya wo guhurira mu biganiro by’ubucuruzi, gusura ahazaba herekanirwa ibikorwa n’ibicuruzwa, ndetse no gushaka imikoranire mishya hagati y’abashoramari n’abacuruzi bo muri Amerika na Afurika y’Iburasirazuba.

Abategura iyi nama bavuga ko igamije kurenga ibiganiro gusa, ahubwo igafasha abitabiriye kubona abantu bashobora gukorana, abashoramari bashobora kubatera inkunga ndetse n’amahirwe yo kwagura ibikorwa by’ubucuruzi ku mpande zombi.

Nyuma y’ibikorwa by’inama bizaba mu minsi ibiri, hazabaho Dinner Gala izaba ari umwanya wo guhuza abitabiriye mu buryo bwihariye, bakagira n’akanya ko kwidagadura no kwizihiza umubano w’ubucuruzi n’imikoranire mishya.

Muri uyu musangiro ni ho Nel Ngabo azataramira, mu gitaramo kizaba gifite n’ibindi bikorwa ndangamuco.

Iri huriro riteganya kwakira abantu barenga 1,000, rikazagaragaramo ibiganiro bitanu by’impuguke, ibikorwa byo guhuza abashoramari n’abacuruzi ndetse n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Nel Ngabo, usanzwe akora umuziki wibanda ku njyana zirimo R&B na Pop, azaba abonye undi mwanya wo kugeza umuziki w’u Rwanda ku bantu bo mu bice bitandukanye by’Isi, kuri iyi nshuro abinyujije mu nama ihuza ubucuruzi, ishoramari n’Abanyafurika baba hanze y’uyu mugabane.

 
Nel Ngabo agiye gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku nshuro ye ya mbere, ni nyuma y'uko muri 2024 yasubitse ibitaramo yari yahateguye

 
Nel Ngabo yaherukaga mu bitaramo mu gihugu cya Canada, aho yahuriye ku rubyiniro n’abandi bahanzi barimo Kevin Kade, Element, na The Ben

Iri huriro Nel Ngabo azaririmbamo rirateganya kwakira abantu barenga 1,000, rikazagaragaramo ibiganiro bitanu by’impuguke


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...