Nel Ngabo uri mu bahanzi bamaze kwigarurira umwanya ukomeye
mu muziki w’u Rwanda, cyane cyane mu njyana za R&B na Pop, azasusurutsa
abitabiriye umusangiro w’ihuriro ryitwa “East Africa Business Network (EABN)”,
uzaba uri mu bikorwa by’inama ngarukamwaka yaryo yiga ku bucuruzi n’ishoramari.
Iki gikorwa giteganyijwe ku wa 3 Ukwakira 2026, kikazabera
muri The Westin Irving Convention Center at Las Colinas, mu Mujyi wa Irving
muri Leta ya Texas, muri Amerika.
Ni igitaramo kizaba mu ijoro risoza inama ya 21 ngarukamwaka
ya EABN Trade & Investment Conference, izaba kuva ku wa 2 kugeza ku wa 3
Ukwakira 2026.
Nel Ngabo azaba ari umwe mu bahanzi bazasusurutsa
abazitabira iri huriro, rizaba rigamije guteza imbere imikoranire y’ubucuruzi
n’ishoramari hagati y’Abanyafurika y’Iburasirazuba, abari muri Diaspora ndetse
n’abafatanyabikorwa bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu musangiro uzaba umwanya wo gusangira, guhuza abantu
ndetse no kwizihiza umusaruro w’iminsi ibiri y’ibiganiro n’ibikorwa
by’ubucuruzi.
Nel Ngabo, usanzwe azwiho gukora umuziki uvanze injyana za
R&B na Pop, azaba afite umwanya wo kwereka abitabiriye iri huriro bimwe mu
bihangano bye, mu gihe azaba ahagarariye u Rwanda mu rwego rw’imyidagaduro.
Uyu muhanzi abarizwa muri Kina Music, inzu ifasha abahanzi
iyoborwa na Producer Ishimwe Clement. Yamenyekanye cyane mu muziki w’u Rwanda
binyuze mu ndirimbo zitandukanye yakoze ku giti cye ndetse n’izo yagiye
ahuriramo n’abandi bahanzi.
Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo ‘Solo’, ‘Nywe’ n’izindi
zamufashije gukomeza kubaka izina mu muziki w’u Rwanda.
East Africa Business Network ni umuryango udaharanira
inyungu ukorera mu gace ka Dallas-Fort Worth, ukibanda ku guhuza ba
rwiyemezamirimo, abayobozi b’ibigo n’abashoramari bakomoka muri Afurika
y’Iburasirazuba n’amahirwe y’imari, ubucuruzi n’ishoramari muri Amerika no ku
rwego mpuzamahanga.
Inama ya 21 ngarukamwaka ya EABN Trade & Investment
Conference izaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Building Wealth Across
Borders: Capital, Innovation, Investment & Opportunity”, bisobanuye ko
hibandwa ku kubaka ubukungu n’ubutunzi burenga imipaka, binyuze mu mari,
udushya, ishoramari n’amahirwe y’ubucuruzi.
Muri iyi nama hateganyijwe ibiganiro by’impuguke mu byiciro
bitandukanye birimo imari, imitungo itimukanwa, ubuyobozi bw’abagore,
ikoranabuhanga rishya, ubucuruzi n’ishoramari.
Abazayitabira kandi bazagira umwanya wo guhurira mu biganiro
by’ubucuruzi, gusura ahazaba herekanirwa ibikorwa n’ibicuruzwa, ndetse no
gushaka imikoranire mishya hagati y’abashoramari n’abacuruzi bo muri Amerika na
Afurika y’Iburasirazuba.
Abategura iyi nama bavuga ko igamije kurenga ibiganiro gusa,
ahubwo igafasha abitabiriye kubona abantu bashobora gukorana, abashoramari
bashobora kubatera inkunga ndetse n’amahirwe yo kwagura ibikorwa by’ubucuruzi
ku mpande zombi.
Nyuma y’ibikorwa by’inama bizaba mu minsi ibiri, hazabaho
Dinner Gala izaba ari umwanya wo guhuza abitabiriye mu buryo bwihariye,
bakagira n’akanya ko kwidagadura no kwizihiza umubano w’ubucuruzi n’imikoranire
mishya.
Muri uyu musangiro ni ho Nel Ngabo azataramira, mu gitaramo
kizaba gifite n’ibindi bikorwa ndangamuco.
Iri huriro riteganya kwakira abantu barenga 1,000,
rikazagaragaramo ibiganiro bitanu by’impuguke, ibikorwa byo guhuza abashoramari
n’abacuruzi ndetse n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere ubucuruzi
n’ishoramari.
Nel Ngabo, usanzwe akora umuziki wibanda ku njyana zirimo
R&B na Pop, azaba abonye undi mwanya wo kugeza umuziki w’u Rwanda ku bantu
bo mu bice bitandukanye by’Isi, kuri iyi nshuro abinyujije mu nama ihuza ubucuruzi,
ishoramari n’Abanyafurika baba hanze y’uyu mugabane.
Nel Ngabo agiye gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku nshuro ye ya mbere, ni nyuma y'uko muri 2024 yasubitse ibitaramo yari yahateguye
Nel Ngabo yaherukaga mu bitaramo mu gihugu cya Canada, aho
yahuriye ku rubyiniro n’abandi bahanzi barimo Kevin Kade, Element, na The Ben

Iri huriro Nel Ngabo azaririmbamo rirateganya kwakira abantu
barenga 1,000, rikazagaragaramo ibiganiro bitanu by’impuguke
