Iki kirego gifitanye isano n’igitaramo Ne-Yo yagombaga gukorera i Colombo muri Sri Lanka mu Ukuboza, ariko kikaza gusubikwa. Brown Boy Presents ivuga ko yari yaratanze nibura $284,460 muri miliyoni $325,000 zari zarasezeranyijwe Ne-Yo nk’amafaranga yo kumutumira.
Mu itangazo ryatanzwe n’umuvugizi wa Ne-Yo, uyu muhanzi yahakanye yivuye inyuma ibirego by’uyu promoter, avuga ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma kandi biyobya abantu.
Umuvugizi wa Ne-Yo yagize ati: “Ibirego byatanzwe na Brown Boy Presents ni ibinyoma kandi biyobya abantu. Brown Boy Presents si yo igomba guhabwa amafaranga na Ne-Yo; ahubwo promoter ni we ugomba gusobanura amakosa yakoze.”
Ikipe ya Ne-Yo ivuga ko Brown Boy Presents yari ifite inshingano zo kwishyura uyu muhanzi amafaranga yose mbere y’igitaramo, ndetse ikamwishyurira n’urugendo rwo kujya no kugaruka muri Sri Lanka, we n’abo bari kumwe.
Icyakora, Ne-Yo n’ikipe ye bavuga ko uyu promoter atubahirije izi nshingano, nubwo yahawe amahirwe menshi yo gukemura ibibazo byari bihari.
Ikipe ya Ne-Yo ivuga ko nyuma yaje kubona ko Brown Boy Presents idafite ubushobozi bw’amafaranga bwo kubahiriza ibyo bari barasezeranye, bityo uyu muhanzi akaba nta kundi yari afite uretse kuva muri gahunda y’igitaramo.
Ku rundi ruhande, Brown Boy Presents ivuga ko ibintu byatangiye kuzamba ubwo ikipe ya Ne-Yo yahinduraga gahunda y’ingendo z’abari bagize itsinda rye, bigatuma amafaranga y’indege yiyongera cyane.
Uyu promoter avuga ko igiciro cy’urugendo rw’abantu batanu bari kumwe na Ne-Yo cyari hafi $57,000, ariko nyuma gahunda y’ingendo ivugururwa igera hafi kuri $93,000.
Brown Boy Presents ivuga ko ikipe ya Ne-Yo yaje guhagarika igitaramo, ariko amafaranga yari amaze gutangwa ntiyagarurwe. Uyu promoter kandi avuga ko Ne-Yo nyuma yaje gutangaza ko yari agifite ubushake bwo gukorera igitaramo muri Sri Lanka.
Ibibazo byarushijeho kuba bibi ubwo Brown Boy Presents yavugaga ko ikipe ya Ne-Yo nyuma yaje kuvugana na umwe mu bafatanyabikorwa bayo bacuruza amatike muri Sri Lanka, bashaka gutegura ikindi gitaramo muri icyo gihugu, ariko Brown Boy Presents itabigizemo uruhare.
Brown Boy Presents ubu irasaba ko isubizwa amafaranga arenga $284,000 yari yaratanze, ndetse ikanasaba indishyi z’akababaro n’ibindi bihombo ivuga ko yatewe n’iseswa ry’iki gitaramo.
Ku ruhande rwa Ne-Yo, ikipe ye ikomeje guhakana ibyo birego, ishimangira ko uyu promoter ari we utarubahirije ibyo yari yarasezeranye mu masezerano.

Ne-Yo yahakanye kunyereza arenga $284,000 y’igitaramo cyasubitswe
