NE-YO yabajijwe na Narstie asa n'umwinja amubwira ko hari ibyavuzwe by'uko yigeze kugaragara agirana ibihe byiza n'umubyeyi wari uri kumwe n'umukobwa we. Uyu muhanzi yahise amubaza impamvu ari kugarura ibintu byarangiye. Icyakora hari aho byageze atangira kugira icyo ibivugaho agaragaza ko uyu mubyeyi atifuje gutangaza cyo kimwe n'umukobwa we bahuriye mu nama.
Ibi yatinyutse kugira icyo abivugaho nyuma y'uko Narstie yabanje kumuha ishusho y'uko byagenze abimubwira ameze nk'ugaragaza ko hari aho yabisomye ku buryo aya makuru yo gusambana n'umukobwa na nyina ashobora kuba yaravuzweho mu itangazamakuru.
NE-YO yabitangeje mu kiganiro yagiranye na Nastie umushyushyarugamba akaba n'umuraperi
Yamubwiye ko byari mu mwijima mu ijoro rimwe bari kunywa inzoga begeranye. Ne-Yo yahise yemera gutanga ukuri ati: "Umubyeyi n'umukobwa we baje mu nama ntabwo navuga uwo mubyeyi uwo ariwe cyo kimwe n'umukobwa we, gusa bari bameze nkaho bava indimwe". Yakomeje agaragaza ko yabarebye agatwarwa ati: "Naratwawe ndavuga nti umubyeyi ni uwuhe, umwana ni uwuhe".
Yavuze ko umukobwa yamusigiye akanimero nyuma aramuhamagara amusaba ko yaza kumureba aragaruka ariko azana na nyina nanone. Yaguye mu kantu nk'uko yabisobanuye ati" Nahise mubaza niba nyina ariwe umugaruye [mu modoka] maze aransubiza ati nta kibazo turi kumwe nawe, arashaka kuhaguma".
Mu gushimangira uko yaryamanye nabo bose, yagize ati: "Ibintu byabaye ibindi kandi ni uko byagenze". Bukeye mu gitondo ngo buri wese yabyutse agenda ukwe.