Indirimbo ya mbere kuri iyi EP yayise
‘Intro’. Ngenzi Serge uzwi nka Neg G The General, avugamo ko yabanje gutanga
ikibuga ku baraperi bagenzi be kugira ngo bigaragaze ariko bagipfusha ubusa.
Akavuga ko imyaka irindwi yari ishize
ameze nk’uwazimiye mu muziki, igihe kinini akaba yarakimaze amazi amuzitiye.
Aravuga igihe yamaze abarizwa mu kigo cya Iwawa.
Yemera ko hari igihe cyageze
akazimira mu muziki, abafana bakamuvaho bakajya ku bandi. Ariko ngo yagarukanye
imbaraga, agiye kwisubiza ibyo yahoranye.
Uyu muraperi avuga ko akiri
umwanditsi mwiza, bityo ko umuhanzi utarabyaje umusaruro igihe atari ahari,
agiye kubihomberamo.
Indirimbo ya kabiri yayise ‘Magic’.
Avuga ku buranga bw’umukobwa udasanzwe, imiterere ye, ukuntu anyurwa n’umuziki
n’ibindi bishitura abasore.
Avugamo abakobwa b’ikimero bazwi ku
mbuga nkoranyambaga nka Yolo The Queen, Kate Bashabe, Shaddy Boo, Kim
Kardashian n’abandi.
Indirimbo ya Gatatu yayise ‘Twerk’, yayikoranye n’umuraperi Bull Dogg. Ni indirimbo y’ikirori ikangurira umukobwa
kwirekura, akabyina mu kirori cy’abasaza.
Muri iyi ndirimbo avuga ko ari
umuraperi mwiza, ku buryo hari abamwita mwalimu. Bull Dogg aramwunganira, agakangurira uwo mukobwa kubyina yirekuye.
Indirimbo ya kane yayise ‘Arifunga’,
yayikoranye na Puff G wabaye inshuti ye y’igihe kirekire. Bagaruka ku mukobwa
ucyeye ariko wihagazeho mu migirire ye.
Ep ye isozwa n’indirimbo yise ‘Misile’.
Agaruka ku baraperi bibeshyera ko bazi kurapa, nyamara iyo abumvise yumva ntakigenda.
Kuri we baranihira.
Neg G yabwiye INYARWANDA ko
yatekereje gukora iyi EP kugira ngo abwire abantu kwishimira ubuzima barimo, no
kubabwira ko akiri mu muziki ntaho yagiye.
Ati “Urebye nakoze iyi EP nshaka
kubwira abantu kwishimira ubuzima no kunyurwa nabwo, no kubabwira ko nkiri mu
muziki."
Uyu muraperi avuga ko Ep ye yayise ‘Hiroshima’
kubera ko indirimbo ya mbere yakoze yitwa ‘Misile’, ahwitura abaraperi bo muri
iki gihe bubahutse ‘abasaza ba cyera’.
Ati “Ubwo nanjye hari abantu bacye
mba ndimo ndahwitura kuri iyo EP nyine, basa n’aho bubahuka abasaza bacyera.
Muri aba bashya nyine, nibo nagerageje gushushyanya mbita ‘Hiroshima’ noneho
mbarasaho iyo misile."
Ati “Mu ndirimbo mvuga kuri abo
bahanzi bashaka kubasuzugura, cyangwa se kuvuga ko ntacyo bakoze [Aravuga ko
abahanzi bashya b’abaraperi batubaha abakuru]."
Neg G yavuze ko atari rimwe yumvise
abaraperi bashya mu ndirimbo bubahuka abaraperi bakuru, yewe ngo yaba mu
biganiro bagiranye n’itangazamakuru, ibyo bandika ku mbuga nkoranyambaga, abibonamo agasazuguro. Ibintu abona ko bitari bikwiye.
Yavuze ko hari n’abaraperi bajya
bahura bakamubwira ko Hip Hop yavutse mu 2021, nyamara azi neza ko hari
abarwaniye iyi njyana barimo amatsinda nka Tuff Gang, UTP Soldiers n’abandi
banyuranye azirikana neza itafari ryabo kuri iyi njyana.
Neg G avuga ko kuri we abahanzi bakuru
n’abakizamuka bakwiye gutahiriza umugozi umwe, aho guhora umwe yikomanga ku
gatuza.
Ati “Mbona hakwiye kubaho ikintu cyo
kubahana no gukorana. Kuko buriya ntawigira. Buriya baravuga ngo utaganiriye na
Se ntamenya icyo Sekuru yasize avuze."
Akomeza ati “Hari ibyo bashobora kuba
batwigiraho, cyangwa se tukabaganiriza ku byo twanyuzemo, cyangwa se amakosa
twakoze agatuma ibintu tutabigeza aho twari dukwiriye kubigeza."
“Natwe tukagira ukuntu twagira icyo
tubigiraho nk’abantu b’urubyiruko bato barimo barakora, kandi barimo baranakora
neza. Ugasanga nyine tubashije guhuza byabyara ikintu cyiza ku bw’inyungu za
Hip Hop kuko twese niyo turwanira."

Neg G The General yashyize hanze EP
iriho indirimbo eshanu yise “Hiroshima "

Neg G The General yavuze ko abaraperi
bashya bakwiye kubaha bakuru babo babatanze mu kibuga cy’umuziki
Indirimbo eshanu ziri kuri iyi Ep ya
Neg zatunganyijwe mu gihe cy’amezi abiri
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘MISILE’ YA NEG G THE GENERAL
KANDA HAMO WUMVE ‘INTRO’ YA NEG G THEGENERAL
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘MAGIC’ YANEG G THE GENERAL
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘TWERK’ YANEG G THE GENERAL NA BULL DOGG
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘ARIFUNGA’YA NEG G THE GENERAL NA PUFF G