Neil Armostrong wakandagiye bwa mbere ku kwezi yitabye Imana

Hanze - 26/08/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Neil Armostrong wakandagiye bwa mbere ku kwezi yitabye Imana

Umunyamerika Neil Armstrong, akaba umuntu wa mbere wakandagiye ku kwezi, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Kanama 2012 afite imyaka 82 y’amavuko.

rip

Nyakwigendera Neil Armstrong

Armstrong yitabye Imana azize indwara y’umutima yari anaheruka kubagwa muri uku kwezi nk’uko bitangazwa n’umuryango we.

Amakuru dukesha ikinyamakuru TMZ avuga ko umuryango we washyize itangazo ahagaragara uvuga ko ubabajwe cyane n’urupfu rw’uyu mugabo waciye agahigo akaba n’intangarugero ku isi yose.

Muri iri tangazo bagize bati: “Mu gihe tubabajwe n’igihombo cy’umuntu mwiza cyane, turanizihiza ibikorwa byiza yakoze tunizera ko bizabera urugero abakiri bato mu isi yose, bagakora cyane bagakabya inzozi zabo, ndetse bakanifuza gucukumbura kugeza kubitaragerwaho.”

Armstrong niwe wari uyoboye icyogajuru Apollo 11, cyabashije kugwa ku kwezi ku itariki ya  20, 1969. Mu masaha agera kuri 3 yagenze ku mubumbe w’ukwezi, akaba yarabashije guca agahigo ko kuba umuntu wa mbere wakandagije ikirenge cye ku kwezi akanahashinga ibendera rya Amerika; bituma anaba ikirangirere ndetse na Reta zunze ubumwe za Amerika zihagaragariza ubuhangange mu by’ubumenyi bw’ikirere kuri iyi si.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abongereza, Reuters, avuga ko  Armstrong yavutse kuwa  5 Kanama 1930, i Wapakoneta, muri Reta ya Ohio, ho muri Reta zunze ubumwe za Amerika.

Yavutse ari umwana w’imfura mu bana 3 ba Stephen naViola Armstrong. Yashakanye na, Janet Shearon, muri 1956.  Nyuma baza gutandukana mu mwaka wa 1994, nyuma aza kongera gushakana na Carol Knight mu mwaka wa 1999.

Reba Neil Armostrong agera bwa mbere ku kwezi:

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Jean Paul IBAMBE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...